Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda n’itsinda rimuherekeje bari mu ruzinduko rw’iminsi 2 yatangiye kuri iki cyumweru mu gihugu cya Repubulika ya Centre Afurika ahari ingabo z’u Rwanda zoherejwe kubungabunga amahoro n’umuryango w’abibumbye Loni.
Binyujijwe ku rukuta rwa Twitter rwa Minisiteri y’ingabo, iyi Ministiteri yatangaje ko umugabo mukuru w’ingabo ari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri muri Centre Africa yatangiye kuri iki cyumweru taliki ya 6 Gicurasi 2018.
Biteganijwe ko Gen. Patrick Nyamvumba aza gusura ingabo z’u Rwanda ziri muri iki gihugu mu bice bya Bangui mu murwa mukuru n’agace ka Bria ndetse akanahura n’abayobozi bazo ku rwego rw’Umuryango w’Abibumbye. Minisiteri y’ingabo yatangaje ko umugaba mukuru w’ingabo yanahuye kandi n’umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri iki gihugu cya Centre Africa, Parfait Onanga-Anyanga.
General Nyamvumba na Parfait Onanga-Anyanga
Mu gihugu cya Centre Africa hoherejwe ingabo z’u Rwanda zigera ku gihumbi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, zoherejwe n’umuryango w’abibumbye. Mu kwezi kwa 4 uyu mwaka wa 2018, umusirikare w’u Rwanda yaguye muri iyi mirimo n’abandi umunani barakomereka ubwo bari mu gikorwa cyo kwambura intwaro imitwe y’itwaje y’inyeshyamba yitwara gisirikare.
TANGA IGITECYEREZO