Kigali

Twinjirane mu byaranze iyi tariki mu mateka y’Isi

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:6/10/2024 10:02
0


Tariki ya 6 Ukwakira ni umunsi wa 279 w’umwaka ubura iminsi 86 ngo ugere ku musozo.



Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka:

1973: Hatangiye intambara ya Kippour yahuje Abanya-Israel na Syria.

1981: Anouar el-Sadate wari Perezida wa Misiri yishwe ari hamwe n’ingabo z’iki gihugu arashwe n’umusirikare warashe mu gice cyari cyicayemo abayobozi.

1822: Papa yashyizeho ihame ryemeza diyosezi 30 mu Bufaransa, ryari ryarateshejwe agaciro mu gihe hashyirwagaho itegeko rigenga abapadiri mu Bwami bw’u Bufaransa bwa kera.

1927: Hasohotse filime ya mbere ivuga ku njyana ya Jazz, yerekanwa muri Amerika n’abavandimwe ba Wamer. Iyi njyana yakoreshwaga n’abirabura bari mu bucakara.

1979: Jean-Paul II yabaye Papa wa mbere winjiye mu nzu Perezida wa Amerika akoreramo akanabamo (Maison-Blanche).

2011: Bernard Makuza yasoje inshingano ze nka Minisitiri w’Intebe yari amazeho imyaka igera kuri 11.

Bimwe mu bihangange byabonye izuba:

1289: Venceslas III, Umwami wa Hongrie, Bohême na Pologne.

1510: John Caius, umuganga w’Umwongereza.

1773: Louis-Philippe I, Umwami w’u Bufaransa.

1866: Reginald Aubrey Fessenden, umwe mu bakoze radio.

1930: Hafez el-Assad, umunyapolitiki wakomokaga muri Syria watabarutse muri Kamena 2000.

Bimwe mu bihangange byitabye Imana kuri iyi tariki:

1644: Élisabeth w’u Bufaransa, Umwamikazi wa Espagne na Portugal.

1981: Anouar el-Sadate, Perezida wa Misiri wahawe Igihembo cy’Amahoro cyo guharanira amahoro mu 1978.

2014: Árpád Göncz, umunyapolitiki wo muri Hongiriya wanabaye Perezida w’iki gihugu (1990-2000).

2019: Rip Taylor, wahoze ari umukinnyi wa filime akaba n’umunyarwenya w’Umunyamerika.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND