Abana bakiriwe n’Umukuru w’Igihugu n’Umufasha we kuri iki cyumweru Tariki 3 Ukuboza, 2017 baturutse hirya no hino mu gihugu aho bagira umwanya wo kubona imbonankubone Perezida n’umufasha we, bagakatana umutsima (Gateau) nyuma akaba impanuro
Aganira n’aba bana, Perezida Kagame yababwiye ko aribo Rwanda rw’ejo.
Nimwe bayobozi b’ejo n’ejobundi hazaza. Kugira ngo igihugu kibeho neza kigira abayobozi beza, ariko abo bayobozi baturuka mu bana batoya, uko baba bararezwe. Abana iyo barezwe neza guhera hasi, bagenda bakura, bavamo abantu bakuru bazima, bavamo abayobozi bazima. Icyo gihe rero n’igihugu na cyo kikagira amahirwe.-Perezida Kagame
Perezida Kagame yabwiye aba bana ko nk'ababyeyi ndetse n'abayobozi banyu babifuriza ibyiza byose abasaba gutashya ababyeyi banyu n’abarezi babo n'abandi bana.
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakata umugati n'abana baturutse mu bice bitandukanye
Abana bidagaduye nyuma yo guhura na Perezida Kagame na Madamu we
Perezida Kagame aha impanuro abana
Abana baba bateze amatwi bumva umukuru w'igihugu
Madamu Jeannette Kagame akina n'abana
Abana bakinnye baridagadura
Photo: Village Urugwiro
TANGA IGITECYEREZO