RFL
Kigali

Diana Kamugisha yatangiye gutegura igitaramo kizarangwa n’umuziki no kuramya bihembura abantu

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/05/2016 11:18
0


Diana Kamugisha watwaye igikombe cya Groove Awards umwaka wa 2014 nk’umuhanzikazi wakoze cyane muri uwo mwaka,ari gutegura igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana kizaba kuri tariki ya 03/7/2016.



Igitaramo’Refresh Worship and music concert’ cya Diana Kamugisha ukunzwe mu ndirimbo: Haguruka, Impamba n’izindi, kizabera mu mujyi wa Kigali mu Kagarama kuri Kings Gardens kuva isaa kumi z'umugoroba.

Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com Diana Kamugisha yavuze ko yateguye icyo gitaramo mu rwego rwo kuzana ububyutse no guhembura itorero rya Kristo binyuze mu muziki uhimbaza Imana.Abahanzi bazakorana nawe kuri uwo munsi yavuze ko azabatangaza mu gihe kiri imbere. Yagize ati:

Refresh worship and music concert ni igitaramo cyanjye kizaba ku itariki ya 03/07 uyu mwaka wa 2016. Refresh mu Kinyarwanda ni uguhembura. Nukuvuga ko nashatse kuvuga “Kuramya Imana n’umuziki bizana guhembuka mu buzima bw’umuntu wese mu buryo bw’Umwuka itorero rya Kristo rikeneye guhembuka n’ububyutse”

Diana Kamugisha

Diana Kamugisha ni umukristo mu itorero New Life Bible Church rya Kicukiro, akaba ari umwe mu bahanzi ba hano mu Rwanda bo mu ndirimbo zihimbaza Imana batangiye umuziki mbere y’abandi. Mu gihe gushize aherutse gutangiza itsinda ‘Women of Faith-Rwanda’ rigizwe n’abahanzikazi bagera kuri 7.  

Diana

Diana

Umuhanzikazi Diana Kamugisha mu gitaramo aherutse gukora mu mwaka wa 2015

Umugabo wa Diana

Mu gitaramo aheruka gukora,umugabo we(ibumoso)n'abayobozi b'itorero abarizwamo Pastor Mugisha na Pastor Florence baranezerewe cyane

REBA HANO HAGURUKA YA DIANA KAMUGISHA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND