Kigali

NTIBAGUHENDE: Dore uko ibiciro by’ibiribwa byifashe ku isoko rya Kimironko -AMAFOTO

Yanditswe na: Ihorindeba Lewis
Taliki:3/03/2017 17:05
2


Iyo utembereye mu masoko atandukanye mu mujyi wa Kigali usanga ibiciro by’ibiribwa bimwe na bimwe bigenda bihindagurika bimwe bigabanuka ibindi byiyongera, abacuruzi bo bahuriza ku kibazo kimwe ko nta baguzi bari kubona, amafaranga akaba yarabuze.



Kuri uyu wa kane tariki 3 Werurwe 2017 ni bwo Inyarwanda.com yasuye abacuruzi bo mu isoko rya Kimironko riherereye mu karere ka Gasabo kugira ngo tubarebere uko ibiciro bihagaze hato hatagira ujya guhaha bakamuhenda. Ukihagera uhita ubona umubare utari munini w’abaguzi waganira nabo bakavuga ko muri iki gihe amafaranga yabuze.

kimironkoMu isoko rya Kimironko, imbuto ziri mu biribwa byiganje

iminekeUmuneke umwe ni 150frw

icungaOrange imwe igura 400

avokaAvoka imwe igura 300frw

avokaNubwo avoka ihenze ariko ntibuza abantu kuyigura ku bwinshi

imizabibuImizabibu iragura 3000frw

pommePomme imwe iragura 250frw

water melonIyi watermelon iragura 2500frw

umwembe

Imyembe itatu ni 1000frw

inanasi

Inanasi imwe iragura 350frw

amatunda

Amatunda ikilo kimwe kiragura 1000frw

ibigori

Ikilo k'ibigori byotswamo injugu kiragura 500frw naho ibisanzwe bikagura 400frw

 ibishyimbo

Ibishyimbo bya mutiki biragura 600frw, ibyitwa colta biragura 700frw, imvange 600frw, Rwanda rushya 600frw naho iby'umweru bikagura 1000frw

ibijumba

Ikilo k'ibijumba kiragura350frw

imyumbati

Ikilo k'imyumbati kiragura 400frw

amateke

Ikilo cy'amateke ya bwayisi kiragura 500frw

igitoki

Ikilo cy'igitoki kiragura 350frw

imbogaIkilo cy'inyanya kiragura 1000frw, intoryi 500frw, karoti 300frw, poivreau(puwavuro) 1000frw, ishu imwe ni 300frw, cocombre imwe ni 200frw

amashaza

Ikilo cy'amashaza kiragura hagati y'1500frw n'1700frw

inyama

Ikilo cy'inyama z'iroti kiragura 2500frw, imvange 2000frw, izo mu nda 1200frw naho umufupa uragura 600frw

umunzani

Umunzani wemewe ukoreshwa mu gupima inyama

Amavuta y’amamesa y’Amarundi litilo imwe iri kugura 2000frw naho amavuta y’ubuto sunseed iragura10,000frw, jambo iragura 9000frw, golden iragura 6800frw, sunny iragura 9000frw. Ikilo kimwe cy’isukali kiri kugura 1000frw, umunyu ni 400frw ku kilo, amakaloni maremare aragura 650frw, amagufi akagura 700frw, umuceli w’umutanzaniya uragura 1000frw ku kilo, umutayirandi uragura 900frw, umupakisitani uragura 800frw ku kilo.

Ngayo ng'uko ibi ni bimwe mu by'ingenzi tuzi ko abanyarwanda bakunda guhaha twabashije kubabonera uko bihagaze ku isoko.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nelly7 years ago
    murakoze cyane. ariko mwibagiwe ibirayi.
  • Colly 7 years ago
    Ibi bigori nibyiza cyane, mutubwire aho twabisanga. Ndabikeneye



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND