RFL
Kigali

Vatican: Umugore yafunzwe azira gufatanya na Kardinali Angelo Becciu mu kunyereza umutungo wa Kiliziya Gatorika

Yanditswe na: Niyibizi Honoré Déogratias
Taliki:14/10/2020 11:22
0


Mu kwezi gushize ni bwo humvikanye inkuru ivuga ko umwe mu ba Kardinal bakomeye akurikiranyweho ibyaha birimo kunyereza umutungo wa Kiliziya Gatorika. Kuri ubu Polisi yo mu mujyi wa Milan yafunze umugore w’imyaka 39 ukekwaho gufatanya na Kardinali Angelo Becciu mu kunyereza umutungo wa Kiliziya.



Nk'uko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, Madamu Cecilia yafashwe nyuma y'uko Interpol isohoye impampuro zo kumufata bisabwe na Vatican. Mu gihe cyashize ubwo Madame Cecilia yabazwaga ibijyanye n’amafaranga yaba yarahawe na Kardinal Angelo, yatangaje ko amafaranga yahawe ari €500,000 biciye muri kompanyi yari akuriye muri Slovenia.

Aka atangaza ko yakiriye ayo mafaranga mu rwego rwo "gutanga serivisi ya dipolomasi" mu gufasha abavugabutumwa b'ahantu hari amakimbirane. Umwe mu bantu bakomeye i Vatican yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko Madamu Cecilia yaketsweho "kunyereza no kwigwizaho umutungo bikabije abifashijwemo n'abandi barimo Kardinali Angelo".

Bivugwa ko uriya mu Kardinali yemeje kwishyurwa kwa Madamu Cecilia igihe yari nimero ya kabiri mu biro bishinzwe Ububanyi n'Amahanga bwa leta ya Vatican, ari nabyo bishinzwe impano za Kiliziya. N'ubwo ababose bashinjwa ubufatanye mu kunyereza amafaranga ya Kiliziya, aba bombi barabihakana. Madamu Cecilia yabwiye ikinyamakuru Domani ati: "Nta n'iyero (Euro) na rimwe nibye".

Si ibyo gusa kuko yaboneye ho no kwisobanura kubivugwa ko yaba aryamana na Kardinal Angelo avuga ko ibyo ataribyo ari ukumubeshyera,akomeza abwira ikinyamakuru Corriere della Sera ko ari "umusesenguzi wa politiki n'inzobere mu butasi" ufite "abantu benshi baziranye muri Africa no mu burasirazuba bwo hagati" mu gufasha abahagarariye Vatican mu mahanga.

Src: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND