Kigali

Rayon Sports yanyagiye Isonga ibitego 5-0

Yanditswe na: Alphonse Mukundabantu
Taliki:21/10/2014 19:05
3


Umukino w’ umunsi wa kabiri wa shampiyona, Rayon Sports yihanije Isonga ibitego 5-0 bya Peter Otema,Havugarurema Jean Paul, Bizimana Djihad na Lomami Frank.



Rayon sports yari yatsinze Amagaju igitego 1-0 cya stinzwe na Peter Otema (Kagabo Peter) ku mukino w’ umunsi wa mbere wa shampiyona wabeye kuri sitade ya Kigali ku wa gatandatu.

ISONGA

Isonga yabaje kwihagararaho ariko birangira itsinwe 5-0

ISONGA

Hatekimana Aphrodis Kanombe yakinnye neza nyuma yo kuva mu mvune zari azaramuzahaje umwaka w' imikino ushize

Isonga yo yari yabashije gukura inota rimwe i Rubavu ubwo yanganyaga bigoranye n’ ikipe ya Etencelles ndetse ikanerekana umukino mwiza ugeraranyije n’ uko abantu bari babyiteze ahanini bitewe n’ uko igizwe n’ abakinnyi bakiri bato.

Peter Otema niwe wafunguye amazamu muri uyu mukino ku ishoti ryiza yateresheje umutweku munota wa 17 maze umuzamu w’ Isonga ntiyabasha kuwukuramo 

Isonga yakomeje kwihagararaho ariko biranga kuko ku munota wa 36 Havugarurema Jean Paul bakunze kwita Ralo yaje gutera ishoti rikomeye cyane biturutse ku kazi keza kari gakozwe na Peter Otema. Ibi byaje gutuma igice cya mbere kirangira ari 2-0.

RALO

Havugarurema Jean Paul Ralo niwe watsinze igitego cya kabiri ku ishoti rikomeye cyane

Mu gice cya kabiri Isaac Muganza wari wagiye ahusha uburyo butandukanye harimo n’ ibyabaga byabazwe yasimbujwe maze hinjira Lomami Frank, umuvandimwe wa Lomami Andre na Lomami Marcel bakanyujijeho.

Nyuma y’ iminota 10 gusa akinjira Lomami  Frank yinjije igitego cya 3 ari na cyo cya mbere yari atsindiye ikipe ya Rayon Sports.

Biturutse ku makosa menshi yakozwe n’ abakinnyi b’ inyuma ku ruhande rw’ Isonga byaje korohereza Bizimana Djihad wari winjiye asimbuye yaje kwijiza igitego kane ku ikosa ryari rikozwe

ISONGA

Kapiteni w' Isonga na bagenzi be bari bafite akazi katoroshye ko kubuza  Peter Otema na bagenzi be gutsinda n' ubwo bitabahiriye 

Umukino ujya kurangira Peter Otema yateye ishoti rikomeye maze barikuramo ariko umupira usanga Djihad ahagaze neza ahita atsinda igitego cya gatanu muri uyu mukino.

RALO, DJIHAD NA LOMAMI

Ralo ubanza i buryo yatsinze igitego cya 2, Djihad uri hagati atsinda 2 naho Lomami Frank nawe atsinda ikindi

Imikino y’ umunsi wa 2 wa shampiyona ikaba igomba gukomeza kuri uyu wa gatatu

Ku munsi w’ejo ku wa gatatu tariki ya  22/10/2014

  • Police vs SC Kiyovu (Kicukiro)
  • Marines vs Sunrise (Umuganda)
  • AS Kigali vs APR (Regional)
  • Mukura vs Gicumbi (Mumena)
  • Amagaju vs Espoir (Nyamagabe)
  • Musanze vs Etincelles (Musanze)
Alphonse M.PENDA





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • shyaka10 years ago
    nukuri inyarwanda turabemera mutugezaho amakuru Meza kandi akenewe mukomereze aho
  • Alphonse10 years ago
    Ndabona gikundiro yacu bimeze neza.
  • baptiste10 years ago
    A.P.R fc hoyeeee!!!!! Rayon sport kuva yabaho iratsinze!!!!!!!



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND