RFL
Kigali

The Power Ministries yasohoye indirimbo nshya 'Igitambo' igaragaramo abanyempano batangaje-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/10/2020 16:42
0


The Power Ministries yamamaye cyane mu ndirimbo 'Super power' yamaze gushyira hanze indirimbo nshya 'Igitambo' irimo ubutumwa bwihariye buhumuriza abantu muri iki gihe Isi yugarijwe na Covid-19, bukabibutsa ko ibyari amarira Yesu yabihinduye ibitwenge.



Iyi ndirimbo 'Igitambo' mu buryo bw'amajwi yakozwe na Producer Nic Mucyo naho amashusho yayo afatwa ndetse atunganywa na Producer Eliel Sano nyiri Eliel Filmz.  Ni imwe mu ndirimbo ziri kuri album ya kabiri ya The Power Ministries izasohoka umwaka utaha wa 2021, ubu aba baririmbyi bakaba bamaze gukora indirimbo 3 kuri iyo album ari zo; 'Yaratsinze', 'Umwami naganze' na 'Igitambo'.

Iyi ndirimbo bamaze gushyira hanze, 'Igitambo' yagaragayemo abanyempano batangaje bafite amajwi meza aryoheye amatwi, barimo utangira atera iyi ndirimbo ari we Ndacyayisenga Esther wiga mu ishuri rya muzika rya Nyundo, Sandrine Niwemuhoza wambaye ikanzu y'umweru bakunze kuvuga ko aririmba nk'umuhanzikazi Gikundiro Rehema, akaba ari we ukurikiraho mu gutera indirimbo, na Diane Uwera bamwe bari kuvuga ko aririmba neza nka Gerardine Muhindo.

Uwera Diane watunguranye muri iyi ndirimbo 'Igitambo', agaragara aririmba agace ka nyuma k'iyi ndirimbo ati “Yampinduriye izina, kandi ampa n'agaciro, nibereye uwe, kandi anyobora iteka”. Bamwe mu bumvise ijwi rye muri iyi ndirimbo, bavuze ko aririmba nka Gerardine Muhindo umuhanzikazi wakanyujijeho mu muziki wa Gospel mu Rwanda ariko nyuma yo kujya ku mugabane wa Amerika akaba yaracogoye.


The Power Ministries basohoye indirimbo nshya 'Igitambo'

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Maurice Ndatabaye, Perezida wa The Power Ministries yadutangarije ko bakoze iyi ndirimbo bashaka kubwira abantu ko yacunguye abari mu Isi kugira ngo bave mu byaha. Ati "Mu ndirimbo nshya “Igitambo” ubutumwa bw’ingenzi twashakaga gutanga ni uko Yesu yatanze igitambo rimwe atwitangiye kugira ngo tuve mu byaha. Kera batambaga amaraso y’amapfizi n’ayihene ariko ntiyakuraho ibyaha, ariko Yesu yamennye amaraso ye aba igitambo cy’iteka ryose".

Ndatabaye yakomeje adusobanurira aho bakuye igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo. Yavuze ko basanze bakwiriye kwibutsa abantu igitambo Yesu Kristo yatanze mu bugingo bwabo n'agaciro bahawe. Yagize ati "Igitekerezo cyo gukora indirimbo, tureba mu ndirimbo dufite tukareba ubutumwa dushaka gutanga muri ibi bihe, dusanga abantu dukwiriye kubibutsa igitambo Yesu yatanze mu bugingo bwacu ndetse n'agaciro twahawe ndetse duhindurirwa Izina ryo kwitwa abana b’Imana".

Yunzemo ati "Ubutumwa bwihariye dutanga muri iki gihe ni uko ibyari amarira Yesu yabihinduye ibitwenge, ubu twemwerewe kwinjira ahera. Rero muri iki gihe hari ibihinyuza byinshi turababwira ko Yesu yaduhinduriye izina kandi aduha n'agaciro twibereye uw'iwe kandi atuyobora iteka". Yashimiye buri wese ukomeje gushyigikira The Power Ministries, ati "Turashimira abadushyigikira, abadusengera, abatuba hafi abadukunda, bose Imana ibahe umugisha".

The Power mu mashusho y'indirimbo 'Igitambo'

REBA HANO 'IGITAMBO' INDIRIMBO NSHYA YA THE POWER MINISTRIES







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND