Bishop Innocent Rugagi uyobora itorero Redeemed Gospel church mu Rwanda yaguze imodoka nshya ihenze yo mu bwoko bwa Range Rover sports, ayimurikira abakristo be kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Werurwe 2017.
Bishop Rugagi uzwiho muri iyi minsi ku gukora ibitangaza no gusengera abantu ngo bagakira indwara zitandukanye harimo n’izananiwe n’abaganga, abaye umwe mu bapasiteri bafite imodoka zihenze cyane ba hano mu Rwanda. Imodoka ya Bishop Rugagi ya Range Rover ifite agaciro kari hejuru y'ibihumbi 65 by'Amadorali ya Amerika mu manyarwanda akaba asaga 49.500.000 utabariyemo imisoro yayitanzeho ayizana mu Rwanda.
Mu materaniro yabereye mu itorero rye Abacunguwe ‘Redeemed Gospel church’ rikorera mu nyubako iri hafi n’iya Rubangura mu mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Werurwe 2017, Bishop Rugagi Innocent yamurikiye abakristo be imodoka yaguze, ashimira Imana yayimuhaye ndetse akaba akomeje kubona amasezerano yahawe n’Imana.
Mu gihe Bishop Rugagi Innocent yashimiraga Imana yamuhaye imodoka ihenze cyane, yavuze ko Imana yamuhaye imodoka ifite ikirango (plaque) gifite ibisobanuro nk’uko satani na we afite imibare ifite ibimenyetso. Imodoka ye ifite pulaki 777B mu gihe ikimenyetso cyizwi nk’icya satani ari umubare 666. Nkuko tubikesha Ibyishimo.com, Bishop Rugagi yagize ati :”Niba shitani afite ibimenyetso 666 kuki Imana itagira nayo ibimenyetso 777 ?”.Hano akaba yavugaga ko imodoka ye ifite icyimenyetso cy'Imana.
Iyi ni yo modoka yamaze kugurwa na Bishop Rugagi Innocent
Bishop Rugagi Innocent yiyongereye ku bandi bayobozi b’amadini bo mu Rwanda bafite imodoka zihenza, abo akaba ari Apotre Dr. Paul Gitwaza uyobora Zion Temple ku isi ufite imodoka ya Range Rover Sport , Bishop Dr Masengo Fidele uyobora Foursquare Gospel Church mu Rwanda ufite Hyundai ,Bishop Sibomana Jean n’umwungiriza we Bishop Tom Rwagasana bayobora ADEPR mu Rwanda bakaba bafite imodoka za V8, Bishop Rugamba Albert n’abandi.
Nyuma y’aba bakozi b’Imana bafite imodoka zihenze cyane, harazaho n’abandi bavuga ko bafite isezerano ryo kugura indege. Mu bamaze kubitangaza ko bazagura indege harimo Prophet Sultan Eric, Bishop Rugamba Albert uyobora Bethesda Holy church, uyu kaba anavuga ko afite isezerano ryo kuzaba umupasiteri ukize kurusha abandi mu Rwanda. Bivugwa kandi ko Pastor Karasanyi nyiri Sana Radio, yaba yaramaze kugura indege, gusa ntabwo arabyemeza.
Bishop Rugagi Innocent wamaze kugura imodoka ihenze cyane ya Range Rover
TANGA IGITECYEREZO