White Monkey ubarizwa mu itsinda ryitwa S.K.A.N.K Nation rikora injyana ya Hip Hop, akaba yarahawe imbaraga zikomeye no kuririmbana nabahanzi bakomeye cyane mu njyana ya Hip Hop bagera kuri icyenda ubwo baririmbaga indirimbo yitwa Revolution yahuriwemo nabaraperi batandukanye.
Uyu muhanzi n’ubwo abarirwa mu itsinda rigizwe n'abasore batatu aribo Fame,White Monkey ndetse na Prime, buri muhanzi aba yemerewe no kuba yakora indirimbo ye bwite. Ni muri urwo rwego White Monkey ubwo yatugezagaho amashusho y’indirimbo ye nshya yitwa Bang Bang,yadutangarije ko ubu afite imbaraga kandi afite icyizere cyo kuzagera kure hashoboka.
REBA HANO AMASHUSHO Y’INDIRIMBO BANG BAND YA WHITE MONKEY:
Yaba imiririmbire ye ndetse n’uburyo iyi ndirimbo yatunganyijwe, biri mu biha uyu muhanzi icyizere ko azagera kure kandi uburyo Produre Eliel Sando wo muri Eliel Filmz yamukoreye amashusho y’indirimbo ye nabyo bimuha icyizere ko abantu bazarushaho kuyikunda no kumushyigikira mu muziki we.
Umuraperi White Monkey afite ingamba zikomeye mu muziki
Twabibutsa ko uyu White Monkey ari umwe mu bahanzi bagiriwe icyizere akaririmba mu ndirimbo yitwa Revolution yateguwe na Pacson agahuza abastar barenga 9 ndetse na White Monkey akaba yaramushyizemo nk'umuraperi uri mu nzira nziza yo kuzamuka mu njyana ya Hip Hop.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO