Rachel Ubuntu ni umuhanzikazi uririmba indirimbo zihimbaza Imana. Yamenyekanye ubwo yasubiragamo imwe mu ndirimbo za Meddy zakunwe,’Ungirira Ubuntu’. Kuri ubu Rachel Ubuntu yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Aho nibera’
Rachel Ubuntu abarizwa mu mujyi wa Dallas , Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku mpamvu z’amashuri. Mu ntangiriro za 2015 nibwo yari yasubiyemo indirimbo’Ungirira ubuntu’. Uyu muhanzikazi Rachel Ubuntu yatangiye muzika akiri muto, akiri mu ishuri ryo ku Cyumweru(Sunday School/Ecole du dimanche).
Reba hano amashusho y'indirimbo 'Ungirira ubuntu'yasubiwemo na Rachel
Umuhanzikazi Rachel Ubuntu
Kuva icyo gihe yakomeje kwagura impano ye. Indirimbo ‘Aho nibera’ ishingiye ku gitabo cya Bibliya cya Zaburi igice cya 91. Uretse iya Meddy yasubiyemo, na ‘Aho nibera’ aheruka gukorera amashusho, uyu muhanzikazi afite izindi ndirimbo nyinshi zinyuranye harimo Impamvu nkuramya, Winning side, Stay, Umwe, Komera n’izindi.
Rachel atangaza ko kuri ubu ahugiye mu itegurwa rya album ye ya mbere azamurika muri uyu mwaka.
Reba hano amashusho y'indirimbo'Aho nibera 'ya Rachel Ubuntu
TANGA IGITECYEREZO