Kigali

Alice ubu ni inshuti na Ndayisaba wamwiciye umwana akanamutema ukuboko muri Jenoside - Amafoto

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:12/04/2016 9:44
29


Alice Mukarurinda wari ufite imyaka 25 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994 yabashije kubabarira Emmanuel Ndayisaba bahoze bigana mbere y’ayo mahano, ariko igihe cy’ubwicanyi cyagera akamwicira umwana we w’umukobwa ndetse nawe akamusiga azi ko yamwishe.



Uyu mugabo wari wariganye na Alice Mukarurinda, ubwo Jenoside yabaga ntiyamugiriye impuhwe nk’umuntu bari kumwe ku ntebe y’ishuri, ahubwo yamwiciye umwana w’umukobwa ndetse agenda azi ko nawe yamwishe ariko nyuma aza kuzanzamuka, n’ubwo yamuteye ibikomere byinshi birimo n’akaboko ke yaciye.

Mukarurinda Alice ubu abana neza na Ndayisaba Emmanuel wamwiciye umwana nawe akamusiga azi ko yamwishe

Mukarurinda Alice ubu abana neza na Ndayisaba Emmanuel wamwiciye umwana nawe akamusiga azi ko yamwishe

Iyi nkuru idasanzwe yatangiye gusakara mu bitangazamakuru mpuzamahanga  mu mwaka wa 2014 ubwo u Rwanda rwibukaga ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi, ahagaragazwaga ko ibuhugu byinshi ku isi byananiwe kwiyumvisha intambwe ihambaye Abanyarwanda babashije gutera mu bumwe n’ubwiyunge, bakabasha kubana mu mahoro bakababarirana kandi bakabasha guhurira mu kazi no mu mashuri nta rwikekwe nyamara mbere yo kwicana barabanaga mu buzima bwaranzwe n’ivangura rishingiye ku moko.

Mu mwaka w’1995, Ndayisaba Emmanuel yarafunzwe azira ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi, aza gufungurwa mu mwaka wa 2003 ku bw’imbabazi yagiriwe nyuma yo kwemera ibyaha yakoze no kubisabira imbabazi. Nyuma yatangiye kujya yegera imiryango yahemukiye akayisaba imbabazi, muri aba hakaba harimo na Alice Mukarurinda wiciwe umuryango w’abantu 33 bishwe bose abyirebera, muri aba hakaba harimo umwana we w’umukobwa wari ufite amezi icyenda wishwe na Ndayisaba Emmanuel, hanyuma nawe akamutemagura akagenda azi ko yapfuye ariko nyuma akaza kuzanzamuka.

Aha Ndayisaba Emmanuel yari mu rugo kwa Mukarurinda Alice yiciye umwana nawe akamuca akaboko

Aha Ndayisaba Emmanuel yari mu rugo kwa Mukarurinda Alice yiciye umwana nawe akamuca akaboko

Nyuma yo gufungurwa akabona Alice kandi yari azi ko yamwishe, Ndayisaba Emmanuel yarapfukamye amusaba imbabazi, undi nawe amara ibyumweru bibiri abiganiraho n’umugabo we, maze aza kumubwira ko amubabariye. Ni ibintu buri wese wumva iyi nkuru agorwa no kwiyumvisha, nyamara Alice we akerekana ko na Bibiliya isaba abantu kubabarirana.

alice

Ndayisaba Emmanuel yatunguwe no kubona Alice kandi yari azi ko yamwishe

Ndayisaba Emmanuel yatunguwe no kubona Alice kandi yari azi ko yamwishe

Nyuma y’ibyo Ndayisaba yakoreye Mukarurinda muri iki gihe cya Jenoside, ubu babana nk’inshuti ndetse baranaturanye i Nyamata mu karere ka Bugesera ko mu Ntara y’Uburasirazuba. Gusa uyu mugore avuga ko iyo arebye ukuboko kwe kwatemwe muri Jenoside yongera kwibuka ibyamubayeho muri icyo gihe.

alice

alice

Alice Mukarurinda; umubyeyi ufite umutima w'ubutwari benshi bananirwa kwiyumvisha

Alice Mukarurinda; umubyeyi ufite umutima w'ubutwari benshi bananirwa kwiyumvisha

Uretse kuba Mukarurinda yaracitse ukuboko kwatemwe na Ndayisaba Emmanuel, anafite inkovu nini ku isura aho uyu mugabo yamutemye n’umuhoro akagenda azi ko yapfuye. Gusa ibyo byose ntibyamubujije kumubabarira bakongera kwibona nk’inshuti.

alice

Uku kuboko kwatemwe na Emmanuel Ndayisaba, kujya kumwibutsa ibihe bikomeye yanyuzemo. Aha yari kumwe n'umugabo we iwabo i Nyamata

Uyu Alice Mukarurinda ubu ufite umugabo n’abana batanu, yabaye rumwe mu ngero nyinshi z’umusaruro weze ku bumwe n’ubwiyunge mu Rwanda nyuma y’amahano ya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994, aho abiciwe ababyeyi, abavandimwe, abana n’abandi bo mu muryango wabo, ubu bemera kubana no guturana n’ababahekuye.

Ubu ni abaturanyi i Nyamata mu karere ka Bugesera, kandi uwishe yasabye imbabazi n'uwiciwe arazitanga

Ubu ni abaturanyi i Nyamata mu karere ka Bugesera, kandi uwishe yasabye imbabazi n'uwiciwe arazitanga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uwamurera 8 years ago
    Mana weeeeeeeeee..........Ngwiki? Yesu weeeee....umutima umvuyemo......nukuri weeeee.....mbega agahinda.......yebabaweee.....byananiye kubyakira pe!!...
  • 8 years ago
    Birenze ubwenge bwamuntu!!!! Yezu wenyine
  • kado8 years ago
    niba ari imbabazi koko Imana imuhe umugisha ariko njye sinakwifuza kongera kumubonesha amaso yanjye hejuru y'ibikomere yaba yaransigiye. ubwose iki kigabo cyo iyo kimubonye cyumva nta kibazo gifite??ahaa Imana izababaza byinshi ni ukujijisha ubugome baracyabufite.
  • madwedwe8 years ago
    NI UBUTWARI,IMANA IBIBAHEMBERE PEE, UWITEKA AZABIBUKE KUMUNSI MUBI ABAKIZE AMAKUBA, KANDI NATWE ADUSHOBOZE KOKO N'UBWO BIKOMEYE ARIKO NIBYO BYIZA IMANA ISHIMA
  • dusabe diane 8 years ago
    Yooooo oya daa birenze ubwenge,uwo Emmanuel we ndabona nubu arose occasion yokongera kubikora asa numwicanyi.kuki uwo mu dame yikwegera ishyano murugo.
  • 8 years ago
    yeeeeeee. biratangaje ????????????? nakinu. twatwa vuga
  • mercy8 years ago
    lord mbegaa umutima wubutwari gsa nakomere ntibyabura kumubabaza
  • Gerard Habarugira8 years ago
    Alice n'umugore ushoboye kwihanganira ibyamushikiye Uhoraho Amwongere Imigisha
  • Theo8 years ago
    Yebaba wee! Ibi bintu ni ibitangaza pe! Uretse Imana yonyine kubabarira gutya birakomeye rwose!
  • ndeze Gerard8 years ago
    nabone ko baribameze nkabikinisha gusa twese turabantu.
  • 8 years ago
    AMEN!!! Alice Imana imuhe umugisha, ndetse imwagure rwose . Kuko urugero yatanze nirwo YESU Christo Umana w'Imana yadusigiye. Birakomeye ariko iyo ubikoze ubona amahoro menshi. Kandi nuwamwishe ntapfe, nawe urabonako atuje, afite amahoro. Nibabere urugero rwiza abandi Banyarwanda benshi bagitsikamiwe nibyabaye murwanda. Urunurugero rwiza rw'Abnyarwanda biyambuye ububata bwamoko. Mukomerezeho muheshe Urwanda, abanyarwanda n'umukuru w'Igihugu cyacu Ishema..
  • Karangwa8 years ago
    Amen!!! Alice na Emmanuel, nabanyarwanda bazima bumvaneza gahunda ya Leta y'Urwanda. Buriya bombi bafite amahoro, umutuzo, umugisha ndetse n'Ubunyarwanda bwuzuye. Kd Nyuma yububuzima bazabona ingororano yabo. Alice yakoze nkibyo YESU CHRISTO Umwana a'Imana yakoze. Ubwo yababariraga abamubambye kumusaraba. Naho Emmanuel we, yababariwe ibyaha bye kuko yarihanye, yakuweho umuvumo wamaraso yutariho urubanza. Nukuri nibatubere urugero rwiza, erega ntacyo abanyarwanda bapfa. Bose nibene Kanyarwanda. Imana data Ibahe umugisha.
  • karangwa8 years ago
    Imbabazi ziruta urubanza zikarwishima hejuru. Nibatubere urugero rwiza rwibishoboka nibidashoboka. Erega turiho kubera abantu ikimenyetso cy'Urukundo rw'Imana. Turiho ngo Imana ihimbazwe, icyampa abanyarwanda twese tukaba nkabo.
  • karangwa8 years ago
    Oya nshuti, erega harabantu Imana yagiriye ubuntu. Ahubwo nawe uzagenze nkumwe muribo nibwo zabona amahoro yuzuye. Nibwo uzaba uteye ikirenge mucya YESU Christo, Nibwo uzaba utanze urugero rukwiye Umunyarwnda twifuza. Imana nawe ibigufashemo.
  • 8 years ago
    Iyaba abantu bose bari bameze n'a Alice iyisi ibaaari nziza peeeeeee!
  • Cyuzuzo enock8 years ago
    Imana ibahe umugisha niba barababariranye byukuri gusa kubabarira no guhinduka birashoboka kuko sawuli muri bibiliya yakoze ubwicanyi bukomeye ariko murabizi ko ariwe wahindutse paul. So guhinduka birashoboka bitewe nuko umuntu yabihisemo.
  • 8 years ago
    ntacyo warenzaho
  • Ivan8 years ago
    Quelle comedie Mon Dieu!J'hallucines ou...ubu se uyu mugore ajya atekereza ko uyu bararana amajoro ariwe wamuhekuye..ibi ni ubusazi nta rugero mbona twabigiraho..ubu koko ninde wakwishimira kubana n'uwamwiciye Sorry mais Non!!!
  • innocent 8 years ago
    Hari ibintu biba birenze kubyumva no kubyakira gusa Mubyeyi Imana iguhe umugisha kandi ikomeze kukuba hafi kuko .uri intwari pe jye ari nkiri muto cyane cyane ariko inkuru nkizi iyo nzisomye ndaturika nkarira gusa ntakundi tugomba kubana kuko leta yacu nibyo idusaba kandi nImana itwigisha kubababarira
  • 8 years ago
    Njye birantangaza reka kubabarira mu Rwanda igihano cyo kwica gihanisha ikihe gifungo, it doesn't mate nimba uwo wiciye aguhaye imbabazi igihugu gifite inshingano zo guhana uwakoze icyaha, umuntu afunzwe iminsi kubera icyaha cyo kwica hama uwo yiciye akamubabarira ni gihugu kikamurekura ngo kuberako uo yiciye amubabariye, abantu bagomba kumenya ko tuba turi abantu bigihugu niyo wabyara urubyaro rwawe igihugu kiba kirufiteho uruhare kurusha wowe warubyawe. none rero umuntu amaze muri prison imyaka itageze no kuri 20 arafunguwe ngo kubera ko yemeye icyaha nuwo yiciye akamubabarira ni kubera iki hariho amategeko se noneho. icyaha cyo kwica kirahanirwa wowe nimba utanze imbabazi zitange ariko uwishe agomba guhanwa ko yishe. hatabayeho guhana abantu bajya bakora ibyaha hama bikomeye hagatangwa imbabazi umucyaha akarekurwa, sinanze kurekurwa ariko agomba guhanwa byibuze akaba muri prison imyaka wenda igeze kuri 50 hama byaba ariukubabarirwa akabona kubabarirwa, abandi uhanwe ni cyaha cyo kwica afungwa burundu hama rero habaho kugirirwa imbabazi bamugenera imyaka myinshi kugirango hazabeho wenda kubabarirwa. hama aho imyaka 10 irahagije kuwishe kuva muri prison ababariwe that joke niyo mpamvu ukunze kubona abantu bakora ibyaha bazi yuko bazavamo igihe ni gihe.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND