Tariki 31 Gicurasi ni umunsi w'amavuko wa Apotre Mignonne Kabera uyobora Women Foundation Ministries na Noble Family church. Ku isabukuru ye y'amavuko yo muri uyu mwaka, Apotre Mignonne yatunguriwe mu giterane '7 Days of worship' bamwifuriza isabukuru nziza.
'7 Days of Worship 2018' ni igiterane ngarukamwaka cyo kuramya no guhimbaza Imana gitegurwa na Women Foundation Ministries. Kuri ubu kiri kuba ku nshuro ya 8. Cyatangiye tariki 27/05/2018, biteganyijwe ko kizasozwa taliki 03/06/2018. Ni igiterane cyatumiwemo abaramyi bakomeye mu karere ari bo; Apotre Apollinaire Habonimana ndetse na Dudu T Niyukuri.
Kuri uyu wa Kane tariki 31 Gicurasi 2018, iki giterane cyari kigeze ku munsi wacyo wa gatanu ari nabwo Apotre Mignonne yakorewe agashya n'abana bato cyane binjiye mu iteraniro bamutunguye nuko bamuririmbira indirimbo yo kumwifuriza isabukuru nziza y'amavuko. Aba bana bato bari bahagarariye 'Departments' zose zo muri Noble Family church na Women Foundation Ministries, ni ukuvuga urubyiruko, abari n'abategarugori, abagabo, abinginzi, abaririmbyi n'abandi.
Apotre Mignonne hamwe n'abana bato bamukoreye 'Surprise'
Apotre Mignonne Alice Kabera wari ufite isabukuru y'amavuko yatunguwe cyane ibyishimo biramurenga, ashimira abana bato bamweretse urukundo anashimira ababigizemo uruhare bose. Umukobwa witwa Vanessa usanzwe ari umukristo muri Noble Family church, we na musaza we w'umuhanga cyane mu gushushanya, bashimiye by'umwihariko Apotre Mignonne ku bw'urukundo yaberetse akabasura akabaremamo icyizere cy'ejo hazaza. Bamuhaye impano y'ifoto ye yashushanyijwe na musaza wa Vanessa.
Twabibutsa ko iki giterane kiri kubera ku cyicaro gikuru cya Women Foundation Ministries ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali. Imiryango iba ifunguye kuva saa kumi z'umugoroba kigatangira Saa kumi n'imwe z'umugoroba kugeza Saa Tatu z'ijoro. Kuri iyi nshuro ya 8, iki giterane gifite insanganyamastiko igira iti: "The Torn Cutain" ugenekereje mu rurimi rw’ikinyarwanda bivuze 'Umwenda watabuwemo' akaba ari amagambo aboneka mu gitabo cya Matayo 27:51."
REBA HANO AMAFOTO
Apotre Mignonne yakozwe ku mutima n'urukundo yeretswe n'abana bato
Uyu mwana muto cyane nawe yahaye impano Apotre Mignonne
Bamugeneye impano
Apotre Mignonne afatanya n'abana bato gukata umutsima
Bafashe ifoto y'urwibutso
Impano Apotre Mignonne yahawe ku isabukuru ye y'amavuko
Yahembukiye bikomeye muri iki giterane
Eric Kabera umugabo wa Apotre Mignonne
Apotre Mignonne yafashijwe bikomeye
Ni mu giterane cy'iminsi 7 yo kuramya Imana ugasabana nayo
AMAFOTO: Afrifame Pictures
TANGA IGITECYEREZO