RFL
Kigali

Nyuma y'uko indirimbo "Nasara" iciye agahigo kuri Youtube,Meddy yashyize hanze amashusho y'indirimbo”Burinde bucya”-Yarebe hano

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:7/01/2015 11:16
15


Nyuma y’uko indirimbo” Nasara”y’umuhanzi Meddy iciye agahigo ko kuba yararebwe cyane ku rubuga mpuzamahanga rwa youtube, ubu amashusho y’indirimbo nshya ya Meddy yise Burinde bucya yamaze kujya hanze aho yizera ko nayo izagera ku rwego rurushijeho.



Mu kiganiro Meddy yagiranye na Inyarwanda.com, yavuze ko iyi ndirimbo “Burinde bucya”ivuga ku nkuru mpamo y’ibyamubayeho ndetse ikaba ari imwe mu ndirimbo 15 zizaba zigize album yitegura gushyira hanze muri uyu mwaka wa 2015.Aha Meddy yagize ati:Iyi ndirimbo ni true story(inkuru mpamo)Izaba kandi iri kuri Album ndi kubategurira yitwa “Ni jyewe”izaba igizwe n’indirimbo zigera kuri 15.Izaba iriho indirimbo zitandukanye nshya zirimo n’iyi “Burinde bucya” kandi ikazaba ikozwe mu buryo bw’amajwi n’amashusho(Audio na Video) kuko nicyo cyamara inyota abafana banjye”.

Meddy

Meddy mu ndirimbo Burinde bucya

Meddy yakomeje avuga ko ateganya kuzashyira hanze iyi album mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka aho azazenguruka(Tour) mu bihugu bitandukanye birimo ububiligi, Canada, ndetse n’ibindi kugeza aje no mu Rwanda.Yagize ati:”Nzakora Tour kuva muri Belgique, Canada,…kugeza mu Rwanda mu kwezi ntaramenya neza ariko gahunda ndayihorana”.

Meddy

Muri iyi ndirimbo hagaragaramo imbyino zidasanzwe Meddy amenyereweho

Meddy yavuze kandi ko muri uyu mwaka w’2015 afite gahunda yo kwagura umuziki mu buryo bukomeye afatanyije n’abandi bahanzi nyarwanda ku buryo amahanga azamenya neza adashidikanya ko mu Rwanda hari umuziki kandi mwiza.

Meddy

Meddy arizera ko aya mashusho azashimisha abakunzi be

Mu butumwa yageneye abakunzi be bose anabifuriza umwaka mushya muhire w’2015, Meddy yagize ati:Ndashimira cyane abakunzi banjye kumba hafi mu buryo bwose, mu bihe bitandukanye kandi nanjye nzakomeza kubaha icyo mfite aricyo umuziki, Ndabakunda kandi ndabakumbuye”.

Meddy

Meddy mu mashusho y'indirimbo Burinde bucya

Iyi ndirimbo “Burinde bucya”yatunganyijwe na Lick Lick mu buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho.

Reba hano amashusho y'indirimbo Burinde bucya ya Meddy

Twababwira ko kugeza ubu amashusho y’indirimbo Nasara amaze guca agahigo ko kurebwa n’abantu benshi kurusha izindi ndirimbo nyarwanda ku rubuga rwa Youtube aho kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru, Nasara yari imaze kurebwa n’abantu 521,434.

Reba hano indirimbo Nasara ya Meddy imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 500 kuri youtube

Robert Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gigi9 years ago
    Wow keep it up ma boy Meddy
  • 9 years ago
    Ariko Meddy utatubeshye uzagaruka mu Rwanda ryari?
  • Willy9 years ago
    Meddy you are number one kd komereza aho
  • Jean9 years ago
    I love you Meddy ariko rwose nutagaruka mu Rwanda wapi kabisa
  • lyvia9 years ago
    congz and courage
  • mutesi pratty9 years ago
    nibyiza njye navuga ngo abikomeze kuko biratwubaka twe abakunzibe
  • lydia9 years ago
    Meddy the greatest artist in Rwanda for sure
  • Girlslover9 years ago
    Mumutubarize Niba uriya mkobwa aruwigasabo.
  • lydia9 years ago
    wawooo fercitation kndi courage
  • lyvia9 years ago
    congz
  • fils9 years ago
    Dore ikosora muri video ndakubwiye best from you Meddy
  • fannio9 years ago
    waouhhh nziz kbs!!komerezah
  • ikirezi9 years ago
    big up.komereza aho.turakwemera ibihangano byawe ntibivangiye .karibu belgique twongere twishime.
  • kaizer9 years ago
    courage my bro,ur so talented.imana igumye ikujye imbere kandi iguhe ubumenyibwoguhanga ndetse nibindi
  • nicolas9 years ago
    keep it up mzee,kbs facts are better.





Inyarwanda BACKGROUND