Ibihembo bya Groove Awards bitangwa ku bahanzi bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, bigiye kongera gutangwa. Abahatanira ibihembo by’uyu mwaka, batangajwe mu ijoro ryacyeye tariki ya 16 Ukwakira 2016 mu birori byabereye Serena Hotel i Kigali bikitabirwa n’abantu basaga 1500.
Ni mu birori benshi batunguriwemo cyane dore ko abahanzi benshi bafite amazina azwi mu muziki wa Gospel batigeze bagaragaramo cyane ahubwo hakaba habonetsemo amazina mashya. Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho amafoto y’uko ibi birori byagenze, uko bifotorezaga kuri Red Carpet n’ibihe bagiriye muri ibyo birori.
Dore urutonde rw’abahatanira ibihembo bya Groove Awards Rwanda 2016
(CODE) 1 MALE ARTIST OF THE YEAR
1a. Albert Niyonsaba
1b. Bigizi Gentil Kipenzi
1c. Kayitana Janvier
1d. Serge Iyamuremye
1e. Thacien Titus
2 FEMALE ARTIST OF THE YEAR
2a. Favor Uwikuzo G
2b. Gogo Gloria
2c. Grace Ntambara
2d. Mama Paccy
2e. Stella Manishimwe Christine
3 CHOIR OF THE YEAR
3a. Ambassadors of Christ choir
3b. Gibiyoni choir
3c. Gisubizo Ministries
3d. Healing worship team
3e. Heman worshipers International
4 NEW ARTIST/GROUP OF THE YEAR
4a. Arsene Tuyi
4b. Cedric Sebba
4c. Claver Papy
4d. Manzi Olivier
4e. Sano Olivier
5 SONG OF THE YEAR
5a. Amfitiye byinshi- Gisubizo Ministries
5b. Icyo yavuze- Manzi Olivier
5c. Itangazo- Gibiyoni choir
5d. Ntacyo mfite- Bigizi Gentil Kipenzi
5e. Nzamuhimbaza- Kingdom of God Ministries
6 WORSHIP SONG OF THE YEAR
6a. Amfitiye byinshi- Gisubizo Ministries
6b. Bara iyo migisha- Healing worship team
6c. Nzamuhimbaza- Kingdom of God Ministries
6d. Ubutumwa- Janvier Muhoza
6e. Warakoze- Daniel Svesson Ft Aime, Simon Kaberaand Patinet Bizimana
7 HIPHOP SONG OF THE YEAR
7a. Igitangaza: Blaise Pascal
7b. Inzira inyerera: P Professor
7c. Nyibutsa: The Chrap
7d. Waratoranyijwe: Rev Kayumba
7e. Yesu ni Umwami: MD
8 VIDEO OF THE YEAR
8a. Arankunda: Gaby Kamanzi
8b. Change me: Regy Banks
8c. Yehova: Janvier Kayitana
8d. Ntacyo mfite: Bigizi Gentil Kipenzi
8e. Urihariye: Gogo Gloria
9 DANCE GROUP OF THE YEAR
9a. Bounegers Drama team
9b. Planet shakers
9c. Praise again drama team
9d. Shekinah Drama team
9e. Shining stars
10 GOSPEL RADIO SHOW OF THE YEAR
10a. Gospel Impact: Contact Fm
10b. Himbaza show: City Radio
10c. Magic Gospel mix: Magic fm
10d. Nezerwa: Inkoramutima radio
10e. Top stories: Umucyo Radio
11 RADIO PRESENTER OF THE YEAR
11a. Ange Daniel Ntirenganya
11b. Justin Belis
11c. Mbabazi Felix
11d. Nicodem N Peace
11e. Vainqeur Munyakayanza
12 TV SHOW OF THE YEAR
12a. Himbaza show- Flash fm
12b. Jambo Gospel: Family Tv
12c. Power of the praise- Royal tv
12d. Shalom Gospel show- Clouds tv
12e. The Grace show- TV1
13 CHRISTIAN WEBSITE
13a. Agakiza.org
13b. Ibyiringiro.rw
13c. Issabato.com
13d. Iyobokamana.com
13e. Ubugingo.com
Gutora umuhanzi n’undi wese ushaka guha amahirwe ni gute?
Nkuko Pastor Kaiga John ukuriye akanama nkemurampaka muri Groove Awards Rwanda yabitangarije imbaga y’abantu bari aho, kugeza ubu gutora byatangiye, bikaba bizarangira mu ijoro ryo kuwa 12 Ugushyingo 2016.
REBA MU MAFOTO UKO UYU MUHANGO WAGENZE
Abahanzi n'amatsinda bahawe umwanya bararirimba
Pastor John Kaiga ukuriye akanama nkemurampaka muri Groove Awards Rwanda
Byari ihurizo kuri Patient mu kumenya abari bujye mu cyiciro yakabaye arimo
Patient Bizimana byaje kumurenga afatwa n'ibyishimo
Nelson Mucyo mu matsiko menshi yo kumenya abari bujye mu cyiciro cy'indirimbo nziza yo kuramya
Ibi birori byahuruje abakunzi batari bacye b'umuziki wa Gospel
Umugore wa Eric Mashukano (iburyo) na we yari ahibereye
Chelsea umukobwa wa Alain Numa na we yari yaje kwihera ijisho
Bishop Dr Masengo Fidele ni umwe mu bapasiteri bakomeye bitabiriye iki gikorwa
Alain Numa wo muri MTN hamwe na Diana Kamugisha wabaye umuhanzikazi w'umwaka muri 2015
Bazamuye amaboko baha Imana icyubahiro bagaragaza ko bishimye
Habayeho n'umwanya wo gutaramana n'abanyarwenya
Dj Spin yaje yambaye ibisa nk'iby'umugore we bashimisha benshi
Phanny Wibabara ati "Iki ni igihe cyanjye", gusa nta cyiciro na kimwe yabonetsemo
Ronnie na Juliet bakora ikiganiro The Power of Praise cya Royal Tv ni bo bayoboye ibi birori
Ronnie na Juliet bahinduranyaga imyenda buri kanya
Mike Karangwa ati "Abahanzi ba Gospel nimutabashyigikira ntibashobora gutera imbere"
Mike Karangwa na Aline Gahongayire bajyaga bahurira muri Miss Rwanda, bahuriye no muri Groove Awards
Gaby Kamanzi yari yicaye inyuma cyane mu gihe bagenzi be bari bicajwe mu byubahiro
Bishop Dr Masengo ubwo yari ayoboye isengesho asabira abahatanira ibihembo by'uyu mwaka
'Come as you are' (ngwino uko uri) ni yo ntero y'iri rushanwa muri uyu mwaka
Heman worshipers International yishimiye kuboneka ku rutonde rw'uyu mwaka
Rev Kayumba na Jack B indirimbo yabo 'Waratoranyijwe' yinjijwe mu irushanwa
The Chrap bahagarariwe muri iri rushanwa n'indirimbo yabo 'Nyibutsa'
Gaby Kamanzi ni umwe muri mbarwa mu byamamare biri ku rutonde rw'uyu mwaka
Amatsinda mashya yabonye umwanya wo kwigaragaza
Kingdom Of God Ministries yabonetse mu byiciro bitandukanye
Ibirori byabereye mu ihema rya Kigali Serena Hotel
AMAFOTO: Jean Luc Habimana/Afrifame Pictures
TANGA IGITECYEREZO