Kuri uyu wa Kane tariki 8 Werurwe 2018 urusengero rwa ADEPR Nyarugenge (Gakinjiro) rwafunzwe n'ubuyobozi bw'Umurenge wa Nyarugenge. Impamvu iza ku isonga y'ifungwa ry'uru rusengero ni uko aho ruri hatujuje ibisabwa ngo habe urusengero.
ADEPR Nyarugenge ibarizwamo korali Hoziyana yanditse amateka mu Rwanda aho indirimbo zayo zahembuye benshi muri iki gihugu ndetse ibi bituma iza ku isonga mu makorali yo muri ADEPR akunzwe cyane. Urusengero rwa ADEPR Nyarugenge rubarizwamo abandi bayobozi bakomeye muri ADEPR mu nzego zitandukanye. N'ubwo icyicaro gikuru cya ADEPR ku rwego rw'igihugu giherereye ku Kimihurura, iyo witegereje usanga ADEPR Nyarugenge ari yo ifatwa nk'icyicaro gikuru.
Korali Hoziyana ifite ibigwi n'amateka akomeye muri ADEPR
Inyarwanda.com yageze aho urusengero rwa ADEPR Nyarugenge ruherereye mu mujyi wa Kigali haruguru y'isoko rya Nyarugenge, tuhasanga itangazo ryashyizweho n'ubuyobozi bw'Umurenge wa Nyarugenge. Iryo tangazo riragira riti: "Aha hafunzwe n'ubuyobozi bw'umurenge wa Nyarugenge kubera ko hatujuje ibisabwa ngo habe urusengero". Twahasanze abakristo benshi bari bahagaze hanze y'urusengero aho bari baje mu masengesho, gusa bahagera bagasanga hafunzwe.
Itangazo ryashyizweho n'Ubuyobozi bw'Umurenge wa Nyarugenge
Umwe mu bo twaganiriye wanze ko tuvuga amazina ye yavuze ko ibibaye bikwiriye guha isomo ubuyobozi bwa ADEPR kuko bitumvikana ukuntu urusengero rwa Nyarugenge rwafungwa, nyamara iri torero rifite amafaranga mwenshi ava mu maturo, byongeye kandi ADEPR Nyarugenge ikaba isengerwamo n'abaherwe bakabaye barakoze ibishoboka byose urusengero rwabo rukuzura vuba dore ko ubu rumaze imyaka 8 rutari rwuzura.
Mu mwaka wa 1978 ni bwo itorero ADEPR ryageze muri Kigali ritangirira i Gasave, nyuma yaho riza gufungura ishami i Nyarugenge. ADEPR Nyarugenge imaze imyaka 8 yubaka inyubako nshya, gusa kuri ubu irasa nk'igiye kuzura dore ko bamaze gusakara hakaba basigaje ibikorwa bicye kuri iyi nyubako. Urusengero rwa ADEPR Nyarugenge rufunzwe nyuma y'izindi zisaga 700 zimaze gufungwa mu mujyi wa Kigali kubera kutuzuza ibyangongwa.
Abari baje gusenga bahise basubirayo
Inyubako nshya iri kubakwa y'urusengero rwa ADEPR Nyarugenge
Iyi nyubako y'urusengero rwa ADEPR Nyarugenge imaze imyaka 8 itari yuzura
AMAFOTO: Eric Niyonkuru-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO