RFL
Kigali

Kuririmbana n'abaraperi 9 bakomeye byateye imbaraga zikomeye umuhanzi White Monkey - VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:17/01/2014 20:39
4


White Monkey ubarizwa mu itsinda ryitwa S.K.A.N.K Nation rikora injyana ya Hip Hop, akaba yarahawe imbaraga zikomeye no kuririmbana nabahanzi bakomeye cyane mu njyana ya Hip Hop bagera kuri icyenda ubwo baririmbaga indirimbo yitwa Revolution yahuriwemo nabaraperi batandukanye.



Uyu muhanzi n’ubwo abarirwa mu itsinda rigizwe n'abasore batatu aribo Fame,White Monkey ndetse na Prime,  buri muhanzi aba yemerewe no kuba yakora indirimbo ye bwite. Ni muri urwo rwego White Monkey ubwo yatugezagaho amashusho y’indirimbo ye nshya yitwa Bang Bang,yadutangarije ko ubu afite imbaraga kandi afite icyizere cyo kuzagera kure hashoboka.

REBA HANO AMASHUSHO Y’INDIRIMBO BANG BAND YA WHITE MONKEY:


Yaba imiririmbire ye ndetse n’uburyo iyi ndirimbo yatunganyijwe, biri mu biha uyu muhanzi icyizere ko azagera kure kandi uburyo Produre Eliel Sando wo muri Eliel Filmz yamukoreye amashusho y’indirimbo ye nabyo bimuha icyizere ko abantu bazarushaho kuyikunda no kumushyigikira mu muziki we.

Umuraperi White Monkey afite ingamba zikomeye mu muzikiUmuraperi White Monkey afite ingamba zikomeye mu muziki

Twabibutsa ko uyu White Monkey ari umwe mu bahanzi bagiriwe icyizere akaririmba mu ndirimbo yitwa Revolution yateguwe na Pacson agahuza abastar barenga 9 ndetse na White Monkey akaba yaramushyizemo nk'umuraperi uri mu nzira nziza yo kuzamuka mu njyana ya Hip Hop.

 Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • simple10 years ago
    agabanye ibitabi
  • ROBERT10 years ago
    Ndabona drogue arizo ashyize imbere kurusha Music,keretse niba ikubitaga agashyi si non azazima ako kanya!
  • dpg10 years ago
    ararenze!, monkey nzi
  • 10 years ago
    sha arabizi kbsa kandi ntago ankwa drogue nukko warebye nabi





Inyarwanda BACKGROUND