Ikipe ya Rayon Sports yageze mu mikino ya kimwe cya kane cy'irangiza cy'imikino ya Total CAF Confederation Cup 2018 itsinze Yanga Africans igitego 1-0.
Amanota atatu ya Rayon Sports yavuye ku gitego cyatsinzwe na Bimenyimana Bonfils Caleb ku munota wa 18’ w’umukino wakinirwaga kuri sitade ya Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Kanama 2018.
Bimenyimana Bonfils Caleb yakoze akazi gakomeye
Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira intsinzi
Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira kugera muri 1/4
Roberto Oliviera Goncalvez de Calmo umutoza mukuru wa Rayon Sports avuga ko kubahana ari byo bitumye bakora ibishimishije
Abakinnyi b'Amavubi barebye uyu mukino
Mugabo Gabriel agenzura umupira
Aya manota yatumye Rayon Sports igwiza amanota icyenda biyishyira ku mwanya wa kabiri inyuma ya USM Alger (Algeria) kuko iri ku mwanya wa mbere n’amanota 11. USM Alger yatsinze Gormahia FC ibitego 2-1 bityo Gormahia isigara ku mwanya wa gatatu n’amanota umunani (8) mu gihe Yanga Africans iri ku mwanya wa nyuma n’amanota ane (4).
Donkor Prosper Kuka (22) umukino we wa mbere muri Rayon Sports akina hagati mu kibuga
Heritier Makambo rutahizamu ukomeye muri Yanga SC arekura ishoti
Rwatubyaye Abdul mu bwugarizi bwa Rayon Sports
11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga
11 ba Yanga Africans babanje mu kibuga
Abakinnyi basuhuzanya
Abakinnyi babanje mu kibuga:
Rayon Sports XI: Bashunga Abouba (GK), Nyandwi Saddam, Eric Rutanga, Mutsinzi Ange Jimmy, Donkor Prosper, Rwatubyaye Abdul (C,26), Mugisha Francois Master, Manishimwe Djabel, Bimenyimana Bonfils, Muhire Kevin na MUgabo Gabriel.
Yanga SC XI: Beno Kakolanya, Abdalah Shaibu Ninja, Gadiel Michael Mbaga (C), Anderew Vicent Dante, Kelvin Yondani, Pius Buswita, Raphael Daudi Loti, Deus Kaseke, Ibrahim Ajib Migomba, Matheo Anthony and Hertier Makambo
Ikibuga cya sitade ya Kigali
Abasifuzi b'umukino bagera ku kibuga
Imvura yatangiye kugwa mbere y'umukino urinda utangira ikigwa
Abakinnyi ba Rayon Sports basohoka mu modoka
Deus Kaseke na Yanga SC basohoka mu modoka
Urwambariro rwa Yanga Africans
Urwambariro rwa Rayon Sports
Abafana mu mvura
Yanga Africans bishyushya
Rayon Sports bishyushya
REBA HANO UKO BYARI BIMEZE MU MUKINO WATANZE IBYISHIMO KU BAFANA NA GIKUNDIRO
PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
VIDEO: Niyonkuru Eric (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO