Kigali

Papa Fransisiko yatangije ku mugaragaro Yubile y’imyaka 2025 kuva Yezu avutse

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:25/12/2024 13:14
0


Mu gitaramo cyo kwizihiza Noheli cyabereye kuri Kiliziya ya Mutagatifu Petero mu mujyi wa Roma, Papa Fransisiko yafunguye umuryango w’Impuhwe, atangiza ku mugaragaro Yubile y’imyaka 2025 kuva Yezu avutse. Iki gikorwa cyabaye ku mugoroba wo ku wa 24 Ukuboza 2024, kikaba cyari kigamije gutangiza umwaka w’impuhwe z'Imana ku mugaragaro.



Inkuru dukesha Kinyamateka ivuga ko Papa Fransisiko yavuze ko umuryango w’Impuhwe z'Imana uje nk’ikimenyetso cy’urukundo rudasanzwe rwa Nyagasani, ndetse akaba ari igihe cyo gukangurira abakirisitu kongera kubana mu mahoro no gukunda Imana n’abantu. 

Yibukije ko impuhwe za Nyagasani ari ingirakamaro mu mibereho ya buri munsi, kandi ko ari ingenzi gushyira mu bikorwa ubutumwa bwiza bwa Yezu mu buzima bwa buri munsi.

Iyi yubile izafasha abakirisitu bose kwibukiranya umuhamagaro wo kuba abahamya b'impuhwe, ndetse no kongera gukundana, kubabarirana no gufashanya. Papa Fransisiko yashimangiye ko umwaka w'Impuhwe uzaba isoko y’ibyiringiro ku bantu bose, bityo ugafasha abantu gucengerwa no kwimakaza umuco w’impuhwe n’urukundo mu isi.

Yubile y’imyaka 2025 yatangiye ku mugaragaro, ikazakomeza kugeza mu 2025, aho abakirisitu bose bazafatanya mu bikorwa by’ubumwe, urugero rwiza rw'urukundo rw’Imana n’umuryango. Ni igihe cyiza cyo gusubiza amaso inyuma no kwibaza ku buzima bwa Yezu Kristu, kandi no kongera guha agaciro ubutumwa bwe.


Mu gitaramo cya Noheri, Papa Francisiko yafunguye umuryango w'impuhwe z'Imana, kuri Kiliziya ya Mutagatifu Petero mu mujyi wa Roma


Umwanditsi: KUBWIMANA Solange 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND