Kigali

Israel Mbonyi yakoreye igitaramo mu Buholandi, ashimirwa na ambasaderi Karabaranga -AMAFOTO

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:23/10/2016 11:47
4


Nyuma y'ibitaramo yakoreye mu Bubiligi na Canada, mu ijoro ryakeye Israel Mbonyi yakoreye ikindi gitaramo mu gihugu cy’Ubuholandi. Ni igitaramo cyitabiriwe n’abantu b’ingeri zinyuranye barimo na Karabaranga Jean Pierre, ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi.



Iki gitaramo kiri mubyo Israel Mbonyi yise ‘Prophetic Hymn World Tour’. Icyo ku mugoroba washize cyabereye mu Mujyi wa Deventer. Israel Mbonyi yaririmbye indirimbo zose ziri kuri album ‘Number one’. Mbonyi yatangarije inyarwanda.com ko kuba Ambasaderi yitabiriye igitaramo cye ari kimwe mu byamutunguye kandi bikanamushimisha.

Ati “ Kubona Ambasaderi n’umuryango we bitabira kiriya gitaramo byanshimishije cyane, ikigeretseho ni uko we ubwe yambwiye ko yanejejwe n’indirimbo zanjye.

Mu ijambo rye yavugiye muri iki gitaramo, Ambasaderi Karabaranga Jean Pierre yavuze ko Israel Mbonyi akwiriye kubera urundi rubyiruko urugero, bagakoresha impano zabo zikabageza kure hashoboka.  

Mbonyi

Israel Mbonyi yaririmbye indirimbo zose zikubiye kuri album 'Number one'

Abamucurangiraga

Abamucurangiraga

Yari afite itsinda ryamufashaga gucuranga 'live music' 

Abitabiriye

Arahimbaza Imana

Arahimbaza Imana ati 'Uri uwa Mbere YESU'

Ambasaderi Karabaranga n'umuryango we ni bamwe mu bari bitabiriye iki gitaramo

Ambasaderi Karabaranga n'umuryango we nabo bari bitabiriye iki gitaramo

Arahimbaza Imana

'...Yankuyeho urubanza....'

Abitabiriye

Barahimbaza Imana

Wababereye umwanya mwiza wo kuramya no guhimbaza Imana

Tuzafata urugendo

'...Tuzafata uugendo rurerure, tuzurira imisozi iteganye n'igicaniro, tujye gutamba ...'

Aimable Twahirwa

Aimable Twahirwa

Aimable Twahirwa na we yari yaje gushyigikira Mbonyi

Ambasaderi Karabaranga yasabye ko urundi rubyiruko rufite impano rwarebrera kuri Mbonyi, anamugurira CD 20 za album ye

Ambasaderi Karabaranga yasabye ko urundi rubyiruko rufite impano rwareberera kuri Mbonyi, anamugurira CD 20 za album ye mu rwego rwo 

kumutera inkunga

Bafata ifoto y'urwibutso

Mbonyi n'umuryango wa Ambasaderi abafata ifoto y'urwibutso

Tubibutse ko mbere yo kugaruka mu Rwanda, Mbonyi azakora n'ibindi bitaramo 2.Ku itariki 29 Ukwakira 2016, Mbonyi azakorera ikindi gitaramo muri Finland mu Mujyi wa Jyvaskyla, kuva saa kumi z'umugoroba kugeza saa mbiri z'ijoro. Kwinjira muri iki gitaramo azaba ari ama Euro 20 ku bantu bakuru na 15 ku banyeshuri. Igitaramo giheruka Mbonyi azagikorera mu Bubiligi. Ibitaramo 2 bibanza byateguwe na 12 Stones Ministry. Igitaramo cyo mu Bubiligi cyo azacyitabira nk'umuhanzi watumiwe. Ni igitaramo kizaririmbamo n'umuhanzi w'umunyamerika witwa Calvin.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • muhoza eric8 years ago
    Nibyiza cyane kuko indirimbo ze zakunzwe nanubu ziracyakunzwe kuko numuhanzi urebakure kandi agashishoza kuko muritwe harimwo abafite imano ariko ntituzerekane ugasanga duhora twitwaza ko ntagjshoro.murakoze
  • MP SAVE HOUSE8 years ago
    nukuri ndishimye kuko MBONYI NUMUKOZI W'IMANA KURUTA UKO ARI UMU STAR,NAHO ABANDI BAHANZI ARIRIMBA INDIRIMBO IMWE YAKUNDWA MURI MBYO NA NYAMASHEKE INDIRIMBO ITARAGERA NI KIGALI AGAHITA AGENDA AMAGURU ADAKORA HASI,NAHO ISLAEL MBONYI KENSHI ABA ARI MUBUTAYU ASENGA,IKINDI ACA BUGUFI,NIYO UMUTUMIYE MU BUKWE URI UMUKOZI W'IMANA NTAMA FR AGUCA AHUBWO ARITEGERA AKANAGUTWERERA ,NUKURI MBONYI IMANA IMUSHYIGIKIRE
  • nzeyimana Gaspard8 years ago
    mbonyi afitimpano y Imana yamusizamavuta ndamukundacyane fashwa nindirimboze
  • blessing8 years ago
    ariko n'ukumusengera cyane kuko his boys with dreads, we can put a question mark. Uko mbyumva jyewe umukozi w'Imana wuzuy'Umwuka w'Imana ntabwo yaririmbana na band irimo aba rasta. nk'abarokore har'abantu tutabasha kwifatanya nabo nubwo baba bafit'impano. iyo ni dilution



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND