Kigali

Hatangajwe igihe inyubako ya Kigali Convetion Center izatangirira gukoresherezwa

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:29/01/2016 13:18
4


Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane 28 Mutarama 2016 nibwo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Amb. Gatete Claver yatangarije abadepite aho imirimo yo kubaka Kigali Convention Center na Hotel igeze n’igihe izatangirara gukora.



Kigali Convention Center na Hotel yayo ni inyubako yagenewe kuzajya iberamo inama mpuzamahanga kuva mu 2014 kuko ariwo mwaka byari biteganyijwe ko izuzuramo, ariko Abashinwa bayubakaga baza kureka imirimo inyubako itarangiye.

Amb. Gatete Claver yatangarije abadepite ko imirimo y’ibanze ku nyubako ya Kigali Convention Center na Hotel yayo igeze kure, Leta ikaba yaramaze kwishyura asaga miliyari 26 z’amafaranga y’u Rwanda, ngo bigenze neza tariki 1 Gicurasi 2016, iyi nyubako izaba yatangiye gukorerwamo.

Kigali Convention Center

Kuri uyu wa kane nimugoroba, Amb.Gatete Claver ageza umushinga w’ingengo y’imari uvuguruye ya 2015/16 ku Nteko rusange y’Abadepite, yavuze ko Company yo muri Turukiya yasimbuye Abashinwa ikora neza, imirimo myinshi ikaba iri hafi kurangira.

Yagize ati “Urebye imirimo ikampani yo muri Turukiya yakoze iragaragara, kubera gukora neza bishyuwe mu kwezi kwa gatandatu mu ngengo y’imari ya 2014/15.”

Gatete yavuze ko amafaranga yatanzwe kuri iyi kompanyi yo muri Turikiya ari miliyari 26,5 kandi ngo bitarenze mu kwezi kwa gatanu iyi nyubako na Hoteli yayo bizaba byatangiye kunganira izindi zihari.

Yagize ati “Tariki 15/4 bazaduha imfunguzo imirimo yose izaba irangiye, tariki ya 1 Gicurasi 2016 Company izacunga iyo nyubako na Hotel izaba yabonetse ndetse itangire gukora nk’andi mahoteli yose.”

Umushinga w’inyubako ya Kigali Convention Center watangiye mu 2009,  watanzweho asaga miliyoni 300 z’amadolari.

Kigali Convention Center ni imwe mu nyubako zihenze mu ziri i Kigali, izaba ifite hoteli y’inyenyeri eshanu ifite ibyumba 292, icyumba cy’inama cyakira abantu basaga 2 500, ibiro byo gukoreramo n’ibindi byangombwa.

Iyi nzu yubatse iruhande rwa Minisiteri y’Ubutabera, hafi y’amasangano y’imihanda (Rond Point) ya Kimihurura aho bakunda kwita KBC ni mu karere ka Gasabo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    Waaaaauuuu, mbega byiiizaaaa. Abashomeri bashonje bahishiwe. Ibikorwa birimo gukorwa n'Abashoramari b'imbere mu gihugu nabava hanze, birazana ikizere byo gutanga akazi ubushomeri bukagabanyuka. Abashomeri, icyo mukora nimujye mujya hose mubaririza igihe akazi kazatangirira mugira za informations zihagije, kuko ibyiza biri imbere nakwambiya kweli.
  • mussa8 years ago
    Nibakomereze aho?
  • 8 years ago
    turabyishimiye
  • murenzi alex8 years ago
    turabyishimiye rwose bakomerezaho



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND