Ku mugoroba w’uyu wa mbere tariki 2 Mutarama 2017 ni bwo umuhanzi Albert Ndikumana yatunguye umukunzi we 'Kiyobe Merry' bamaze imyaka ibiri bakundana, amwambika impeta y’urukundo mu birori byabereye mu mujyi wa Kigali mu nyubako ya T2000.
Albert Ndikumana ufatanya gukora umuziki uhimbaza Imana n'umwuga wo kuvura abantu, ubwo yatunguraga umukunzi we Kiyobe Merry akamwambika impeta y'urukundo, yari kumwe n’inshuti ze za hafi zirimo Producer Bob, Yvan Buravan, Jules Sentore n’abanyamakuru b’inshuti ze bakora mu gisata cya Gospel barimo Isaa Noel Karinijabo wa Authentic Radio, Ronnie wa Royal Tv n’abandi.
Dr Albert Ndikumana uzwi mu ndirimbo: Hozana, Turidegembya, You are welcome yakoranye na Eloge n'izindi, muri ibyo birori aherutse gukora, yari kumwe n'umukunzi we Kiyobe bicaye baganira banasangira n'inshuti ze nyuma umukobwa atungurwa n'uko yaje kwambikwa impeta y'urukundo na Dr Albert ibintu atari azi ko biri bube dore ko gahunda yari azi ari iyo guhura no gusangira n'inshuti za Dr Albert. Kiyobe Merry yagiye kubona abona Dr Albert ateye ivi, amusaba ko yamwambika impeta y'urukundo, undi aratungurwa cyane agira ibyishimo bivanze n'amarira, nuko aramwemerera, yambikwa impeta gutyo ahamiriza abari aho ko ari umukunzi wa Dr Albert.
Kiyobe Merry yaje gushimira Dr Albert Ndikumana kuba yaramwizeye akamukunda akamuhitamo mu bandi bakobwa bose, akamutoranya nk'ugomba kumubera inkoramutima no kumubera umugore. Dr Albert Ndikumana yabwiye Inyarwanda.com ko yahisemo gutungura umukunzi we akamwambika impeta y'urukundo kugira ngo byongere ibyishimo hagati yabo. Gutumira inshuti ze yavuze ko byari ukugira ngo azereke kumugaragaro umukobwa bakundana ndetse bakaba banafitanye gahunda yo gukora ubukwe muri uyu mwaka wa 2017 mu kwezi kwa Gicurasi nk'uko yabitangarije umunyamakuru wa Inyarwanda.com.
REBA AMAFOTO YUKO IKI GIKORWA CYAGENZE
Umunyamakuru Ronnie ni we wayoboye iki gikorwa
Albert Ndikumana aha ikaze inshuti ze
Dr Albert Ndikumana asaba umukunzi we Kiyobe gusuhuza inshuti ze
Kiyobe Merry watwaye umutima wa Dr Albert Ndikumana
Producer Bob ni umwe mu bari muri ibi birori
Dr Albert Ndikumana hamwe na Yvan Buravan
Hano Dr Albert Ndikumana yari amaze gutera ivi yambika impeta umukunzi we
Nyuma yo kumwambika impeta Albert na Kiyobe bahoberanye bamara umwanya munini baterekurana
Abanyamakuru Ronnie na Issa hamwe na Jules Sentore
Ronnie na Issa hamwe na Yvan Buravan
REBA HANO 'HOZANA' YA DR ALBERT
TANGA IGITECYEREZO