Pastor Sarah Umutesi ni umukozi w’Imana ubarizwa mu itorero rya Revelation church riyoborwa na Apotre Gasabira Emmanuel ku rwego rw'igihugu. Mu minsi ishize Pastor Sarah yasuye itorero Patmos of Faith church atanga ubuhamya bw’ukuntu yize kuragura abyigishijwe n’umupfumu wo muri Uganda.
Ubwo yari mu materaniro yiswe NSABA mu masengesho y’iminsi 77 ari gukorwa n’abakristo b’itorero rya Patmos of faith church riyoborwa ku rwego rw'igihugu na Prophet Bosco Nabimana bakunze kwita Pastor Fire, Pastor Sarah Umutesi yahageze ku munsi wayo wa 15 aba ari we wigisha ijambo ry’Imana ndetse atanga ubuhamya bw’uko yize kuragura abyigishijwe n’umupfumu wo muri Uganda. Pastor Sarah Umutesi yamaze iminsi 7 yigisha ijambo ry’Imana muri aya masengesho yiswe NSABA.
Pastor Sarah Umutesi yavukanye n’abana 6 abakobwa 4 n’abahungu 2. Yabaye mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda hamwe n’ababyeyi be ariko nyina umubyara akaba we yarapfuye mbere yuko amenya ubwenge dore ko yari umuhererezi, ibintu byamubabaje cyane bikamutera intimba mu mutima kwihangana bikamunanira.
Pastor Umutesi Sarah wo muri Revelation church
Pastor Umutesi Sarah yanyuze mu buzima bukomeye nyuma y’ibyo bibazo byose yahuye nabyo byo gukuriria mu buzima bw'ubupfubyi. Nkuko yabitangarije abakristo ba Patmos of Faith church, yagize ati “Ubu nize kuragura mbyigishijwe n’umupfumu wo muri Uganda ubwo data umbyara yanjyanaga kugira ngo amvure nkasa nkaho mbaye igitambo agaherako ankoreraho imihango myinshi itandukanye. Nta kintu na kimwe wakora cyaguhesha amahoro kuko amahoro ava ku mwami wacu Yesu Kristo ni ho byose bituruka. Yakomeje yigisha avuga ko rwose umupfumu ari umuntu wo kutizerwa habe namba."
Urugero yabahaye, yagize ati: “Umuntu usanga uri umusirimu rwose afite imodoka ye cyangwa yambaye neza ariko igitangaje rwose wowe ukajya kumureba, umupfumu ukamusanga iwe. Ukinjira mu kazu kuzuyemo imirayi gasa nabi ngo uje kureba umuti nyamara se ko we atikura aho hantu kandi abifitiye ububasha? Ni kibazo gikomeye rwose. Iyo ugiye kuraguza bakwigirizaho nkana ugasanga baragusuzuguye cyane bati ‘Turashaka imbuto,ibitambo,inkoko y’ibara rimwe n’ibindi bitandukanye.
Ubwo Pastor Sarah Umutesi yatangaga ubuhamya bwe
Pastor Sarah Umutesi yakomeje avuga imihango yo kuragura ko ubwe yabikoze akagera aho ahamagara abo bita abakurambere bakaza ariko ngo nta munezero wari urimo kuko nyuma y’ibyo byose iyo bamaraga kuza ngo hashiraga umwanya bakamugarukira bamukubika kakahava.
Mu gusoza inyigisho ye yatanze mu minsi irindwi, yavuze ko iyo wiringiye Uwiteka nta hantu kure atakugeza aho wava hose nkuko Bibiliya ibivuga iti”Mushake ibyo ubwami bw’ijuru ibindi tuzabyongererwa, Imana izi ibyo yibwira kutugirira ni ibyiza si ibibi kugira ngo itureme umutima w’ejo hazaza, izi ibyo dukeneye byose tutabisaba”.
Uru rusengero rufite abakristo batari bacye
Prophet Bosco Nsabimana hamwe n'umufasha we
Prophet Bosco Nsabimana asengera abakiriye agakiza
TANGA IGITECYEREZO