Ku nshuro ya mbere yari akoreye igitaramo mu gihugu cy’Ububiligi, Israel Mbonyi yishimiwe bikomeye n’Abakunda ibihangano bye, bafatanya guhimbaza Imana no kuyiramya mu gihe kingana n’amasaha abiri yamaze aririmba.
Iki gitaramo cyiswe ‘The Authentic Gospel Concert’, cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Gicurasi 2016, kibera mu Mujyi wa Buruseli. Ni igitaramo cyatangiye ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, kirangira ku isaha ya saa yine z’ijoro. Israel Mbonyi yabanjirijwe na korali yari yaturutse mu Buholandi, maze na we arakurikira. Uyu muhanzi yaririmbye indirimbo ze zose ziri kuri album ye ya mbere . Muri izo twavuga nka Number One yanitiriye album, Ku musaraba, Nzi ibyo nibwira, ku migezi, Ndanyuzwe n’izindi zinyuranye yamenyekaniyeho.
Amakuru inyarwanda yamenye mbere y’amasaha arindwi ngo igitaramo gitangire, ni uko amatike yose yari ateganyijwe yari yashize, habura gusa ko isaha y’igitaramo igera. Uku gushira mbere y’igihe kw’amatike, byanagaragariye mu bwitabire kuko abarenga igihumbi aribo bari muri iki gitaramo, maze bagaragaza koko bakunda ibihangano bya Israel Mbonyi, bahimbaza Imana biratinda.
Israel Mbonyi washimishije benshi
Yacurangirwaga n'itsinda ysanze mu Bubiligi
Mu kiganiro Israel Mbonyi yagiranye na inyarwanda.com kuri iki cyumweru tariki 29 Gicurasi 2016, yatangaje ko yatunguwe cyane n’ubwitabire bw’abantu baje muri iki gitaramo ariko anishimira byimazeyo uko cyagenze. At " Nanezerewe cyane kuko abantu bari benshi, twahimbaje Imana mu buryo bwimazeyo. Igitaramo cyitabiriwe cyane, ngira ngo ni kimwe mu btaramo Nyafurika byitabiriwe cyane hano,nishimye cyane."
Andi mafoto:
Kwihangana byanze baza kumuhobera
Ifoto barafotora !
Ibyishimo bivanze n'amarira byari byose
Abantu bari benshi cyane kandi baryoherwa n'igitaramo
TANGA IGITECYEREZO