Ikipe ya APR FC isezerewe na FC Zanaco yo muri Zambia mu mikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, ni nyuma yo kuyitsinda igitego 1-0 cyabonetse ku munota wa 15 w’umukino wabereye kuri sitade Amahoro i Remera, mukino wo kwishyura uwabanje i Lusaka muri Zambia.
Myugariro Taonga Bwembya ni we watsinze iki gitego ku mupira yateye ahana (Coup Franc) ukagana mu izamu ku munota wa 15’ w’umukino. Mu gice cya mbere, APR FC yateye koruneri ebyiri (2), na coup franc ebyiri (2) n'ubwo yarushwaga cyane na Zanaco FC ku mipira ica mu mpande cyane ibumoso bwa APR FC bwari bwazonzwe na Fashion Sakala.
Igice cya mbere kandi cyaranzwe no kuryama cyane ku ruhande rwa Zanaco FC bitewe n’utubazo duto. Ku munota wa 25’, Saith Sakala yaryamye hasi, Fashion Sakala aramukurikiza ku munota wa 33’ mbere yuko Ziyo Tembo aryama ku munota wa 36’.
Sekamana Maxime wabanje muri 11, Sibomana Patrick Pappy na Bizimana Djihad bagerageje amashoti agana mu izamu ariko igice cya mbere kirangira Zanaco iri imbere ku gitego kimwe. Igice cya kabiri cyatangiye Jimmy Mulisa akuramo Imran Nshimiyimana yinjiza Twizerimana Onesme mbere y'uko Habyarimana Innocent asimbura Sekamana Maxime.
Ku ruhande rwa FC Zanaco, Attram Kwame yasimbuwe na Kenedy Musonda ku munota wa 57’. Sibomana Patrick Pappy yasimbuwe na Nkezingabo Fiston ku munota wa 85’ w’umukino mbere y'uko Ernest Mbewe wa Zanaco asimbura Augustine Mulenga.
Ikipe ya APR FC yakomeje gushakisha uburyo bwo kwishyura ariko na Zanaco iyotsa igitutu iyishakamo igitego cya kabiri mu mukino wo kwishyura dore ko umukino ubaza banganyije 0-0. Umukino w'uyu munsi warinze urangira APR FC ibuze uburyo bwo kwishyura.
Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:
APR FC: Mvuyekure Emery (GK), Rusheshangoga Michel ©, Imanishimwe Emmanuel, Rugwiro Herve, Nsabimana Aimable, Nshimiyimana Imran, Sekamana Maxime, Mukunzi Yannick, Bizimana Djihad, Sibomana Patrick, Bigirimana Issa.
FC Zanaco: Rachar Kola ( GK), Ziyo Tembo ©, Fashion Sakala, Taonga Bwembya, Boyd Musonda, Chongo Chirwa, Attram Kwame, Saith Sakala, George Chilufa, Augustine Mulenga, Kasonde Richard.
11 ba APR FC babanje mu kibuga
11 ba Zanaco
Taonga Bwembya (8) watsinze igitego
Bishimira igitego
Zanaco yaryamye ku gitego cyayo iminota irinda irangira
ANDI MAFOTO NI MU KANYA..............
PHOTOS: Saddam MIHIGO
TANGA IGITECYEREZO