Uko iminsi ihita indi ikaza ni ko hagenda haza imyambarire itandukanye bitewe n’iba igezweho mu banyamujyi n’abandi bantu b’abasirimu bakunda kurimba no kwambara ibigezweho bibabereye. Akenshi usanga ibijyanye n’imyambarire ari ibintu byisubiramo, bisa nk’aho nta kintu gishya kigihangwa ahubwo bigenda bigaruka nyuma y'igihe runaka.
Ni muri urwo rwego rero muri iyi nkuru tugiye kubabwira amateka n’inkomoko y’agatambaro kagezweho muri iyi minsi kambarwa mu mutwe kazwi ku izina rya DO-RAGZ. Ni udutambaro twambarwa mu mutwe kugira ngo turinde umusatsi cyangwa mu birori byo kwiyerekana duharawe na benshi muri iki gihe.
Dorags
zatangiye kwambarwa mu kinyejana cya 19 n’abakozi b’Abanyamerika bakomoka muri
Afurika b’abakene ndetse n’abakoreshwaga uburetwa bashaka kurinda imisatsi yabo
ngo itandura. Igitsina gabo cyambara utu dutambaro kugirango
umusatsi wabo ukomeze umere neza n’ubwana bwabo.
Mu 1930 Durags zatangiye kwambarwa n’abakozi b'abakene ndetse n’abacakara nk’utubafasha kuzirika umusatsi wabo. Nyuma y’icyiswe
Black Power Movement mu 1960 ihinduka kimwe mu mirimbo mu Banyamerika bakomoka
muri Afurika.
Zanambarwaga n’abaraperi n’abakinnyi b’imikino
itandukanye cyane ab’igitsinagabo bo mu myaka itandukanye. Mu 2000, kwambara
Dorags mu ruhame byabaye nk’ibitakigezweho mu bice bimwe ariko zigumana
ubwamamare bwazo ahandi.
Kwambara Do-rags muri Amerika byagiye biteza impagarara cyane, hari nk’ubwo mu 2001 abakinnyi ba Shampiyona y’Umupira w’Amaguru yo muri Amerika bigeze kubuzwa kuzambara zo na bandana.
Ibi byatumye
umutoza wahoze atoza ikipe ya Minnesota Vikings, bwana Dennis Green avugako ibi
byakozwe baganisha kubakinnyi b’Abirabura nubwo ishyirahamwe ryuyu mukino ryo
ryavugaga ko ari uburyo bwo kurinda umukinnyi kuba yashinjwa gukorana n’agatsiko
k’amabandi.
Umuraperi A$AP Ferg yongeye guhesha agaciro Durags
mu myaka yashize bikubitanye no kugaruka kw’inyogosho benshi bazi nka ‘Waves’,
Do-rags zongera kugira agaciro gakomeye mu muryango w’Abanyamerika bafite
inkomoko muri Afurika. Sibyo gusa aka gatambaro gasigaye kambarwa n’abantu bibi
tsina bitandukanye nk’uburyo bw’imideli cyangwa kugirango kabarindire umusatsi.
No mu mashuri yisumbuye naza Kaminuza bigeze kubuzwa
kuzambara; nko mu Ishuri ryisumbuye rya John Muir riherereye i Pasadena muri
California ryarabikoze mu ntangiriro za 2019 abanyeshuri barigaragambya mu
mutuzo na kaminuza zitwa HBCU nsetse na Hampton University nabyo byaje kuzica
aho abanyeshuri babaga bemerewe kuzambura gusa bari mu macumbi cyangwa mu ngo
Zabo.
Iyi myigaragambyo yakozwe n’Ihuriro ry’abanyeshuri
b’abirabura. Aba banyeshuri bakoze imyigaragambyo bashinja ubuyobozi bw’ishuri
kuvuga ko ‘Kwambara Durags bizatuma abanyeshuri bacengerwa n’imico y’amabandi’
gusa umuyobozi w’ishuri we yireguye avuga ko ataribyo ahubwo babikoze kubera
‘Indangagaciro z’ishuri z’uko bagomba kwitwara ku ishuri’.
Muri iki gihe tugezemo hasigaye hagenda hongera hagaruka imwe mu myambaro n’inkweto byahozeho cyera mu bundi buryo. Hano twavuga nk’inkweto zamamaye kera zo mu bwoko bwa DH zagarutse mu ishusho nshya zitwa All Star converse.
Umuhanzi The Ben yambaye agatambaro ka Do rag
Src: 1039hiphop.com
TANGA IGITECYEREZO