Chief Inspector of Police Mayira Jean de Dieu umunyamabanga akaba n’umuvugizi wa Police FC yemera ko mu masezerano y’imyaka itatu bahaye Seninga Innocent yo gutoza iyi kipe bamusabye gutwara ibikombe ariko ngo mu gihe byibura yatwara kimwe mu bikinirwa mu Rwanda byaba ari umusaruro mwiza.
Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru CIP Mayira yavuze ko kuba Seninga yatwara ibikombe bishoboka kuko ngo n’abandi batoza barabitwara, gusa ngo igikombe kimwe uyu mwaka w’imikino 2017-2018 kizaba gihagije.
“Ni byo, ibyo byombi (ibikombe) abitwara byaba ari byiza kuko n’abandi barabitwara ariko bitanabonetse byose akabona kimwe byaba ari byiza kurushaho”. CIP Mayira
CIP Mayira Jean de Dieu umunyamabanga akaba n'umuvugizi wa Police FC
Ikipe ya Police FC ikomeje imyitozo imenyereza abakinnyi bashya yaguze nyuma ya shampiyona 2016-2017 initegura kwitabira imikino ihuza amakipe y’abapolisi b’ibihugu byo mu karere k’iburasirazuba-Eastern Africa Standby Force Coordination Mechanism (EASFCOM).
Abakinnyi bashya Seninga Innocent azaba areba niba bazamufasha muri shampiyona n’igikombe cy’Amahoro barimo, Nzabanita David wari kapiteni wa Bugesera FC, Iradukunda Jean Bertrand nawe wakiniraga Bugesera FC, Munezero Fiston wavuye muri Rayon Sports kimwe na Nsengiyumva Moustapha, Usabimana Olivier bakuye muri FC Marines, Ishimwe Issa Zappy na Manishimwe Yves wavuye muri Etincelles FC.
Biteganyijwe ko abakinnyi ba Police FC bajya mu mwiherero kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Kanama 2017 mbere yuko bafata urugendo rugana i Kampala kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Kanama 2017.
Seninga Innocent natwara igikombe kimwe bizaba bihagije
Munezero Fiston umwe mu bakinnyi bitezweho ibitangaza mu kugarira muri Police FC
Ndayishimiye Antoine Dominique nawe arasabwa gukora iyo bwabaga agashaka ibitego nyuma y'igenda rya Danny Usengimana
Amaso y'abapolisi yose ari kuri Iradukunda Jean Bertrand
Twagizimana Fabrice bita Ndikukazi kapiteni wa Police FC kumwe n'umwana we nyuma y'imyitozo
TANGA IGITECYEREZO