Kuri uyu wa kane nibwo hatanzwe inzu ya mbere mu nzu umunani zigomba gutsindirwa n’abafatabuguzi ba Airtel mu gikorwa iyi sosiyete yise Ni ikirenga.Umugore witwa Noeline Mbabazi niwe wasekewe n’amahirwe bwa mbere.
Noeline usanzwe ukora mu kigo cya IPRC yashyikirijwe iyi nzu ku mugaragaro nyuma y’uko abaye umunyamahirwe wa mbere ubashije kwegukana imwe mu nzu umunani zigomba gutsindirwa n’abafatabuguzi ba sosiyete y’itumanaho ya Airtel mu gikorwa cyayo yise Ni Ikirenga aho buri cyumweru inzu imwe izajya itsindirwa n’umufatabuguzi w’umunyamahirwe.
Byari ibyishimo byinshi kuri Noeline
Ubwo yashyikirizwaga iyi nzu iherereye mu murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, Noeline, umubyeyi w’abana batatu yatangaje ko yishimye bidasubirwaho ndetse ko kugeza ubu atariyumvisha niba koko ari byo.Yagize ati :Ndumva nishimye cyane.Siniyumvishaga ko natsindira iyi nzu.Airtel koko ni ikirenga.
Noeline byamugoye kwakira ko atsindiye inzu
Noeline yashyikirijwe ku mugaragaro iyi nzu n'abayobozi ba Airtel
Akigera i Kinyinya, Noeline yakiriwe n'umuhanzi King James amushyikiriza urufunguzo rw'iyi nzu
Iyi nzu iherereye i Kinyinya mu mujyi wa Kigali ikaba ifite agaciro ka miliyoni 20 z'amanyarwanda
Noeline yashyikirijwe imfunguzo z'inzu ye arakingura arayitaha
Abajijwe ibanga yakoresheje kugira ngo abashe gutsindira iyi nzu, Noeline yavuze ko nta rindi banga usibye gukoresha umurongo wa Airtel ndetse no gushyiramo amafaranga.
Iyi nzu ifite ibyumba bitatu n'ubwogero/ubwiherero
Ni inzu nziza yubakishije amatafari ahiye
Ngiyi inzu Noeline yatomboye abikesha gukoresha Airtel
Bwana John Magara, umuyobozi muri Airtel ushinzwe itumanaho yavuze ko iki gikorwa Airtel yagiteguye mu rwego rwo gushimira abafatabuguzi bayo muri izi mpera z’umwaka nyuma y’uko mu minsi ishize iyi sosiyete yujuje umubare w’abafatabuguzi bagera kuri miliyoni mu Rwanda.Yavuze kandi ko kugira ngo umuntu abashe gutsindira iyi nzu nta kindi bisaba usibye kuba no gukoresha umurongo wa Airtel.
Ama G The Black namugenzi we bishimira iyi nzu
Abahanzi bakorana na airtel bari baje kwishimira iyi nzu
Robert N Musafiri
TANGA IGITECYEREZO