Nk’uko bisanzwe bigenda buri mpera z’umwaka, kuri iki Cyumweru tariki ya 04 Ukuboza 2016, Perezida wa repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame n’umufasha we, hamwe n’abandi bayobozi basangiye n’abana iminsi mikuru isoza umwaka mu rwego rwo kubifuriza noheli nziza n’umwaka mushya muhire(bonane).
Ni ibirori byahurije hamwe abana basaga 200 baturutse mu bice binyuranye by’igihugu. Aba bana bahuye baridagadura, barasabana bishyira kera, aho bakinnye imikino itandukanye y’abana, ndetse banagaragaza impano zabo yaba mu kubyina, kuririmba n’ibindi.
Abana bishimiye kwidagadurana na perezida Paul Kagame
Mu ijambo rya Perezida Paul Kagame, yashimiye aba bana uburyo bizihije umunsi wabo, by’umwihariko ashima uburyo bagaragaje kubumbatira neza umuco nyarwanda, dore ko bamwe muri bo bivuze, abandi bavugira inka n’ibindi biranga umuco gakondo. Ati “ Imivugo, kwivuga, kuririmbira inka, ntabwo ari benshi babishobora ariko ni umuco wacu. Kubona rero abana b’imyaka 8, 10, bashobora kujya imbere yacu bakadukorera ibi birori, nagira ngo mbashimire.’’
Perezida Kagame yaboneyeho gushimira ababyeyi n’abarezi baba bana, abasaba gukomeza guha uburere bwiza abana, by’umwihariko babatoza umuco nyarwanda no kuwusigasira.
DORE UKO BYARI BYIFASHE MU MAFOTO:
Abana bagenewe impano za noheli n'ubunani
Bamwe muri aba bana bagaragaje impano zikomeye zishingiye ku muco
Bidagaduye mu mikino inyuranye y'abana
Madame Jeannette Kagame hamwe n'abana bari bamushagaye
Umutsima wari wateguwe
Umukuru w'igihugu yahaye impanuro aba bana, ababyeyi babo n'abarezi
Tubibutse ko iki gikorwa kigirwamo uruhare na Unity club na Imbuto foundation, aho harebwa abana bari mu kigero cy’imyaka 7 na 12, maze bagatoranywa mu turere twose tugize igihugu harebewe ku buryo baba barabaye indashyikirwa mu masomo yabo ariko kandi nanone hakazirikanwa abakene n’abandi bafite ibibazo byihariye.
Umva ijambo perezida Paul Kagame yagejeje kuri aba bana
AMAFOTO: Flickr Paul Kagame
TANGA IGITECYEREZO