Kigali

Romelu Lukaku yashyize akadomo ku rugendo rwo kudatsindwa kwa Juventus

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:26/01/2025 9:14
0


Napoli yashimangiye umwanya wa mbere muri Serie A nyuma yo gutsinda Juventus ibitego 2-1 ibifashijwemo na Romelu Lukaku, ikuraho intego ya Juventus yo kudatsindwa.



Igitego cy’intsinzi cyahagaritse umuvuduko wa Juventus cyatsinzwe na penaliti yatewe neza na Romelu Lukaku. Iyi ntsinzi yashyize iherezo ku rugendo rwa Juventus yari itaratsindwa muri shampiyona y’uyu mwaka w’imikino.

Juventus, itari yagatsinzwe mu mikino 21 ya shampiyona itozwa n’umutoza mushya Thiago Motta, yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Randal Kolo Muani baherutse gukura muri PSG, wari uri gukina umukino we wa mbere muri iyi kipe. Iki gitego cyatanze icyizere ku bafana ba Juventus ko bashobora gukomeza umuvuduko wabo mwiza.

Napoli, iyoboye urutonde rwa Serie A, ntiyacitse intege. Mu gice cya mbere cy’umukino, Frank Anguissa yatsinze igitego cy’umutwe, akaba ari igitego cye cya 10 muri Napoli mu mikino 140 amaze kuyikinira. Iki gitego cyagaruye imbaraga za Napoli zo kudacika intege imbere y’amakipe akomeye.

Ku munota wa 70, Napoli yabonye penaliti nyuma y’uko Manuel Locatelli wa Juventus akiniye nabi Scott McTominay wahoze akinira Manchester United. Romelu Lukaku, rutahizamu w’umuhanga wakiniraga Inter Milan mu myaka ishize, yateye penaliti neza atsinda umunyezamu Michele di Gregorio. Iki cyari igitego cya 9 cya Lukaku muri shampiyona y’uyu mwaka, kigaragaza impinduka yazanye muri Napoli.

Iyi ntsinzi yatumye Napoli irushaho gukora ikinyuranyo cy’amanota atandatu imbere ya Inter Milan ya kabiri, nubwo Napoli ifite imikino ibiri yakinnye kurenza Inter. Uru rugendo rudasanzwe rwa Napoli rutanga icyizere ko bashobora kwegukana igikombe cya Serie A uyu mwaka.

Ku rundi ruhande, Juventus yasubiye ku mwanya wa gatanu ku rutonde rwa shampiyona, irushwa amanota 16 na Napoli. Iyi kipe ikomeje kugorwa no kugaruka mu makipe ane ya mbere, aho yifuza kubona itike yo kwitabira Champions League. Lazio, iri ku mwanya wa kane, irusha Juventus amanota abiri.

Romelu Lukaku yongeye kwerekana ko ari umukinnyi w’ingenzi mu ikipe ya Napoli, mu gihe Juventus yahombye amahirwe yo gukomeza kuidatsindwa kwayo n’ubwo yanganyije imikino myinshi.

Romelu Lukaku yashyize akadomo ku rugendo rwa Juventus rwo kudatsindwa muri shampiyona 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND