IAN BOUTIQUE ni iduka ry’imyenda rimaze kubaka izina rikomeye mu mujyi wa Kigali aho ryambika abitabira ibirori byiyubashye nk’ubukwe n’ibindi.Iri duka kandi rimaze kumenyekana nka rimwe mu maduka akomeye yitabira gufasha ibirori byo kumurika imideli n’ubwiza by’umwihariko akaba ariyo yambikaga amakanzu abakobwa bahataniraga Miss Rwanda.
Ian Boutique yagiye yambika amakanzu abakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2015, kuva ryatangira hashakishwa abakobwa baserukira intara n’umujyi wa Kigali(Audtions), ibambika mu mihango yo guhitamo 15 ba mbere ndetse yongera kubambika ku munsi wa nyuma w’ibi birori wabaye kuwa Gatandatu ushize tariki ya 21/02/2015. Inkuru nziza ku bakobwa n’igitsina gore muri rusange ni uko Kuri ubu nk’uko bitangazwa na Eric Birasa umuyobozi w’iri duka amakanzu yose aba bakobwa bagaragaye bambaye ushobora kuyasanga muri Ian boutique ndetse ukaba wahasanga n’indi myambaro isobanutse ushobora gusohokana.
Abakobwa bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda, babaga bambitswe amakanzu yo muri IAN BOUTIQUE
Aba bakobwa bagaragiye Jules Sentore bambitswe na Ian Boutique
Eric Birasa umuyobozi wa Ian Boutique hamwe na nyampinga w'u Rwanda 2015 hamwe n'uwegukanye ikamba rya nyampinga ukunzwe cyane muri Miss Rwanda 2014
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO