Kigali

APR FC yatwaye Super Cup 2018 itsinze Mukura Victory Sport-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:6/10/2018 18:30
4


Ikipe ya APR FC yatwaye igikombe kiruta ibindi mu Rwanda itsinze Mukura VS ibitego 2-0 mu mukino waberaga kuri sitade Umuganda kuri uyu wa Gatandatu.



Hakizimana Muhadjili niwe wafunguye amazamu ku munota wa 46' nyuma yuko iminota 45' y'igice cya mbere yari yarangiye amakipe yombi anganya 0-0. Igitego cya kabiri cya APR FC cyatsinzwe na Issa  Bigirimana ku munota 53' .

APR FC bishimira igikombe batwaye batsinze Mukura VS ibitego 2-0

APR FC bishimira igikombe batwaye batsinze Mukura VS ibitego 2-0

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy kapiteni wa APR FC ateruye igikombe

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy kapiteni wa APR FC ateruye igikombe

APR FC yahawe igikombe na sheki ya miliyoni eshanu z'amafaranga y'u Rwanda (5.000.000 FRW)

APR FC yahawe igikombe na sheki ya miliyoni eshanu z'amafaranga y'u Rwanda (5.000.000 FRW)

Sugira Ernest, Hakizimana Muhadjili na Nshimiyimana Amran bishimira igikombe

Sugira Ernest, Hakizimana Muhadjili na Nshimiyimana Amran bishimira igikombe 

Abakinnyi ba APR FC bateruye umutoza

Abakinnyi ba APR FC bateruye umutoza

APR FC yatangiye umukino iri hejuru ya Mukura VS ari nacyo cyatumye Petrovic umutoza wa APR FC abona umusaruro kare akanasimbuza abakinnyi bose bamutsindiye ibitego kuko ku munota wa 61' Issa Bigirimana na Hakizimana Muhadjili bari bamaze kuva mu kibuga.

Muri uku gukora impinduka ntacyo yikanga, Petrovic umutoza wa APR FC yakuyemo Buteera Andrew ashyiramo Nshimiyimana Amran, Nshuti Dominique Savio aha umwanya Rukundo Denis.Byiringiro Lague asimburwa na Ntwali Evode.

Hakizimana Muhadjili yishimira igitego yatsinzeku munota wa 46'

Hakizimana Muhadjili yishimira igitego yatsinzeku munota wa 46'

Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego

Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy kapiteni wa APR FC yasimbuwe na Nizigiyimana Mirafa ku munota wa 75', Nsengiyumva Moustapha asimbura Hakizimana Muhadjili.

Muri uyu mukino, Bigirimana Issa wa APR FC na Nkomezi Alex, Rugirayabo Hassan ba Mukura Victory Sport bahaboneye ikarita y'umuhondo buri umwe.

Ku ruhande rwa Mukura Victory Sport, Haringingo Francis umutoza mukuru wa Mukura Victory Sport yari yizeye abakinnyi be bituma abakinnyi nka Rachid Mutebi na Iradukunda Bertrand babanza hanze nubwo baje kujya mu kibuga mbere yuko hatangira igice cya kabiri.

Iradukunda Bertrand yasimbuye Lomami Frank mu gihe Rachid Mutebi yasimbuye Twizerimana Onesme.

Amakipe asohoka mu rwambariro imbere hari igikombe

Amakipe asohoka mu rwambariro imbere hari igikombe 

Uku gusimbuza ahubwo kwatumye APR FC iguma  mu mukino kuko ubwo Issa Bigirimana yari amaze gusimbuzwa Iranzi Jean Claude, umukino wakomeje kuba uwa APR FC kuko Iranzi Jean Claude yazanye impinduka zaje kwiyongeraho imbaraga za Nsengiyumva Moustapha biba ikibazo ku bwugarizi bwa Mukura Victory Sport kuko batongeye kuzamuka umukino urangira utyo.

APR FC yahawe igikombe na sheki ya Miliyoni eshanu z'amafaranga y'u Rwanda (5.000.000 FRW) nyuma yo gutsinda Mukura Victory Sport yatwaye igikombe cy'Amahoro 2018.

Umukino w'igikomb cya Super Cup, uhuza ikipe yatwaye igikombe cya shampiyona n'iyatwaye igikombe cy'Amahoro. APR FC ibitse igikombe cya shampiyona mu gihe Mukura Victory Sport ifite igikombe cy'Amahoro bityo bakazahagararira u Rwanda mu mikino ngaruka mwaka ya CAF.

11 ba Mukura Victory Sport babanje mu kibuga

11 ba Mukura Victory Sport babanje mu kibuga

Mukura VS XI: Rwabugiri Omar (GK,1) , Rugirayabo Hassan (5), Mutijima Janvier (13), Nshimiyimana David (16), Iragire Saidi (3),Duhayindavyi Gael (8), Nkomezi Alex (7), Cyiza Hussein (C,10), Iddi Djuma (6) , Lomami Frank (14 na Twizerimana Onesme (9).

11 ba APR FC babanje mu kibuga

11 ba APR FC babanje mu kibuga

APR FC XI: Kimenyi Yves (GK,21), Ombolenga Fitina (25), Imanishimwe Emmanuel (24), Rugwiro Herve (4), Buregeya Prince Aldo (18), Mugiraneza Jean Baptiste Miggy (C,7), Buteera Andrew (20), Hakizimana Muhadjili (10), Issa Bigirimana (26), Byiringiro Lague (14) na Nshuti Dominique Savio (27).

Hakizimana Muhadjili ku mupira

Hakizimana Muhadjili ku mupira  ashaka inzira yamugeza ku izamu

Mbere gato yuko batera koruneri

Mbere gato yuko batera koruneri

Bigirimana Issa imbere ya Mutijima Janvier

Mutijima Janvier umwe mu bakinnyi ba AS Kigali

Bigirimana Issa imbere ya Mutijima Janvier

Duhayindavyi  Gael (8) azamukana umupira ariko anacunzwe bukomeye

Duhayindavyi  Gael (8) azamukana umupira ariko anacunzwe mu buryo bukomeye 

Rwabugiri Omar umunyezamu mukuru wa Mukura VS

Rwabugiri Omar umunyezamu mukuru wa Mukura VS

Nkomezi Alexis hagati mu kibuga ha Mukura VS ahanganye na Hakizimana Muhadjili

Nkomezi Alexis hagati mu kibuga ha Mukura VS ahanganye na Hakizimana Muhadjili

Byiringiro Lague ashaka inzira yanyuzamo umupira

Byiringiro Lague afashwe na

Byiringiro Lague ashaka inzira yanyuzamo umupira 

Abasifuzi b'umukino

Abasifuzi b'umukino

Gen.James Kabarebe (Iburyo) Minisitiri w'Ingabo yicaranye na Rtd.Brig.Gen.Sekamana Jean Damascene (Ibumoso) perezida wa FERWAFA

Gen.James Kabarebe (Iburyo) Minisitiri w'Ingabo yicaranye na Rtd.Brig.Gen.Sekamana Jean Damascene (Ibumoso) perezida wa FERWAFA

Kazungu Claver ushinzwe amakuru muri APR FC

Kazungu Claver (Hagati) ushinzwe amakuru muri APR FC akurikiye umukino

Abafana ba APR FC

Abafana ba APR FC

Abafana ba APR FC

PHOTOS: Saddam MIHIGO & USANASE Anitha (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jo6 years ago
    Umva nyine ko Ari MUKURA
  • 6 years ago
    Mwabiko kbs san apr fc.
  • maniragaba revelien6 years ago
    apr fc turakomeye nubwo abanzibacu batabyemera
  • Bella6 years ago
    Wowe wiyise Jo uransekeje kuvuze ngunvako nyine ari Mukura wibagiweko ariyo yakwandagaje kugikombe cyamahoro ikakujyenera urwego rwo gusigara urinze ingo zacu twebwe NYAMUKANDAGIRA NAMAHINDURA ya Mukura kuko arirwo ukwiye ubindubuwowe rayon uzongera gusohoka nyuma yimyaka 5 ihwanye nibitego bitanu bya ENYIMBA. Vive Apr fc a good team with players of quality.Savio courage wagarutse mubihe birenzuko twari tukuzi.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND