Urubyiruko rukijijwe rwahujwe na WhatsApp mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, rwasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, nyuma yaho bajya kuremera umupfakazi wa Jenoside utishoboye utuye mu mu mujyi wa Kigali mu Nyakabanda.
Rwandan Christian Youth ni itsinda ry’urubyiruko rwahujwe na WhatsApp ritangizwa na Ariella Keza kuwa 05 Mata 2016 mu buryo bwo guhuza urubyiruko rukijijwe rugamije gukorera Imana, bakajya batanga ibitekerezo by’uko bakora byiza byateza imbere itorero n’igihugu.
Nyuma yo guhuza urubyiruko rutandukanye rw'amatorero atandukanye, kuri ubu uru rubyiruko rugeze kuri 69. Rita Umurwerwa umwe mu bagize iryo tsinda rya Rwandan Christian Youth, yabwiye Inyarwanda.com ko baje kugira igitekerezo cyo kujya gusura urwibutso rwa Jenoside kuko bari bageze mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi.
Babanje gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi
Ni muri urwo rwego abagize Rwandan Christian Youth, bagiye ku rwibutso rwa Gisozi kuri uyu wa 23 Mata 2016, nyuma yaho bajya kuremera umupfakazi wa Jenoside utishoboye witwa Musabwasoni Zahara utuye mu Nyakabanda. Mubyo bamufashishije harimo ibiribwa ndetse n’ibindi bikoresho byo gukoresha mu isuku.
Musabwasoni Zahari yishimiye gusurwa no guhumurizwa n'uru rubyiruko rukijijwe
Urwo rubyiruko rugize itsinda Rwandan Christian Youth rwagize n’amahirwe yo kubana n'umukuru w'umudugudu wa Nyakabanda, Rafiki Sudi wishimiye cyane igikorwa cy’urukundo bakoze. Abagize iryo tsinda bamuganirije baramukomeza ndetse nabo ubwabo bahakura isomo ryo kurwanya bivuye inyuma Jenoside.
Hano bari kumwe na Musabwasoni Zahara waburiye abe muri Jenoside yakorewe abatutsi
TANGA IGITECYEREZO