Kigali

RTV Sunday Live yateguye igitaramo 'Ultimate Gospel Party' cyo gushishikariza urubyiruko kudaterwa isoni n'ivugabutumwa

Yanditswe na: Editor
Taliki:1/08/2018 16:22
0


Abasore n'inkumi bakora ikiganiro RTV Sunday Live gitambuka buri ku Cyumweru kuri Televiziyo Rwanda (RTV), bateguye igitaramo cy'ivugabutumwa mu rwego rwo gushishikariza urubyiruko kudaterwa isoni n'ivugabutumwa.



RTV Sunday Live ni ikiganiro gikorwamo n'abantu bane ari bo; Ronnie, Juliet, Becky na Dj Shawn. Igitaramo 'Ultimate Gospel Party' bagiye gukora bagiteguye ku bufatanye na Bethesda Holy Church. Iki gitaramo kizaba ku Cyumweru tariki 5 Kanama 2018 kibere ku Gisozi kuri Bethesda Holy church. Kwinjira ni ubuntu ku bantu bose.

Intego y'iki gitaramo cyiswe 'Ultimate Gospel Party' iragira iti:'Unshamed of the Gospel' ikaba iboneka mu gitabo cy'Abaroma 1;16. Ronnie Gwebawaya umwe mu bakora ikiganiro RTV Sunday Live yabwiye Inyarwanda.com ko muri iki gitaramo bazaba bashishikariza urubyiruko rukijijwe kudaterwa isoni n'ivugabutumwa. Yagize ati:

Intego y'iki gitaramo cyacu ni ukongera gushishikariza urubyiruko rwa Gikristo uburyo badakwiriye guterwa isoni n'iubutumwa bwiza cyangwa n'uko bakijijwe ahubwo gukizwa ni imbaraga kuri bo zibafasha guhangana n'ibishuko byose by'iyi. Ikindi nyamukuru ni ugushishikariza n'urundi rubyiruko rukiri hanze, rutarakizwa tukabereka ibyiza biri mu gakiza kuko nk'umunezero n'ibyishimo bashakira hanze byose biri mu nzu y'Imana.

RTV Sunday Live

Ronnie, Becky, Dj Shawn na Juliet bakora ikiganiro RTV Sunday Live

Kuki bateguye iki gitaramo ku bufatanye na Bethesda Holy church?

Asubiza iki kibazo, Ronnie yagize ati: "Impamvu twafatanyije n'urubyiruko rwa Bethesda Holy Church, ni uko ari urubyiruko rufite intego kandi bakaba bafite icyerekezo cyo guhindurira benshi kuri Kristo kandi itorero ryabo ndetse n'abashumba babo ni abantu borohereza abahanzi ndetse n'amatsinda gukorera ibitaramo mu rusengero rwabo rwiza."

Umuntu uzitabira Ultimate Gospel Party azahakura iki? Utazajyayo azahomba iki?

RTV Sunday Live ivuga ko abazitabira iki gitaramo cyabo bazasobanukirwa uburyo mu gakiza harimo umunezero n'ibyishimo abantu birirwa bashakira hanze. Utazahaboneka we ngo azahomba ibintu byinshi cyane. Yunzemo ko hazaba hari umuziki uryoshye na cyane ko bazaba bari kumwe n'aba Dj babizobereyemo ndetse n'abaririmbyi banyuranye. Ikindi ni uko abazitabira iki gitaramo bose bazaba bambaye imyenda isa ari yo;Umukara, umweru cyangwa umutuku. Ronnie yagize ati: 

Uzaza azasobanukirwa uburyo mu gakiza harimo umunezero n'ibyishimo twirirwa dushakira hanze ndetse n'uburyo ubutumwa bwiza ari imbaraga zidakoza isoni uwazakiriye. Utazaza we azahomba ibintu byinshi cyane, harimo izo nyigisho, guhimbaza Imana aho tuzaba turi kumwe n'abaririmbyi ndetse n'amatsinda atandukanye mu mbyino zitandukanye kuko tuzaba turi kumwe n'aba DJs bazaduha umuziki ku bwinshi ndetse na dressing code #Black, White or Red (kubona urubyiruko rwose rwambaye ibintu bisa kandi ruhimbaza Imana).

RTV Sunday Live

Abazacikanwa n'igitaramo RTV Sunday Live bateguye ngo bazahomba ibintu byinshi

Kuki hatumiwe gusa abahanzi bakizamuka? Hagatumirwa amakorali akomeye?

Abahanzi bazaririmba muri iki gitaramo ni Sam Rwibasira, MD, Zaburi (Uganda), Colombus na Bosco Nshuti. Amatsinda yatumiwe ni Healing Worship Team, Kingdom of God Ministries na Shekinah Drama Team. Ku bijyanye n'impamvu hatumiwe gusa abahanzi bakizamuka ndetse n'amakorali akunzwe cyane, RTV Sunday Live yagize iti: 

Twatumiye abahanzi benshi bakizamuka kugira ngo turusheho kuzamura impano zabo, kuko bafite impano zidasanzwe kandi basabwa guhabwa urubuga kugira ngo nabo berekane ibyo bashoboye. Icyatumye duhitamo izi choirs zo (korali), ni uko ari korali zikundwa cyane n'urubyiruko muri iyi minsi.

RTV Sunday Live ivuga ko iki gitaramo izajya igikora buri uko abanyeshuri baje mu biruhuko, gusa ngo aho izajya ibera bizajya biterwa n'uko bayiteguye. RTV Sunday Live bati: Iyi event duteganya ko izajya iba buri kiruhuko uko abanyeshuri baje mu biruhuko, izajya iba buri kiruhuko isa n'iyakira abanyeshuri ndetse n'urundi rubyiruko rwose muri rusange. Aho izaza ibera ho bizaza biterwa ni uko twayiteguye ariko rimwe twifuza ko yajya ibera mu rusengero, ubundi ikabera hanze y'urusengero."

RTV Sunday Live

Iki gitaramo cyeteguwe na RTV Sunday Live ku bufatanye na Bethesda Holy church






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND