Kigali

Kizito Mihigo yashyize hanze indirimbo yise Igisobanuro cy'urupfu-VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:5/03/2014 8:46
9


Mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu tariki ya 5 Werurwe 2014, urubuga rw'umuhanzi w'indirimbo Kizito Mihigo (www.kizitomihigo.com), rwashyize ahagaragara indirimbo yitwa IGISOBANURO CY'URUPFU. Nk'uko uyu muhanzi yari yabitangaje mu ntangiriro z'iki cyumweru, iyi ndirimbo isohokanye n'inyandiko yitwa IGISOBANURO CY'AKABABARO.



Iyi ndirimbo iri mu njyana ya classique itanga ubutumwa bwiganjemo ukwemera kwa gikristu, ibaye igihangano cya 9 mu bihangano uyu muhanzi yahimbye akomoza kuri Jenoside. Ku nkuta za Facebook z’uyu muririmbyi, haragaragaraho inyandiko igira iti:

“Bavandimwe, uyu wa gatatu w’ivu ndetse n’igisibo dutangiye bizaduhe kugira icyunamo cyiza. Ngiyo indirimbo IGISOBANURO CY’URUPFU nateguriye abakunzi b’ibihangano byanjye kugira ngo tubashe guhuza igisibo cya Gikristu twatangiye none, n’icyunamo turiho twinjiramo buhoro buhoro nk’abanyarwanda. Nitubasha guhuza akababaro ka Kristu wadupfiriye akazuka n’akababaro k’abanyarwanda, tuzagira icyunamo cyiza. Icyunamo cyiza, ni icyunamo kimurikiwe n’ukwizera. Nk’uko nabibasabye mu minsi ishize ariko, mbere yo kumva indirimbo IGISOBANURO CY’URUPFU, nimunyemerere mubanze musome iyi nyandiko nise: “IGISOBANURO CY’AKABABARO”.  Ni akabaruwa k’Urukundo gakubiyemo Ukwemera n’Imyumvire byanjye, ku bijyanye n’akababaro cyangwa ibigeragezo duhura nabyo mu buzima bwacu hano ku isi. Iyi nyandiko “IGISOBANURO CY’AKABABARO” kandi, hamwe n’iyitwa “ICYAHA N’IMBABAZI Z’IMANA” nabagejejeho mu minsi ishize, ni uburyo bwo kubasogongeza ku gitabo kinini ndiho mbategurira kitwa KWEMERA IMANA NYUMA YA JENOSIDE.

Amashusho y'iyi ndirimbo, Kizito Mihigo yayafatiye mu itongo ry'iwabo i Kibeho

Amashusho y'iyi ndirimbo, Kizito Mihigo yayafatiye mu itongo ry'iwabo i Kibeho

IGISOBANURO CY’AKABABARO

Mbere na mbere, nihasingizwe Yezu Kristu waje kuducungura akoresheje umusaraba we. Amahoro n’Inema bye nibidusesekaremo.

Akababaro ni ikintu kiba kuri buri wese, ariko akenshi ntitwumva akamaro kacyo. Gusobanukirwa akamaro k’akababaro birenze ubwenge bwa benshi, niyo mpamvu akenshi biturenga tukarira. Amarira ni ikimenyetso cyo kugirwaho ingaruka n’ibintu (bibi cyangwa byiza) umuntu adafitiye ububasha n’igisobanuro.

Iyo umuntu yibajije ibibazo bifite ireme, asanga akababaro ari ikintu kigoye kucyumva, ariko umuntu utekereza biramye, (atari wa wundi utekereza akanya gato yabura igisubizo agahita yisubirira mu burangare), asanga ububabare bufite impamvu buriho n’ibisobanuro byabwo, ahubwo akaba yakomeza gucukumbura kugira ngo arusheho kubisobanukirwa.

Imwe mu mashusho yo mu ndirimbo Igisobanuro cy'urupfu.

Imwe mu mashusho yo mu ndirimbo Igisobanuro cy'urupfu.

Akababaro rero, ni ikintu rusange kandi cy’ingenzi muri kamere ya muntu, giherekeza umuntu, kigamije kumugeza ku rwego rwo kwirenga ubwe, no  kurusha imbaraga kamere ye.

Kumenya ububabare, bigomba kutubera inganzo yo kumenya kwifatanya n’abababaye. (La souffrance doit nous apprendre la compassion)

Igikorwa cyo gucungura isi binyuze ku musaraba, ntabwo cyatunguye Imana nta n’ubwo cyayigwiririye.  Nyuma y’urupfu n’izuka bya Yezu, Mutagatifu Pawulo  yavomye inganzo ye mu gisobanuro cy’ububabare bwa Kristu, maze arandika ati: “Ibyishimo byanjye, mbivoma mu kababaro mbana nako, ari mwebwe ngirira” (Mu ibaruwa yandikiye abanyakorinti 1, 24)

Muri iyi ndirimbo, Kizito Mihigo aba acuranga igicurangisho cya Orgue

Muri iyi ndirimbo, Kizito Mihigo aba acuranga igicurangisho cya Orgue

Mutagatifu Pawulo rero, ibyishimo bye ntiyabivanye mu kababaro ubwako, ahubwo yabivanye mu GISOBANURO cy’akababaro. Igisobanuro cy’akababaro, twagihawe na Yezu watubambiwe, akadupfira, maze AKAZUKA.

Icyo gisobanuro ni ikihe rero ?

Mu gihe imico mvamadini imwe n’imwe ishaka kugaragaza ko ukubaho ari ikintu cyatugwiririye ndetse tudakwiye kwishimira kuko kirimo akababaro, ubukristu bwo bugaragaza ko UKUBAHO ari ikintu cyiza kandi dukwiye kwishimira, kuko kiduha umunezero wo kwitwa abana b’Imana.

Imana ni nziza, Umuntu ni mwiza, ibiremwa byose ni byiza. Niba umuntu ababara, si Imana ibimutera, ahubwo nuko muntu atabasha gukora icyiza gusa.

Akababaro ariko ntigaterwa n’ikibi gusa, ahubwo gashobora no guterwa no kwirinda gukora ikibi, duharanira ikiza.

Naho ya myumvire y’abantu bavuga ko akababaro cyangwa ibyago ari igihano Imana igenera abanyamakosa cyangwa abanyabyaha, ntabwo ari imyumvire ya Gikristu.  Mu ivanjiri ya Yohani (9 :3), abayahudi babajije Yezu bati : « Uyu muntu ko yavukanye ubumuga bwo kutabona, byaba ari ukubera ibyaha bye, cyangwa ni ukubera ibyaha by’ababyeyi  be ? » Yezu ati : « Ntabwo ari ukubera ibyaha bye, nta n’ubwo ari ukubera ibyaha by’ababyeyi be…. ».

No mu isezerano rya kera, umuntu witwa Yobu (Job), yababaye atarakoze icyaha, ariko byatumye Imana imugaragarizamo ukuri n’ubutabera. Imana nayo yemeye ko ababara, bitari igihano, ahubwo kugira ngo icyo cyiza kimurimo kirusheho kugaragara. Ububabare bwa Yobu bwabaye nka wa mwijima utuma tumenya ibyiza by’urumuri. Ububabare bwa Yobu kandi, bwacaga amarenga y’ububabare bwa Kristu, we mucunguzi, We shusho nyakuri y’ubutabera n’Urukundo by’Imana.

Igisobanuro nyacyo cy’ububabare, tukibona iyo turangamiye umusaraba n’izuka bya Yezu Kristu wapfuye akazuka, kugira ngo DUKIRE. Hariya niho hagaragariye ubutagereranywa bw’URUKUNDO rw’IMANA.

Nuko rero tujye tuvuga nka Mutagatifu Pawulo, tuti : « Mu mubiri wanjye, ndiho nduzuza ibibura mu bubabare Kristu afite mu mubiri we, ariwo Kiriziya » (Abanyakorinti, 1, 24)

Bavandimwe, akababaro kacu kajye kaba ako kudufasha kuvuka mu isi nshya.

« Imana yakunze abantu, ku buryo yatanze umwana wayo w’ikinege, kugira ngo umwemera wese atazarimbuka, ahubwo azagire ubugingo bw’iteka » (Yohani 3,16)

Mu yandi magambo, umuntu arimbuka iyo yibujije amahirwe yo kuronka ubugingo bw’iteka.

Mu mbaraga yagaragaje mu kwihanganira akababaro ke ku musaraba, kugeza ubwo awupfiriyeho maze akazuka, Yezu Kristu yasenye icyaha. Mu buzima bwacu na roho zacu, mu mibanire y’abantu n’Imana, Kristu yatsinze ikibi, agisimbuza icyiza kitarutwa.

Nasingizwe !

Iyo kwibuka bihuriranye n’igisibo, ngira icyunamo cyiza. »

Kizito Mihigo

REBA NDIRIMBO KIZIYO YISE IGISOBANURO CY’URUPFU :


 Aya mashusho yafashwe na Producer Bernard Bagenzi, amenshi yafatiwe i Kibeho ku itongo ry’iwabo wa Kizito Mihigo.

Munyengabe Murungi Sabin






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • joe10 years ago
    Uyi ndirimbo yuyu mugabo ndi kubona atari iyo icyunamo nkuko twari tubimenyereye.
  • cece10 years ago
    This song niy'icyunamo ariko cyuzuyemo politics zubumwe. Its okay, nubundi ubumwe nibwo dushaka.
  • Umuraza10 years ago
    Iyi ndirimbo ni iya Gikristu pe. ikaba n'iyicyunamo, ikaba niya olitiki, byose biganisha ku RUKUNDO rukomeye. kugeza n'aho umuntu atekereza abandi batameze nkawe. Kizito. Big up kabisa
  • Ruveve10 years ago
    Ubwo atangiye kumenya ko inkotanyi zamaze abantu birimo biraza
  • kiki10 years ago
    kabisa kizito aririmba neza kandi akavugamo ukuri muri iyi ndirimbo congs
  • kizito10 years ago
    Kizito ndamukundape, nindilimbo ze inyinshi zibamo amagambo ali profound adukorahantu. aliko ntababeshye kndintagamije kumusebya, mbonasigaye yararengereye ukuntu, aheruka indilimbonzima ya genocide muli2011 yayindi ya "twanze gutoberwa amateka". nemerako ingarukaza genocide zamugezeho anazumva kundushya, alikonsigaye mbonasa nufite trauma cyangwa yaravangiwe. Indilimboze zibamo ubuhanga bwokulilimba pe cyangwa talent yijwi, aliko nangako habamo repetition nyinshi zitari ngombwa ukumvakomeza gusubiramo ibintubimwe. Ikindi izindilimbo rwose ziba aliza banyarwanda, nonese atekereza kobose arabakristu, rimwe narimwe asanulimo kuamamaza indilimbo za gatulika nubwo imyemerere afite nuburenganzira bwe ntanicyo tumunengaho aliko azige gushira "scope" cyangwa "limite" mubihangano bye bitewe na circonstance zijyanye nibihe iyondilimbo yagenewe cyangwa bijyanye nababuira nubutumwa ashaka gutambutsa. sukumupinga rwose ambabarire ndanamukunda kndi ndamwubaha, nidini rye ndaryemera
  • lolo10 years ago
    Kizito ndamukundape, nindilimbo ze inyinshi zibamo amagambo ali profound adukorahantu. aliko ntababeshye kndintagamije kumusebya, mbonasigaye yararengereye ukuntu, aheruka indilimbonzima ya genocide muli2011 yayindi ya "twanze gutoberwa amateka". nemerako ingarukaza genocide zamugezeho anazumva kundushya, alikonsigaye mbonasa nufite trauma cyangwa yaravangiwe. Indilimboze zibamo ubuhanga bwokulilimba pe cyangwa talent yijwi, aliko nangako habamo repetition nyinshi zitari ngombwa ukumvakomeza gusubiramo ibintubimwe. Ikindi izindilimbo rwose ziba aliza banyarwanda, nonese atekereza kobose arabakristu, rimwe narimwe asanulimo kuamamaza indilimbo za gatulika nubwo imyemerere afite nuburenganzira bwe ntanicyo tumunengaho aliko azige gushira "scope" cyangwa "limite" mubihangano bye bitewe na circonstance zijyanye nibihe iyondilimbo yagenewe cyangwa bijyanye nababuira nubutumwa ashaka gutambutsa. sukumupinga rwose ambabarire ndanamukunda kndi ndamwubaha, nidini rye ndaryemera
  • piter10 years ago
    Uyu yaravangiwe cyane.Yagiye muri pilitiki atayishoboye.Nagaruke yiririmbire iz'Imana niyo talent afite naho izindi arashakisha.Gusa ijwi ryo ararifite pe.Ibya politiki nabiharire ababishoboye we agaruke mu murongo we.
  • 10 years ago
    difficile



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND