Kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Nyakanga 2015, nibwo twasuye isoka rya Nyarugenge tukaba twibanze cyane ku bicuruzwa by’imboga n’imbuto aho bigaragara ko abantu bamaze gusobanukirwa neza akamaro ibi biribwa bigirira umubiri
Mu kiganiro twagiranye n’umwe mu bacuruza imbuto muri iri soko, Uwamwezi Angelique yabwiye inyarwanda.com ko mu gihe cyashize abantu batakundaga kugura imbuto ariko ubu ukaba usanga imbuto ziri kugurwa cyane.
Yakomeje avuga ko abantu bamaze kumenya agaciro k’ imbuto kuko nk’iyo umuntu amaze kurya aba agomba kurenzaho imbuto kuko hari amako menshi y’imbuto urugero nk’imbuto zituma umuntu ananuka, izituma umuntu abyibuha n’izindi. Angelique yagize. Ati:
Nk’imbuto ducurura usanga inyinshi ari umuti kuko hari imbuto ziribwa bitewe n’uko umuntu arwaye kuko zimwe zikiza indwara zitadukanye nk’umutima, abarwaye diyabete n’izindi. Hari ndetse n'izinarura n'izibyibushya.
Uwamwezi Angelique hamwe n'umugabo we bacururiza muri iri soko rya Nyarugenge
AMAFOTO Y'IMBOGA N'IMBUTO WAHAHIRA MU ISOKO RYA NYARUGENGE
Hari ibinyomoro, ikiro kimwe(1Kg) ni amafaranga igihumbi
Hari amoko menshi y'imbuto, ipapayi ni 1000Frw
Beterave zongera amaraso mu mubiri
Hari imbuto z'amoko menshi kandi ku bwinshi
Umuneke umwe ni 100Frw, imineke ni myiza cyane ifasha mu igogorwa ry'ibiryo, ni byiza kuwurya mbere yo gufata andi mafunguro
Hari na pome ziruhura mu mutwe, itera Apeti (Appetit) biba byiza iyo uziriye mu gitondo.
Karoti zibamo Vitamini A irinda indwara nyinshi harimo n'iz'amaso
Haba hari ibishyimbo n'amashaza
Urusenda narwo rurahari
TANGA IGITECYEREZO