Iyo utembereye mu masoko atandukanye mu mujyi wa Kigali usanga ibiciro by’ibiribwa bimwe na bimwe bigenda bihindagurika bimwe bigabanuka ibindi byiyongera, ariko iyo uganiriye n’abacuruzi bakubwira ko muri ino minsi ibiribwa byabonetse
Kuri uyu wa kane tariki 08 Kamena 2017 ni bwo Inyarwanda.com yasuye abacuruzi bo mu isoko rya Kimironko riherereye mu karere ka Gasabo kugira ngo tubarebere uko ibiciro bihagaze hato hatagira ujya guhaha bakamuhenda.
Isoko rya Kimironko rirangwa no kugira imbuto nyinshi
Iri cunga rimwe rigura 400frw
Umuneke umwe ni 100frw
Avoka igura 200frw
Pome imwe igura 250frw
Watermelon iragura 2000frw
Umwembe umwe uragura 300frw
Inanasi imwe igura 400frw
Ikilo cy'amatunda kiragura 1000frw
Ikilo cy'imizanabayo kiragura 2500frw
Ikilo cy'ibirayi kiragura 330frw
Ikilo cy'amateke ya bwayisi kiragura 600frw
Ikilo cy'igitoki kiragura 250frw
Ikilo cy'imyumbati kiragura 400frw
Ikilo cy'ibijumba kiragura 300frw
Ikilo cy'ibitonore kiragura 800frw
Ikilo cy'amashaza kiragura 800frw
Ikilo cy' inyama z'iroti kiragura 2500frw
Ikilo cy'ifu y'ubugali kiragura 900frw
Akabido k'amata karagura 2500frw
Ikilo cy'ibitunguru ni 700frw
Inyanya bapima akadobo k'1000frw n'intoryi ni uko
Umufungo wa karoti ni 100frw n'uw'imiteja ni 100frw
Amavuta y’ubuto sunseed iragura10,000frw, jambo iragura 9000frw, golden iragura 6800frw, sunny iragura 9000frw. Ikilo kimwe cy’isukali kiri kugura 1000frw, umunyu ni 400frw ku kilo, amakaloni aragura 600frw, umuceli w’umutanzaniya uragura 1000frw ku kilo, umutayirandi uragura 900frw, umupakisitani uragura 800frw ku kilo.
TANGA IGITECYEREZO