Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Nyakanga 2017 ubwo myugariro Rusheshangoga Michel yakinaga umukino we wa nyuma muri APR FC, batwaye igikombe nyuma abafana bibumbiye mu Intare Fan Club bamushikiriza impano bamugeneye bamushimira ndetse banamubwira amagambo yo kumugaragariza ko yahaciye gitwari.
Mu gihe cy’imyaka ibiri uyu musore yari amaze mu ikipe ya APR FC ari umukinnyi ushingirwaho mu kugarira ntiyigeze agira ibihe bibi ngo wenda abe yabura umwanya wo gukina. Mu mpera z’uyu mwaka w’imikino afashoje ikipe ya APR FC gutwara igikombe cya shampiyona ndetse ikaba izasohoka mu mikino Nyafurika batari kunmwe.
Nyuma y’umukino uyu musore yavuze ko uyu mwaka wabagoye cyane nk’ikipe ya APR FC kuko byagiye bibagora kubona intsinzi ndetse n’igikombe cya shampiyona bakakibura. Gusa ngo arishimye kuba batwaye igikombe cy’Amahoro.
“Ndishimye cyane kuko navuga ko uyu mwaka wari udukomereye cyane nka APR FC. Njyewe nageze aho niheba mvuga ko nta gikombe tuzatwatra uyu mwaka ariko birabaye turagitwaye. Nashimira abakinnyi bagenzi banjye twafatanyije, abatoza n’abayobozi bacu”. Rusheshangoga Michel.
Rusheshangoga ugiye muri Singida United mu cyiciro cya mbere muri Tanzania azaba akinana na Usengimana Danny wari rutahizamu wa Police FC wamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri (2).
Rusheshangoga Michel ku ifoto yari yakorewe n'itsinda ry'abafana "Intare za APR FC"
Abakinnyi ba APR FC bishimira impano Rusheshangoga Michel yahawe n'abafana
Amagambo yanditse ku mpano abafana "Intare za APR FC" bahaye Rusheshangoga Michel
Rusheshangoga Michel yasezewe bya kigabo
Abakinnyi bamunaga ibicu
Jimmy Mulisa umutoza mukuru wa APR FC nawe abakinnyi bamurishije umunyenga
Rusheshangoga Michel aganira na Azam TV
Abafana ba APR FC bari bitwaje ubutumwa bwo gusezera kuri Rusheshangoga Michel
Abakinnyi ba APR FC bishimira igikombe
Rusheshangoga Michel mbere gato ko umukino utangira
Rusheshangoga Michel yamaze kuba umukinnyi mpuzamahanga wujuje ibyangombwa
Igikombe APR FC yatwaye ubwo cyari kigeze ku kibuga
Ibyishimo ku bakinnyi ba APR FC
Igikombe cy'Amahoro 2017
Abakinnyi ba Espoir FC bakomera APR FC amashyi
Rusheshangoga Michel yegera Nzamwita Vincent de Gaule perezida wa FERWAFA ngo amuha umudali
APR FC n'igikombe batsindiye kigeretseho miliyoni icumi z'amafaranga y'u Rwanda (10.000.000 FRW)
Rusheshangoga Michel yishimira umudali
AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO