Rtd Brig. Gen.Sekamana Jean Damascene umwe mu bakandida bahatanira kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) avuga ko igituma umupira w’amaguru w’u Rwanda udatera imbere ari ukuba hatariho uburyo buzwi wubakwamo n’icyerecyezo cyashyizweho.
Byari mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Werurwe 2018, ubwo uyu mugabo yagaragazaga imigabo n’imigambi azashyira mu bikorwa mu gihe azaba agiriwe icyizere agatorwa. Mu byo Rtd Brig. Gen.Sekamana Jean Damascene avuga ko yakwihutira gushyiraho harimo uburyo buhamye bwajya bufasha umupira w’amaguru kuba watera imbere atari ugukora ibintu bidafite inzira izwi binyuramo n’aho bigana. Rtd Brig. Gen.Sekamana yagize ati:
Nta system iriho ituma habaho uruhererekane rw'uko ibintu byakomeza kuzamuka. Muri 2004 twari tugeze ahantu heza, iyo haba uko ibintu bizakomeza gukorwa ubu tuba tugeze kure heza. Ubona ko abaza bayobora FERWAFA buri umwe aza akora ibye ashatse, ubona ko buri wese akora ibijyanye na manda ye.Turashaka kubaka system buri wese azajya yuririraho, ku buryo n'uwuzaza ubutaha azaze abona inzira imworoheye. Turashaka guca uwo muhanda tugakora uwo muhanda uzafasha muri gahunda z'igihe kirekire. Ni iyo gahunda dufite mu gihe kirekire.
Rtd Brig. Gen.Sekamana avuga ko akenshi usanga FERWAFA idindizwa no kuba idafite inama y’inteko rusange idafite imbaraga bityo ugasanga n’ibyemezo bifatirwamo nta musaruro itanga ku nyungu z’umupira w’amaguru. Rtd Brig. Gen.Sekamana yagize ati:
Kugira ngo wubake ikintu gihamye, ugomba kuba ufite inzego zikora neza kandi zifite imbaraga, ugomba kuba ufite ufite inzego zifata ibyemezo. Inteko rusange igomba kuba ifatika. Akenshi ubona ko mu nteko rusange buri wese aba akurura ibye, akurura yishyira. Ugasanga ushyizeho umuntu wizeye ko hari ibyo azagufasha mu nyungu zawe. Tugomba gukora inteko rusange ireberera umupira w'abanyarwanda. Dukeneye inzego zifatika zifite imbaraga. Dukeneye inzego zifite Displine. Ntabwo Displine mvuga ari ukwitwara neza mu kazi ntusinde, ntusibe kuko ushobora kuza ku kazi ntukore, Displine mvuga ni ugukorera mu mucyo. Uba ukorera abanyarwanda. Tuzajya dukora igenzura ritari iry'amafaranga gusa, ahubwo tukareba muri ya mirimo umuntu aba ashinzwe niba yarayikoze neza, uwunaniwe akavamo hakajyamo undi.
Rtd.Brig.Gen.Sekamana Jean Damascene ushaka kuyobora FERWAFA
Ku kijyanye no kuba nta buryo buhamye buba bwarashyizweho, Rtd Brig. Gen.Sekamana avuga ko mu 2011 u Rwanda rwagize abakinnyi bakinnye igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17 ariko kugeza ubu nta bundi buryo buhari butuma abakinnyi beza bategurwa kugira ngo bazagirire igihugu akamaro. Ibi ngo bituma abakinnyi bacye bahari bakomeza kuzenguruka mu makipe bityo baba bacye ugasanga ni bwo abantu batangiye gutekereza ku bakinnyi b’abanyamahanga. Mu magambo ye yagize ati:
Icyo dukeneye ni igishyiraho fondasiyo y'umupira w'abana aho uva naho ugana, ubu ubona ko ducungira ku bakinnyi bari muri U-17 ya 2011, nyuma y'aho ubona ko nta bundi buryo dufite bwatanga abakinnyi. Kuba dufite abakinnyi bacye bituma abahari bigira intakoreka (Najuwa), urareba ugasanga umukinnyi niba umushaka arakugora kuko nta handi wabona undi. Nyuma uhita ubona abantu batangiye gutekereza ku banyamahanga kuko dufite abakinnyi bacye cyane beza b’abanyarwanda.
Rtd.Brig.Gen.Sekamana Jean Damascene avuga ko agiye kuzuza hafi imyaka 20 atareba umupira w’amaguru:
Muri iki kiganiro cyaberaga kuri Ubumwe Grande Hotel, yavuze ko agiye kuzuza imyaka 20 atareba umupira w’amaguru, adafata umwanya ngo abe yajya mu kibuga ngo arebe umupira kuko ngo adakunda ibintu biba biyobowe mu buryo butanoze, gusa ngo umupira w’amaguru aba awukurikiranira hafi dore ko yabaye perezida wa Kiyovu Sport n’andi makipe yagiye abamo nka Espoir FC, Amagaju FC n’Intare FC abereye visi perezida muri iyi minsi.
Mu magambo ye yagize ati”Nakurikiraniraga umupira hafi ariko sinashoboraga kujya ku masitade bitewe n'ibitagenda mu mupira nabonaga, nintorwa nzagaruka ku bibuga ariko nintatorwa n'ubundi sinzigera ngera ku kibuga"
Rtd.Brig.Gen.Sekamana Jean Damascene agaragiwe n'ikipe y'abamufasha mu gihe yaba atsinze amatora
Mu gihe Rtd.Brig.Gen.Sekamana Jean Damascene yaba atorewe kuyobora FERWAFA ngo azareba uko amwe mu makipe y’uturere yahezwa mu Cyiciro cya kabiri.
Mu gushaka uko u Rwanda ruzajya rugira abakinnyi benshi bafite ubuhanga mu kibuga, Rtd.Brig.Gen.Sekamana Jean Damascene avuga ko azareba uko amwe mu makipe y’uturere yazaguma mu cyiciro cya kabiri kugira ngo arusheho kuzamura abakinnyi bakomeye batanarinze kwirukira hanze y’u Rwanda. Abisobanura yagize ati:
Hari amakipe y'uturere tuzasaba ko aguma mu cyiciro cya kabiri akamera nk'ingemwe, bakajya bazamura abakinnyi mu cyiciro cya mbere. Hazazamo guhatana ariko iyo urebye ubona ayo makipe y'uturere adahatana cyane ku rwego rwadufasha kuzamura umupira, ni yo mpamvu ubona baba birukira mu banyamahanga.
Rtd.Brig.Gen Sekamana Jean Damascene avuga ko kugeza magingo aya afite icyizere ko azatorwa kuko ngo abemerewe gutora bamuzi uko akora, bazi ibyo yemera n’ibyo atemera kandi ko aramutse atifitiye icyizere yaba yatsinzwe hakiri kare.
Mu gihe Rtd.Grig.Gen.Sekamana Jean Damascene yaba atowe byatuma Hakizimana Moussa yahita afata umwanya wo kuba ashinzwe ubuvuzi
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO