Ku nshuro ya mbere mu myaka 33 yari ishize, nk’uko abahanga mu byerekeranye n’ubumenyi bw’isi n’isanzure ryayo bari babiraritse, mu gicuku cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 28 Nzeli 2015 bishyira mu rukerera, hirya no hino ku isi hagaragaye icyo twakwita ubwirakabiri bw’ukwezi aho ukwezi kwamaze isaha n’iminota 11 ritukura.
Ibi byagaragaye cyane muri Amerika ya ruguru ndetse n’iyo hepfo, i Burayi, Afrika(aha no mu Rwanda bikaba byagaragaye), mu bice bimwe na bimwe by’Aziya y’uburengerazuba, no mu burengerazuba bwa Pacific. Hirya no hino muri ibi bice, ikigo cya NASA ndetse n'abafotozi b’umwuga batandukanye bagiye bafotora mu buryo butangaje uku kwezi.
Aha ni mu bwongereza, ifoto yafatiwe mu kirere cya st Marry mu majyaruguru ya Tyneside
N’ubwo ibi bidakunze kubaho ariko nanone nta kidasanzwe kibirimo uretse kuba biterwa gusa n’imiterere y’isanzure n’ibiyirimo, aho mu bisanzwe Ukwezi kuzenguruka Isi, mu gihe Isi nayo yizengurukaho ndetse ikanazenguruka ku Zuba, rero mu gihe runaka Izuba, Isi ndetse n’Ukwezi bigahurira hamwe bigatuma Isi ikingiriza imirasire y’izuba ari nabyo byabeyeho hakagaragara ukwezi kudasanzwe mbere gato y’uko izuba rirasa ‘Super blood moon’ nk’uko bakunze kubivuga mu cyongereza cyangwa se Ukwezi kudasanzwe kw’amaraso.
Reba amwe mu mafoto y'uko kwezi
Aha ni muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uwafashe iyi foto yayifatiye Padre Island Balli park i Texas
Mu Bwongereza abantu benshi bari bategerezanyije amatsiko uku kwezi
Mu Bwongereza
Ifoto igaragaza uburyo ukwezi kwagiye guhindura isura mu kirere cya Frankfurt mu Budage
Iyi foto yafatiwe imbere y'imwe mu nyubako ziherereye i Washington
Uburyo ukwezi kwagiye guhindagurika kugeza kubaye umutuku Bogota muri Colombia
USA: Las Vagas, Nevada
Mu Bwongereza, ahitwa Westminster
Lisbon muri Portugal mu rukerera rwo kuwa Mbere
California muri USA
Mu Misiri imbere y'umusigiti Wadi mu butayo bwa El-Rayan Al Fayoum hafi y'umujyi wa Cairo
Imbere ya bazilika ya mutagatifu Petero i Roma mu Butaliyani
Aha ni London imbere y'Inteko Nshingamategeko y'u Bwongereza
Glastonbury
USA: Lecompton, Kansas
CANADA: Aba bahuriye ahitwa Mississauga baje kwihera amaso uburyo uku Kwezi kugenda guhindukahafi y'umujyi wa Toronto muri Ontario
USA: Uyu mufotozi we yitegeye uku kwezi maze abonye indege inyuze ahateganye nako aba arafotoye ahitwa Geneva, Illinois
Repubulika ya CZECH: Umufotozi yayifashe imbere y'igishusho cy'umwana mu mujyi wa Prague
Mexique: Umufotozi yafashe ifoto imbere y'ishusho iri Ciudad Juarez, asa nkuyigaragaza yatunze urutoki uku kwezi
BELARUS: Aha ni imbere y'urusengero rw'aba-Orthodox mu mujyi mu burasirazuba bw'u Burayi
VENEZUELA
USA: Umufotozi yafotoye umuntu wirukaga ateganye n'uku kwezi
HAITI: Ifoto yafotowe uku kwezi kuri hejuru ya anteni za televiziyo na radio ku musozi wa Boutilier muri Port-au-Prince
Iyi nayo yafotorewe imbere ya bazilika ya mutagatifu Petero i Roma, aho hagaragara inyoni yari ku gasongero k'uru rusengero
Aha ni mu Budage, wagirango iki gishusho ni umuntu uhanze amaso uku kwezi
Mu Bufaransa
Aha ni muri Canada, iyi couple y'abakundana bo bahisemo gusangira umunezero bitegereza 'Super blood moon'
New York
Aha ni muri Pologne, aho uku kwezi kudasanzwe kwafotowe guteganye n'isaha igaragaza igihe byaberaga Warsaw ahantu habera ibikorwa by'umuco
Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu kirere cyo hejuru y'urusengero rwaba Bahai muri Wilmette, Illinois
France: Iyi yafatiwe ahateganye n'umunara wa Eiffel
USA: Hejuru y'ibiti byo ku mucanga wa Los Angeles
Mu Budage
Ukwezi kwagaragaraga neza hejuru y'imisozi
BELARUS
Muri Polonye
Mu kirere cya Salt Lake City, Utah mu ijoro
Mu Bufaransa
Aha ukwezi gutangiye guhinduka Cape Town muri Afrika y'epfo
Iyi yafotorewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mbere y'uko ubwirakabiri bw'ukwezi butangira
Boston City Hall Plaza i Massachusetts
BELARUS: Ibisiga biraguruka ahateganye n'uku kwezi hafi y'umujyi wa Minsk
I Damascus muri SYRIA
I Rio de La Plata muri Argentine mu rukerera rwo kuwa Mbere
Mexique
Solana Beach, California
Sydney muri Australia
Mu Bufaransa mu rukerera mu kirere kitegeye umunara wa Eiffel
Ikirere kitegeye umucanga wa Brighton mu Bwongereza
Kuva mu 1900 hari hamaze kubaho ubu bwirakabiri bw'Ukwezi 'Super moon', inshuro eshanu gusa: Mu mwaka w'1910, 1928, 1946, 1964 na 1982 ari nabwo byaherukaga, bivuga ko hari hashize imyaka 33, naho ubwirakabiri nk'ubu bikaba biteganyijwe ko buzongera kubaho mu 2033.
Hari imyemerere yamwe mu madini yagiye ahuza ubu bwirakabiri no kuba ari ikimenyetso cy’uko imperuka y’isi iri bugufi, ari nabyo mu minsi ishize hano mu Rwanda byakomojweho na Paul Gitwaza bikaza no kuvugwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga bamwe babyemeza abandi babihakana.
TANGA IGITECYEREZO