Kigali

Abavugaga ko Rayon Sports nta rutahizamu isigaranye babonye igisubizo-CALEB (Amafoto)

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:29/08/2018 19:47
2


Bimenyimana Bonfils uzwi nka Caleb ni umukinnyi ukomoka mu gihugu cy’i Burundi akaba umukinnyi wa Rayon Sports umaze kuyitsindira ibitego bibiri mu mikino ya Total CAF Confederation Cup 2018 yavuze ko kuri ubu yatanze igusubizo ku bantu bibazaga ko Rayon Sports nta rutahizamu isigaranye.



Nyuma y’umukino, Bimenyimana Bonfils Caleb yavuze ko kuri ubu kuba yanatsinze igitego kuri uyu mukino bihamya ko Rayon Sports ari ikipe idafite ikibazo cy’abataha izamu kandi ko byose yabitewe no kuba yarahawe icyizere akanakoresha imbaraga. “Ni ugukora cyane kuko buryo ikintu cyose kigira umwanya wacyo. Abenshi bavuze ko Rayon Sports nta rutahizamu isigaranye ariko ndibaza ko igisubizo nakibahaye bibaze uwo rutahizamu w’undi uhari”. Bimenyimana

Bimenyimana Bonfils Caleb ku mupira acenga shaka igitego

Bimenyimana Bonfils Caleb ku mupira acenga ashaka igitego

Bimenyimana Bonfils wafunguye amazamu ku munota wa 18’ w’umukino, yaherukaga gutsinda igitego ubwo Rayon Sports yatsindaga Gormahia FC ibitego 2-1 kuwa 19 Kanama 2018 i Nairobi. Gusa iyi mikino yose yayikinaga ari mu mwanya wa rutahizamu rukumbi (Single Striker).

Mu mizo ye ya mbere muri Rayon Sports, Bimenyimana Bonfils Caleb yakunze gukina aca mu mpande z’ikibuga akajya abona amahirwe yo gutsinda cyangwa gutanga imipira ibyara ibitego. Gusa mbere yuko imikino ya TOTAL CAF Confederation Cup 2018 yinikiza, Bimenyimana yagiye yigizwayo bitewe nuko ibitego byari byaramurumbanye. Kuri ubu avuga ko imyanya yose ifasha umukinnyi gutsinda ayisibanukiwe.

“Mu busatirizi n’ubundi nsanzwe mpakina nk’uko bisanzwe ndetse no ku mpande ndahakina. Ahantu hose nakinishwa ndishima kuhakina kuko nta ngorane mba mfite mu kibuga”. Bimenyimana

Bimenyimana Bonfils  Caleb avuga ko yatanze igusubizo kubibazaga ko Rayon Sports nta rutahizamu ifite

Bimenyimana Bonfils  Caleb avuga ko yatanze igusubizo kubibazaga ko Rayon Sports nta rutahizamu ifite

Kuri ubu Rayon Sports yamaze gukatisha itike ya ¼ cy’irangiza mu mikino ya Total CAF Confederation Cup 2018 kuko yasoje imikino yo mu itsinda rya kane (D) iri ku mwanya wa kabiri n’amanota icyenda (9) n’igitego kimwe izigamye, igitego yatsinze Yanga Africans. USM Alger yarangije ku mwanya wa mbere n’amanota 11 nyuma yo gutsinda Gormahia FC ibitego 2-1 mu mukino waberaga muri Algeria. USM Alger izigamye ibitego bitanu (5).

Bimenyimana Bonfils  Caleb yagiye ahusha ibindi bitego

Bimenyimana Bonfils  Caleb yagiye ahusha ibindi bitego 

Bimenyimana Bonfils

Bimenyimana Bonfils uzwi nka Caleb yagenewe ishimwe na Ramjaane

Bimenyimana Bonfils  Caleb yakoze akazi gakomeye

Bimenyimana Bonfils Caleb yakoze akazi gakomeye 

Yassin Mugume yaje asimbura Bimenyimana Bonfils Caleb

Yassin Mugume yaje asimbura Bimenyimana Bonfils Caleb

Abasifuzi n'abakapiteni

Abasifuzi n'abakapiteni

Abakinnyi ba Rayon Sports bajya inama

Abakinnyi ba Rayon Sports bajya inama 

Muhire Kevin anywa ku mazi

Muhire Kevin anywa ku mazi 

Abafana ba Rayon Sports muri sitade ya Kigali

abafaa .

Abafana ba Rayon Sports

Rayon Sports

Abafana ba Rayon Sports muri sitade ya Kigali 

Manishimwe Djabel ku mupira ashaka inzira ku bubi n'ubwiza

Manishimwe Djabel ku mupira ashaka inzira ku bubi n'ubwiza

Prosper Kuka yafashije Rayon Sports hagati kuko ntabwo yakoze amakosa menshi

Donkor Prosper Kuka yafashije Rayon Sports hagati kuko ntabwo yakoze amakosa menshi

Mbere gato yuko batera koruneri

Mbere gato yuko batera koruneri

Rayon Sports

Abafana ba Rayon Sports  baraye neza

Rayon Sports

Abafana ba Rayon Sports  baraye neza 

Eric Rutanga ku mupira

Eric Rutanga ku mupira ashaka inzira

Eric Rutanga ku mupira ashaka inzira 

Muhire Kevin umukinnyo wo hagati muri Rayon Sports n'Amavubi

Muhire Kevin umukinnyo wo hagati muri Rayon Sports n'Amavubi

Abana batoragura imipira (Ball Boys)

Abana batoragura imipira (Ball Boys) ubwo bari basoje akazi

Nyandwi Saddam yakinnye iminota 90'

Nyandwi Saddam yakinnye iminota 90'

Abakinnyi ba Yanga Africans bataha

Abakinnyi ba Yanga Africans bataha nyuma yo gutakaza umukino 

Uko itsinda D rihagaze mbere y’umukino usoza iyo mu matsinda:

1.USM Alger (Algeria): 11 Pts (ibitego 5)

2..Rayon Sports (Rwanda):  9 Pts (igitego 1)

3.Gormahia FC (Kenya): 8 Pts (Ibitego 3)

4.Yanga SC (Tanzania):  4Pts (ibitego -9)

Rayon Sports

Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira intsinzi

Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira intsinzi 

Dore uko imikino y'itsinda D yarangiye:

Kuwa Gatatu tariki 29 Kanama 2018

-Rayon Sports 1-0 Young Africans (Stade de Kigali)

-USM Alger 2-1 Gor Mahia FC (Stade 5 Juillet 1962)

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Sébastien 6 years ago
    félicitation basore mukoze amateka muri aka karere
  • Ennly Nanzi6 years ago
    ukuntu niko abanyarwanda tuzamuka in every thing just #WECAN.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND