Kigali

Akiwacu Colombe yegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2014 -AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:23/02/2014 2:31
44


Kuva ku itariki ya 28 Ukuboza 2013 kugeza kuya 23 Gashyantare 2013 nibwo hakozwe urugendo rurerure mu gihugu hose hashakishwa umukobwa ugomba kuba Nyampinga wu Rwanda mu mwaka wa 2014. Akiwacu Colombe wo mu Burasirazuba ni we wegukanye iri kamba atsinze bagenzi be 14 yari ahanganye nabo.



Miss Rwanda Akiwacu Colombe wari muri aya marushanwa ahagarariye intara y’Uburasirazuba , ni we waje kwegukana iri kamba nyuma yo kwanikira aba bakobwa bose hakurikijwe ingingo enye zagendeweho mu kumuha amanota amuhesha ikamba rya Miss Rwanda 2014.

Akiwacu Colombe Miss Rwanda 2014

Akiwacu Colombe akigera aho ibi birori byabereye yari yifitiye icyizere

Miss Akiwacu Colombe, Miss rwanda 2014

Nk’uko abagize akanama nkemurampaka babisobanuye mbere gato yo gutangaza abegukanye imyanya itandukanye muri aya marushanwa na Miss Rwanda by’umwihariko, basobanuye ko kugira ngo umukobwa abe Miss hagenderwa ku ngingo enye mpuzamahanga harimo: Kuba ari mwiza ku buranga, Kuba afite ikimero cyiza kandi yambara akaberwa, uko asubiza ibibazo abazwa mu ndimi zitandukanye ndetse akavuga ashinze amanga no kuba afite ubumenyi burusha ubwo aba ahanganye nabo.

Miss Rwanda

Uyu muhango wari witabiriwe n'abantu b'ingeri zose ukaba wabereye kuri Petit Stade

Miss Rwanda Mutesi na Bralirwa

Miss Mutesi Aurore wabaye Miss Rwanda 2012 hano yari kumwe n'umuyobozi mukuru wa Bralirwa 

Miss Rwanda

Ibirori byatangijwe n'ijambo rya Miss Mutesi Aurore wasimbuwe na Akiwacu Colombe

Miss Rwanda Akiwacu Colombe afite imyaka 20 y’amavuko, akaba areshya na 1m75. Igisonga cye cya kabiri , ni Umutoniwase Marlene wanegukanye ikamba rya Miss Heritage(umukobwa wagaragaje umuco kurusha abandi), afite imyaka 23 naho igisonga cya mbere aba Akineza Carmen.

Miss Rwanda

-Miss Popularity ni Yvonne Mukayuhi afite imyaka 23 y’amavuko, akaba areshya na 1m80. Yari mu bahagarariye intara y’uburasirazuba.

Miss Rwanda 2014

-Miss Congeniality (wabanye neza n’abandi) ni Isimbi Melissa yari yambaye numero 6, afite imyaka 21 y’amavuko, areshya na 1m73 akaba yaratorewe mu ntara y’Amajyaruguru.

Miss Rwanda

-Miss Heritage yabaye Umutoniwase Marlene, afite imyaka 23 y’amavuko, aresha na 1m70 akaba ari mu bahagarariye intara y’Amajyaruguru.

Miss Rwanda

Uyu mukobwa yanaje kuba Igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda. Ibihembo bye yabishyikirijwe n'umuyobozi mukuru wa Cogebank, umwe mu baterankunga b'iki gikorwa

Miss Rwanda

-Miss Photogenic yongeye kuba Yvonne Mukayuhi, yari ahagarariye Intara y’amajyaruguru

Igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2014 ni Umutoniwase Marlene, afite imyaka 23 y’amavuko, aresha na 1m70, mu gihe igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2014 yabaye Akineza Carmen naho Miss Rwanda 2014 ni Akiwacu Colombe.

Ibihembo byahawe aba bakobwa:

1.Miss Rwanda 2014 yegukanye ikamba na sheki ya Miliyoni ebyiri, imodoka y’ivatiri yo mu bwoko bwa Nissan, itike y’indege yo kujya mu gihugu cy’u Bufaransa na Espagne, itike yo kujya kureba filimi muri Century Cinema iherereye mu nyubako ya Kigali City Tower mu gihe cy’umwaka.

2.Igisonga cya mbere cyahembwe amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe n’igice, n’umwaka umwe wo kujya kureba filimi muri Century Cinema.

3.Igisonga cya kabiri, cya kabiri cyahembwe miliyoni imwe n’itike y’umwaka kujya kureba filimi muri Century Cinema.

4.Nyampinga wakunzwe n’abantu benshi (Miss Popularity) yahembwe ibihumbi 300.

5.Nyampinga uzi kwifotoza neza kurusha abandi (Miss Photogenic) yahembwe ibihumbi 300.

6.Miss heritage nawe ahembwa ibihumbi 300

Akiwacu Colombe Miss

Miss Akiwacu Colombe ubwo yiyerekanaga bwa mbere

ACTIVE

Active bakanyujijeho mu ndirimbo zabo zitandukanye

Miss Rwanda Carmen

Carmen yaje kuba igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2014

Miss Rwanda Akiwacu

Akiwacu Colombe

Miss Rwanda

Marlene hano yasubizaga ibibazo

miss Rwanda Contestants

Bruce Melodie

Bruce Melodie yaririmbye mu buryo bwa Live akoresheje ijwi rye gusa benshi barishima cyane

Miss Rwanda

Akanama nkemurampaka mbere yo gutangaza uwatsinze

Miss Rwanda

Ibisonga bya Miss Rwanda 2014

Miss Rwanda

Carmen yishimiye cyane umwanya yabonye wo kuba igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2014. Ikamba yaryambitswe na mugenzi we Natacha Uwamahoro wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2012. Aba bakobwa bombi ni inshuti zikomeye mu buzima busanzwe none barasimburanye

Natacha na Carmen

Natacha na Carmen bafashe agafoto k'urwibutso

Miss Rwanda 2014, Akiwacu Colombe

Miss Rwanda 2014, Akiwacu Colombe

Miss Rwanda 2014

Mutesi Aurore ikamba yahise arishyikiriza Akiwacu Colombe

Miss Rwanda

Miss Rwanda Mutesi Aurore na Akiwacu Colombe

Miss Rwanda Mutesi Aurore na Akiwacu Colombe bafashe ifoto y'urwibutso

Miss Rwanda

Hari abanyamakuru benshi cyane

Miss Rwanda 2014

Hano yari yerekeje ku modoka yahembwe. Yari arinzwe mu buryo bukomeye n'abasore bo muri B-Kgl

Miss Rwanda 2014, Akiwacu Colombe

Miss Rwanda 2014, Akiwacu Colombe mu modoka ye. Abantu bari bayuzuyeho ari benshi cyane bashaka kureba uyu mwari

Miss Rwanda

Munyengabe Murungi Sabin






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kiki10 years ago
    Carmen yaraziko azarikukana pole sana
  • jj10 years ago
    Kayibanda mubwiza aribanza akanikurikira
  • vava10 years ago
    uyu mwaka ngo ni 203, mbere ya yesu cg nyuma?lol
  • vava10 years ago
    uyu mwaka ngo ni 203, mbere ya yesu cg nyuma?lol
  • 10 years ago
    well done!
  • kanyandekwe10 years ago
    yego byarangiye ariko mujye mugerageza transparance kuko harabavuyemo ntampamvu zigaragara
  • Bebeto10 years ago
    yababa !!! babuze kumuhemba i jeep ifite protection bamuha akavatiri ubu se Aurore iyo atagira jeep iriya mpanuka yari kuyikizwa niki ? rata uzakagurishe wiguriremo aka jeep . thx .
  • 10 years ago
    nabeindacyemwa muribyose
  • kk10 years ago
    she deserve it pe,congs Colombe
  • keza10 years ago
    Colombe oyeee warubikwiye kabisa naho abakomeza bavuga byinshi nababwiriki..
  • oliver10 years ago
    miss Rwanda highly welcome to the field but make sure you do something special like former Miss East Africa Akazuba cynthia .She did grt achievement during her period .Now it's your turn to make achange in your beloved country&Globally.More to that am Happy for Mukayuhi Vyone miss Photogenic.prayed for her as my class mate& my lovely frd.Keep focused guys.future holds best for you.
  • oliver10 years ago
    miss Rwanda highly welcome to the field but make sute you do something special like former Miss East Africa Akazuba cynthia .She did grt achievement during her period .Now it's your turn to make achange in your beloved country&Globally.More to that am Happy for Mukayuhi Vyone miss Photogenic.prayed for her as my class mate& my lovely frd.Keep focused guys.future holds best for you.
  • rw10 years ago
    yeah,ya!umwari wubaha Imana niwe uba ugomba kuryakira ntakundi byagenda. Nabonaga harimo abakobwa bari bishyize mu myanya. Ark rwose nagende Aurore yarimo nyaminga muri byose ! haba ikinyabufura,gucishamake,kwiyubaha,kdi burya ntavugirwamo. So,turifuriza na Colombe amahirwe.
  • fifi10 years ago
    miss ni kayibanda aurore kabisa naho abandi barabeshya urabona ukuntu acyeye kweri.ariko nako kana ndabona ntacyo gatwaye. izo millions se karazikoresha iki di?.mukatubarize.
  • Edmond10 years ago
    uyu mukobwa kuiwe uzegukanamva bajya mumwiherero, nabonaga ariwe uzegukana iri kamba!
  • 10 years ago
    Uuyu mwana yali ssmart mumutwr
  • SoSadd10 years ago
    Oh my God! Wher did those beautiful rwandese go?????
  • ivubi10 years ago
    Sindi inararibonye mu guhitamo..ariko uyu mu miss simwiza. wenda ibindi yarabitsinze ariko mbisubiremo si mwiza rwose. Murebe nk'ariya maguru ye...amaso nk'ay'abanyakoreya...sinzi da
  • maxwell10 years ago
    uyumukobwa usibye no kuba nyampinga sinzi nuko yabaye selected mumarushanwa, transparency iracyari ikibazo. anywhere sinzi icyobakurikiza gusa nkurikije ibyo batangaje bagebderaho she didn't deserve it.
  • FRED10 years ago
    yo amajyepfo wamwana uzi french yaviriyemo aho!



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND