Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 26 Nzeri i Huye mu Ntara y’amajyepfo yabaye igitaramo cyo kwakira abanyeshuri bashya muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda; mu ishami rya Huye. Iki gitaramo cyari cyatumiwemo abahanzi batandukanye nka Tom Close, King James, Ama-G The Black n’abandi.
Gahunda yo kwakira abanyeshuri bashya, ni gahunda ibaho buri mwaka igasozwa n'igitaramo gitumirwamo abahanzi b'ibyamamare bajya gutaramira abo banyeshuri bashya. Kuri iyi nshuro iki gitaramo kibaba cyaratewe inkunga n’ikigo cy’itumanaho cya Airtel, bamwe mu bafatanyabikorwa b’ishami rya Kaminuza y’u Rwanda rya Huye.
Tom Close mu gitaramo cyo kwakira abanyeshuri bashya ba Kaminuza y'u Rwanda
Aha King James yaririmbaga indirimbo "Yantumye" ikunzwe cyane
Ama-G The Black na mugenzi we wamufashaga
Uretse aba bahanzi b'ibyamamare nka Tom Close, Ama G the Black na King James, igitaramo cyanagaragayemo abahanzi bakizamuka babarizwa muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye ndetse n'itorero Inyamibwa ry'umuryango w'abanyeshuri bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi (AERG) mu ishami rya Huye. Hari kandi itsinda ryitwa Inshoza rikora imbyino gakondo ndetse n’itsinda rikora ikinamico ryitwa “Les Stars du Theatre”.
Abakobwa b'Itorero Inyamibwa rya AERG ya Kaminuza y'u Rwanda - Huye
Abahungu baba muri iri torero Inyamibwa nabo bari babukereye
Muri rusange igitaramo cyatangiye ku isaha ya saa moya z'umugoroba ariko uretse gutarama kw’abahanzi hagati hakaba harazagamo amajambo (speeches) yo guha ikaze abanyeshuri bashya. Igitaramo cyarangiye hafi mu ma saa sita n'igice z'ijoro.
Umwe mu bahanzi bakizamuka wasusurukije aba banyeshuri
Umwe mu basore bagize itsinda rya 4 Gigga ubwo yataramiraga aba banyeshuri
Uyu nawe abarizwa muri iri tsinda rya 4 Gigga
Uyu mukobwa wari MC yashimishije kandi asetsa cyane abari bitabiriye igitaramo
Nk'uko twabitangarije na Jean Baptiste Micomyiza; umunyamakuru wa Radio Salus akaba n'umwe mu bakozi b'iyi Kaminuza, we asanga uburyo abanyeshuri bashamadukiye iki gitaramo bitandukanye nk'uko byahoze mbere. Aha akaba yagize ati: "Urebye abanyeshuri bashya bagaragaje kwishimira abahanzi ariko bitari ku rwego rwo hejuru dore ko batigeze bahaguruka cyane ngo babyinane n'abahanzi ngo bibe nk’uko bisanzwe bimenyerewe muri iyi Kaminuza ko abanyeshuri bagera n'aho baza ku rubyiniro kubera ibyishimo".
Manirakiza Théogène
Photos: Emmanuel Munezero
TANGA IGITECYEREZO