Kuva kera, abantu bagiye bakururwa n'ibivugwa mu kuzimu, aho bivugwa ko haba umuriro utazima n’ibindi bibi bitangaje. Ku Isi hari ahantu naho hagereranywa nako nk'uko byagiye bisobanurwa mu mateka n'imyemerere.
Hari ahantu ku Isi hazwi cyane bitewe n’amateka yaho cyangwa ibimenyetso karemano byahujwe n’imyemerere, bigafatwa nk’amarembo ajya mu kuzimu. Dore ahantu 5 hamayobera abantu n’abahanga bakomeje gukurikirana abandi bagereranya n’ikuzimu:
1. Gehenna (Gehinnomu) ibarizwa muri Isiraheli
Gehenna, cyangwa Umubande wa Hinnom, iherereye hafi ya Yerusalemu. Mu bihe bya kera, hafatwaga nk'ahantu h'ibibi n'umuriro, kuko bivugwa ko hahoze hatambwa abana batambirwa Imana yitwaga Moleki.
Nyuma yaho, aka gace kahindutse aho bajugunyaga imyanda ikahatwikirwa hagahora umuriro, bikarushaho gutuma hafatwa nk’irembo ry'ikuzimu. Mu nyandiko nyinshi z’idini, Gehenna ifatwa nk'ahantu h'ibihano n'umubabaro w'iteka.
2. Hierapolis aka gace gaherereye muri Turkiya
I Ploutonion yo muri Hierapolis yari urusengero rw’aba Roma rwari rwareguriwe Pluto, Imana y’ikuzimu. Iki gice cyarimo icyobo cyasohokagamo imyuka yica.Mu bihe bya kera, abapadiri bahakoreraga imihango yo gutambaho ibitambo, aho inyamanswa n’amatungo yahageraga yahitaga y’icwa n’iyo myuka y’uburozi.
3. Hekla iherereye muri Iceland
Umusozi wa Hekla ni ikirunga gitangaje cyane mu gihugu cya Iceland, kandi kimaze igihe kirekire gifatwa nk’irembo ry’ikuzimu.
Mu gihe cy'u bwami,iruka ry’iki kirunga ryafashwe nk’ibimenyetso by’umuriro w’i kuzimu. Hari n’amagambo y’ubuyobe yavugaga ko abarozi n’abapfuye babi barohwaga aho hantu.
Actun Tunichil Muknal ni ubuvumo buherereye muri Belize bwahoze bufatwa nk’inzira ijya mu kuzimu y’Abamaya, bitaga “Xibalba”. Abamaya bemeraga ko ari ahantu hatagatifu bakoreragamo imihango y'ubwiru, harimo no gutamba ibitambo byo gutakambira imana zabo cyangwa kuzitura.
Muri ubu buvumo, haracyarimo imibiri y’abantu benshi, bigaragaza ko habereye ibikorwa byinshi by'ibitambo. Muri ibyo harimo icyamamaye ku izina ry’Umwari wa Kristali (Crystal Maiden), umubiri w’umugore byagaragaye ko yatambwe muri iyo mihango. Uwo mubiri wagiye uhura n'ubushyuhe bwo mu buvumo igihe kirekire, maze amagufa ye ahinduka ashashagirana ari naho hakomotse iryo zina.
Iki gice giherereye kuri “Station Island” gishimangira imyemerere ya gikrisitu. Icyobo giherereye aha bivugwa ko ariho Mutagatifu Patrick yeretswe n’Imana ibibera ikuzimu no muri purgatori. Abakora ingendo ntagatifu baracyahasura bashakisha ugucungurwa no kubona ibitangaza.
Aha hantu hahuriza ku mateka, imyemerere n'ibimenyetso karemano, bigatera abantu gukomeza gushaka kumenya ibijyanye n’imperuka n’ikuzimu.
TANGA IGITECYEREZO