Kigali

Dominic Nic yatunguriwe mu gitaramo cye gikomeye cyitabiriwe na King James, Mani Martin n’abandi-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/12/2016 1:27
7


Nyuma y’imyaka itatu Dominic Nic Ashimwe yari amaze nta gitaramo cye bwite ategura, kuri iki cyumweru tariki 11 Ukuboza 2016 yakoze igitaramo gikomeye cyabereye Kicukiro kuri New Life Bible church kuva isaa kumi z’umugoroba.



Ni igitaramo yise The Victory Gospel Live Concert yateguye mu rwego rwo kuzamura ibendera rya Yesu Kristo agafatanya n’abakunzi b’ibihangano bye bakavuga ubutwari bw’Umwami Yesu watsinze urupfu bigahesha abari mu isi guhinduka abana b’Imana by’iteka. Dominic Nic yafatanyije n’abahanzi babiri b’abanyempano Clever Tuyizere na Bosco Niyonshuti ukongeraho na korali Ictus Gloria ya ADEPR Nyarugenge.

Nubwo imvura yabanje kugwa mu masaha yo gutangira, ntibyabujije benshi mu bakunzi ba Dominic Nic kwitabira iki gitaramo na cyane ko nta muntu n’umwe wari uhejwe bitewe n’uko kwinjira byari ubuntu. Imyanya yateganyijwe kwicarwamo yari yuzuye bituma bamwe bahagarara inyuma abandi bajya hanze.

Iki gitaramo cya Dominic Nic Ashimwe cyitabiriwe na bamwe mu bahanzi b’ibyamamare mu Rwanda barimo Young Grace, Mani Martin, King James, Jody Phibi, Alex Dusabe n’abandi. Dominic Nic yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zikundwa n’abatari bacye ndetse aririmba n’izindi nshya aherutse gushyira hanze.Ni igitaramo cyaranzwe n'umuziki w'umwimerere (Live) ndetse kirangwa n'ibihe bidasanzwe mu kuramya Imana.

Dominic Nic Ashimwe

Ubwo igitaramo cyari kigeze mu minota ya nyuma, Dominic Nic Ashimwe usanzwe yizihiza isabukuru y’amavuko tariki 10 Ukuboza, yatunguwe na bamwe mu nshuti ze bamusanga kuri stage barimo kuririmba indirimbo imwifuriza isabukuru y’amavuko. Dominic Nic yatunguwe cyane n’ibyo inshuti za zamukoreye ndetse urebye mu maso he wabonaga hazenze amarira y’ibyishimo.

Dominic Nic Ashimwe

Dominic Nic yatunguwe no kubona abinjiye mu rusengero bamwifuriza isabukuru mu gitaramo cye

Nyuma y’iki gitaramo cyishimiwe na benshi, Dominic Nic Ashimwe arateganya gukora ikindi gitaramo kizaba mu ntangiriro za 2017 aho azaba amurika Album ye nshya nk’uko yabitangarije Inyarwanda.com. Nk’uko yabitangarije abitabiriye igitaramo cye, Dominic Nic yashimangiye ko azakomeza gukora ibitaramo by’ubuntu (bitishyuza) kugeza Yesu agarutse.

REBA AMAFOTO Y'UKO IKI GITARAMO CYAGENZE

Dominic Nic Ashimwe

Alex Dusabe

Alex Dusabe arimo kuririmbana na Dominic Nic

Dominic Nic AshimweDominic Nic AshimweDominic Nic Ashimwe

Dominic Nic kuri stage

Dominic Nic Ashimwe

Pastor Desire Habyarimana n'umugore we bitabiriye iki gitaramo

Dominic Nic Ashimwe

Bafatanyije na Dominic guhimbaza Imana

Dominic Nic Ashimwe

Umunyamakuru Kwizera Ayabba Paulin (iburyo) yishimiye bikomeye igitaramo cya Dominic

Dominic Nic Ashimwe

Bafashijwe cyane

Dominic Nic Ashimwe

Dominic Nic yagaragaje ko iki gitaramo yacyiteguye bihagije

Dominic Nic Ashimwe

Dominic Nic AshimweNoel Nkundimana

Noel Nkundimana yabanje kwicara aratuza nyuma kwiyumanganya biranga arahaguruka (Reba ifoto ikurikiraho)

Noel Nkundimana

Noel Nkundimana uyobora Radio Umucyo yahagiriye ibihe byiza

Dominic Nic AshimweMani Martin

Mani Martin wahoze mu itorero rimwe na Dominic Nic (ADEPR), yari yaje kumushyigikira

Dominic Nic Ashimwe

King James na we yitabiriye iki gitaramo ataha yizihiwe

Young Grace

Young Grace umukristo wa Prophet Sultan na we yari yaje guhimbaza Imana

Dominic Nic Ashimwe

Dominic Nic Ashimwe

Dominic yaguye mu kantu nyuma yo gutungurwa

Dominic Nic Ashimwe

Dominic Nic AshimweJody

King James na Jody baguye mu kantu babonye ibibaye kuri Dominic Nic

Dominic Nic Ashimwe

Urusengero rwa New Life Bible church Kicukiro rwari rwuzuye abantu bakunda indirimbo za Dominic

Dominic Nic Ashimwe

Pastor Edison Munyanshongore yashimiye Imana ko Mani Martin na Josue Shimwa bavuye ahakomeye ubu bakaba ari abakozi b'Imana

Mani MartinMani Martin

Mani Martin asuhuzanya na Josue Shimwa basangiye imvune mu gukorera Imana

Eddie Mico

Eddie Mico ati 'Sinacikanwa n'iki gitaramo'

Dominic Nic Ashimwe

Dominic Nic Ashimwe

Bakozweho mu buryo bukomeye

Dominic Nic AshimweDominic Nic Ashimwe

Korali Ictus Gloria na yo yaririmbye

Dominic Nic Ashimwe

Yazamuriye Imana amaboko ayiha icyubahiro

Young Grace

Young Grace arimo guha Imana icyubahiro

Dominic Nic AshimweAlex Dusabe

Alex Dusabe inshuti ya hafi ya Dominic Nic

Dominic Nic AshimweDominic Nic AshimweDominic Nic AshimweDominic Nic Ashimwe

Josue Shimwa atanga amabwiriza

Dominic Nic AshimweDominic Nic AshimweDominic Nic Ashimwe

Hano bari barimo gusenga isengesho risoza iki gitaramo

Dominic Nic Ashimwe

Bari gufata amafoto n'amashusho y'urwibutso

Dominic Nic Ashimwe

Nyuma y'igitaramo Dominic Nic yasanganiwe kuri stage na bamwe mu bakunzi be baramusuhuza

AMAFOTO: Jean Luc Habimana/ Afrifame Pictures






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • JYAMUBANDI8 years ago
    dominiko nic yakunze imana cyane bituma igitaramo ke kizihirwa nabose.
  • gospel forever8 years ago
    abaririmbyi bambaye neza basa neza, oncert yaw yari nziza, byari bisa neza bikeye biri smart byari biryoshye nuriya mu pastor yaturyohereje kwigisha neza. ikibazo: dominic kuki utuma abantu bareba ibyiza nka buriya ku buntu?
  • Zaninka8 years ago
    Dominic wamfashije gusoza umwaka neza ndi ku munezero w'ijuru. komerezaho imana ikorera izaguhembera kwitanga kwose. kuba utishyuza ibitaramo byawe binkora ku mutima nuko nta bushobozi mfite ariko Imana urabizi. courage waduhesheje umugisha bikomeye
  • 8 years ago
    Mana Dominic ndagukunda unkora kumutima iyabaga abantu bose bagira ubumuntu nakwe twese twabona ijuru nsomye ijambo ngo uzakomeza gukorera ibitaramo kubuntu kugeza Yesu Agaruste amarira anzonga mumaso.Imana Ijye Ihora Iguha Imigisha kandi Izakwibuke kumirimo yayo myiza uyikorera kuri iyisi.hahiriwe umugore uzashaka.ngusabiye Imigisha myinshi ituruka kuri Rurema
  • Christelle8 years ago
    Igitaramo cya genze neza cyane twarafashijwe!!!!!! Gusa twumvaga cyakomeza. Ubutaha kizabe umunsi wose!!!! Icyubahiro kibe iki IMANA. Be blessed Dominic nic!
  • Lovely8 years ago
    Imana imuhe imigisha !!!!!
  • jojo8 years ago
    kubaha Imana ntako bisa.Dominic Gumamo



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND