Kigali

Umugore wa Musenyeri Mbanda yifuza ko Israel Mbonyi yamurongorera umukobwa akamubera umukwe

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:1/09/2015 13:44
22


Umuhanzi Israel Mbonyi ukunzwe n’abanyarwanda batari bake kubw’ibihangano bye biri gufasha imitima ya benshi, umwe mu bakunzi b’indirimbo ze ahamya ko byamushimisha cyane Mbonyi amubereye umukwe.



Cyantal Mbanda umugore wa Musenyeri Laurent Mbanda uyobora itorero Angilikani Diyoseze ya Shyira, avuga ko kubera uburyo yakunze ibihangano bya Israel Mbonyi aho buri mwanya aba yiyumvira indirimbo ze, ngo byaba byiza amubereye umukwe akajya ahora amuririmbira.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa inyarwanda.com, Chantal Mbanda yavuze ko yasabye Israel Mbonyi ko yamubera umukwe ariko aza gusanga bidashoboka kuko umukobwa we arusha Israel Mbonyi imyaka ibiri dore ko afite 25 y’amavuko mu gihe Mbonyi afite 23 y’amavuko.

Iby’uko Israel Mbonyi yaba umukwe wa Chantal Mbanda na Bishop Laurent Mbanda, Chantal yabwiye abitabiriye igitaramo cya Israel Mbonyi giherutse kubera mu Serena Hotel i Kigali kuri iki cyumweru tariki ya 30 Kanama 2015, uburyo yahuye n’ibyago nyuma yo kwifuza ko Mbonyo yamubera umukwe ariko bikanga. Akibivuga abantu bose bari aho baraturitse baraseka kuko byatangaje abantu benshi.

Mama Bishop

Chantal Mbanda umugore wa Bishop Laurent Mbanda yifuza ko Israel Mbonyi yababera umukwe

Chantal Mbanda uhamya ko akunda indirimbo zose za Israel Mbonyi, yabwiye inyarwanda.com ko hashize ukwezi n’igice atangiye kuzumva ariko akaba yarazitunze mu buryo bwa pirate. Mu ndirimbo ze, iyo akunda cyane ni Nzibyo nibwira kuko ngo ihuye n’isezerano afite ndetse ngo n’iwe mu rugo ayo magambo akubiye muri iyo ndirimbo yayashushanyije mu nzu.

Aganira na inyarwanda.com, Chantal Mbanda uhamya ko umukobwa we muto nawe akunda cyane indirimbo za Israel Mbonyi, yasobanuye uburyo yagejeje icyifuzo cye kuri Israel Mbonyi akamusaba kumubera umukwe ariko nyuma akaza gusanga bidashoboka n’ubwo Mbonyi atigeze amwangira cyangwa ngo amuhakanire.

Mbonyi

Israel Mbonyi nyuma yo gusabwa ko yazarongora umukobwa wa Musenyeri Mbanda, nta kintu yigeze asubiza

Chantal Mbanda ajya kuvugana bwa mbere na Israel Mbonyi, ngo yari mu modoka hamwe n’umusore ukora muri Equity Bank bajya ku Gisenyi bagenda bacuranga indirimbo za Mbonyi. Uwo musore ngo yabwiye Chantal ko aziranye na Mbonyi ndetse ko afite igitaramo vuba. Yahise amuhamagara kuri terefone amuha  Chantal baravugana. Chantal yagize ati:

Icyo gihe nabwiye Israel ngo ndagukunda, ndagukunda, nkunda umwana ukunda Imana yarangiza akanabyatura akabivuga. Nkunda kumva indirimbo zawe, buri mwanya mba ndi kuzicuranga, nifuza ko uzambera umukwe kugirango ujye undirimbira buri munsi, Mbonyi yahise aturika araseka.

Chantal Mbanda nyuma yo kugeza icyifuzo cye kuri Israel Mbonyi, ngo yaje kumubaza imyaka afite, undi amubwira ko afite 23 y’amavuko, asanga bitashoboka ko amubera umukwe ni ko kumubwira ko amwemereye yamubera umwana nawe akamubera umubyeyi. Ati:

Amaze guseka (Mbonyi) namubajije imyaka afite, ambwira ko afite 23, ndamubwira nti yoohh n’umwana wanjye muto arakurusha imyaka (umukobwa we muto afite 25), noneho ntabwo ukimbereye umukwe ubu ngubu ugiye kumbera umwana ndi buhinduke umunyamurenge, hanyuma nkubere mama, nabwo araseka.

Mu kiganiro na inyarwanda.com Mbonyicyambu Eric uzwi nka Israel Mbonyi, aseka cyane yavuze ko Cyantal yamusabye ko yamubera umukwe ariko ko atari abikomeje ahubwo ko yari arimo kuganira gusa. Ati

Hahh oya, yari arimo(Chantal) kuganira gusa, ntabwo byari serious (ntabwo yari abikomeje),.. ni umumama mwiza gusa ukunda kuganira

Chantal Mbanda nawe yageze aho abwira inyarwanda.com ko yamusabye kumubera umukwe agamije gutera urwenya, gusa yongeraho ko ari icyifuzo cy’umubyeyi kuko iteka ahora yifuza ko umwana yarongorwa n’umusore ufite ubuhamya bwiza.  Chantal yagize ati:

Biriya byari urwenya, kuri ubu nta muntu washyingira umuntu batibonaniye, ariko ni icyifuzo cy’umubyeyi kugirango abana be barongorwe n’abasore bafite ubuhamya bwiza, byari urwenya biriya ntabwo nabikora.

Nyuma yo kwitabira igitaramo cy’uwo yifuje ko yamubera umukwe, Chantal Mbanda yavuze ko we na bagenzi be 17 bavanye mu ntara y’Amajyaruguru(Ruhengeli) akabishyurira amatike yo kwinjira kuko nta bushobozi bari bafite, ngo bishimiye cyane ibihe byiza bahagiriye ndetse anashimangirako Imana ariyo yashoboje Israel Mbonyi kuko nta mwana w’umuntu ku giti cye ngo wakora nk’ibyo yakoze.

Israel Mbonyi

Israel Mbonyi yakoze igitaramo kitabiriwe cyane ndetse kiza mu bitaramo byiza byabaye mu Rwanda

Mu butumwa yageneye abakiri bato bakunda Imana ariko ntibabigaragaze mu bikorwa, Chantal Mbanda yavuze ko yifuriza abana be n’abandi bakiri bato gukunda Imana nka Israel Mbonyi utangirwa ubuhamya bwiza na benshi. Mbonyi yamusabye kuzanamba ku Mana kuko hari benshi mu bahanzi bamara kubona amafaranga no kwamamara bakibagirwa Imana. 

REBA HANO INDIRIMBO NZIBYO NIBWIRA YA ISRAEL MBONYI IKUNDWA CYANE NA CHANTAL WIFUZA KO MBONYI AMUBERA UMUKWE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • barry coppa9 years ago
    Guhimbarwa umerewe neza biroroha cyane bikanatera n'umurengwe.Ubukirisitu umuntu ntabupima mu munezero.Uwamugaragaza ari no mu mubabaro tukagenzura koko ubukirisitu bwe nk'uko Yobu yapimiwe ku kigeragezo.
  • Gasongo9 years ago
    Hhhhhhhhhhhh narumiwe koko!! Uyu mugore ntakindi abonye yafashamo Mbonyi uretse kumushyingira? Kandi ubwo wasanga uwo mukobwa amuhatira atarinamwiza. Ntaho bikiba gushyingira umusore umukobwa batimenyaniye. Ndabona uyu mumama agifite za mentalités z'abarokore ahanini ziba zivanze n'ubujiji.Israël Mbonyi komeze utere imbere iby'abakobwa ba ubiretse uracyari muto, kuko affair z'abakobwa ni nk'inzoga ubigiyemo carrière yawe yahita izima.
  • 9 years ago
    Uyu nawe araje mumureke
  • John 9 years ago
    Mbonyi ndashaka afatireho arongore umwanya wa Musenyeri kuko abana Babo ndabazi ni ibyuki bakwica kd urumva ni nabo mu kirokore wasanga bakiri amasugi
  • U9 years ago
    Arko uyu mugore ariyemera basi ngo 17 yabishyuriye none se nkibyo abibwira itangazamakuru ngo bimarire iki abanyarwanda, uretse ko ari numugore wirata cyane, aba tu baramuzi Ashyingiye Israel kumukobwa we Imana ntiyabyemera Imana itabare amatorero yikigihe
  • Patricking19 years ago
    Musigeho kuvuga uyu mu Maman nabi kuko ibyo yavuze nta kibi kibirimo. usomye inkuru yose neza usanga ari umuntu mwiza ukunda kuganira cyane. ikindi kdi ibyo yavuze ni ibisanzwe kubabyeyi kuko iyo umubyeyi yishimiye umwana uyu n'uyu aramubwira ngo uzambera umukwe cg se umukazana ( Ifuhe rya Kibyeyi) c'est normal nimba wowe waraturanye n'abanyamushiha gusa naho ubundi ibi birasanzwe. ikindi kdi nuko abantu bose bitabiriye kiriya gitaramo cya MBONYI babonye imbaraga z'amasengesho kuruta imbaraga z'ubuhanga. njye narindimo ariko nubu ndumva nifuza guhora ndi muri biriya bihe gusa gusa.
  • Pascal9 years ago
    Nyamara nta mahitamo meza Israel yazagira mu buzima nko kugerageza icyifuzo cy'uriya mubyeyi watoboye akabivuga.Kuko uyu mwana abaye umukwe wa Chantal Mbanda,hehe no kwishyuza mu bitaramo bye,kuko ikibazo cy'ifaranga cyo yaba agikemuye,noneho abifuza kubona Mbonyi abaririmbira bakabyinira ku rukoma.
  • Bkz9 years ago
    Coppa uvuze neza cyaneee Imane iduhisha mumutima w umuntu buriya impano ntaho ihuriye nubukristo ntitukitiranye ibintu muzamubaze indirimbo yigeze gukora yokurwanya sida afite impano nkabandi bose naho gukizwa iyo nindi page y Imana
  • Bkz9 years ago
    Coppa uvuze neza cyaneee Imane iduhisha mumutima w umuntu buriya impano ntaho ihuriye nubukristo ntitukitiranye ibintu muzamubaze indirimbo yigeze gukora yokurwanya sida afite impano nkabandi bose naho gukizwa iyo nindi page y Imana
  • 9 years ago
    hahahahah yagiye mu biryogo ko hari abatinganyi benshi this guy is 100% gay ubwo se azarongora nde kereka niba chantal nawe bene abo iwe mu nzu
  • Mwanainchi9 years ago
    Naragenze ndabona, aba nibo bavamo ba shugamami !!!!!!!!!!!!!!!!!!
  • Luke9 years ago
    Mbega umubyeyi utiyubaha we! Yewe ndumiwe pe. Ntanokwiha akabanga. Yaba numushurashuzi.
  • Mark9 years ago
    Israel Mbonyi, uyu mugore ntashakako ubana numwana we, ahubwo ashaka kukwihera. Mukunde ubundi azakujyana kumazi akwereke aho Musenyeri yamujyanye hose, kuko kuva kera yamukundiye icyaricyo ntabwo yamukundiye ukwari nkumuntu. Igihe yashakaga Musenyeri iyaba waruhari niwowe yari gushaka. Ibyaribyo byose ndabiziko ashaje, ariko ntube umwana, nta sosi itarya ubugali, uri urubyiruko reba kure...., amahirwe ntaza kenshi mubuzima, uru rukundo nturupfushe ubusa! There is money and there is a free pussy...hein!
  • Uwase9 years ago
    Ariko abanyamatiku baragwira pe!! Ubwo ibi mubigize intambara koko? Sha uyu mubyeyi yariganiriraga rwose kuko iyo aza kuba ari umuhehesi ntago aba yaravuze ko umukobwa we aruta Mbonyi, rata Mbonyi ntanubwo akuruta cyane ushatse waterayo mukikundanira nu umukobwa, utitaye ko nyina yabigusabua ahubwo ari ubushake bwawe!!!
  • dad9 years ago
    Ariko mwe mwese murimo muvuga uyu mu mama nabi ntabwo murabyara niyo mpamvu kuko kuba yavuze kuriya ntagitangaza kibirimo nibyo umubyeyi wese yifuriza umwana we kumushyingira umusore muzima.gusa wenda ibyo kuvuga ngo yishyuriye abantu byo ntibyari ngombwa kubitubwira
  • katie9 years ago
    Mark we Imana ikugirire impuhwe ikubabarire kuko ikurakariye wapfa nonaha!!
  • kalisa9 years ago
    Uyu mu mama ni imfura nti mutinde kubivugwa n'abantu.
  • sme9 years ago
    ooh my God ariko ununtu natera imbere abantu bahita bamushakaho ikibi gusa ncuti ubajije ngo bazakwereke mbonyi ababaye ngo aurebe uko yakwitwara njye mutangiye ubuhamya twabanye mubyishimi no mumunezero isaha kwisaha yaranzwe no guca bugufi kandi akereka imana ibyo arimwo byose yafashije benshi uretse nundirimbo gusa ndetse no mubikorwa bifatika india ntabwo twe twamuvuga nabi kuko turamuzi neza, ushaka ukuri abaze abantu bahano nibo nkeka bamuzi neza.
  • Wakwetu9 years ago
    Uyu mubyeyi, rwose asabe Imana imbabazi kuko yifuje (Imana imwiteho bitazarenga), dufatanye bakirisito bene data twongere amasengosha yuyu muryango. Murakoze
  • lulu9 years ago
    Mama Mbanda, abantu bose bavuze comments mbi ntubiteho ntibarakizwa. Nari mpari wavuze byiza, naragukunze cyane, kandi nanjye biriya nabivuga rwose, iyo wishimye uvuga akari ku mutima kandi no kuganira bibaho. Nshimye Comment y'uwitwa Patricking 1 n'iya katie n'abandi bavuze byiza. ariko wowe witwa Mark, ujye witonda mubyo uvuga hari igihe wazahura n'ibintu bibi kubera kuvuga nabi abanyamugisha. Ndakugaye n'ubwo ntakuzi, njye nabonye utanagira ikinyabupfura.Ugatinyuka umubyeyi nk'uyu ukamwubahuka. ubwo se maman wawe cg aunt wawe wabubaha ra?yesu akugenderere.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND