Minisiteri y’ubutabera iravuga ko u Rwanda ruyoboye ibindi bihugu bifite abaturage bizera Polisi yabo kuko ihora ishyize imbere gukora kinyamwuga.
Urutonde rushya rw’ihuriro mpuzamahanga ryiga ku bukungu (WEF) rugaragaza uko abaturage bizera polisi yabo rwashyize u Rwanda ku mwanya wa mbere muri Afurika. Ku isi muri rusange ruri ku mwanya wa 13. Ku bw’ihuriro mpuzamahanga ryita ku bukungu (World Economic Forum), polisi y’u Rwanda yizerwa cyane n’abaturarwanda mu gushyira mu bikorwa amategeko n’imyitwarire myiza kurusha ibindi bihugu by’Afurika.
Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye yatangaje ko polisi y’u Rwanda ikora kinyamwuga muri byinshi bitandukanye ariyo mpamvu u Rwanda ruri imbere y’ibindi bihugu by’Afurika. Yagize ati”Polisi y’u Rwanda ihora iharanira kuba inyamwuga uko bikwiye kugira ngo ibyo bigerweho, hari imyitozo ihoraho, tunashishikariza abapolisi bacu gukorera abaturage, twifashisha ikoranabuhanga, tunatanga serivisi nziza kandi nta kujenjekera icyaha na ruswa by’umwihariko tugira”
U Rwanda ku mwanya wa 13 ku isi mu bihugu bifite abapolisi bizerwa n’abaturage, ruri imbere y’ibihugu nk’u Bwongereza buri ku mwanya wa 19, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku mwanya wa 22, U Bufaransa ku mwanya wa 29 n’u Budage ku mwanya wa 38.
Iyi raporo ngarukamwaka ya World Economic Forum y’umwaka wa 2017/2018 igaragaza ko ibihugu nka Afurika y’epfo na Nigeria bifite inzego z’umutekano (polisi) itizerwa n’abatuye ibi bihugu kuko biri ku mwanya wa 11 8 na 123 ku rutonde rw’ibihugu 139 byakorewemo ubushakashatsi bwagendeweho hakorwa iyi raporo.
The new times
TANGA IGITECYEREZO