Mu gihe bari mu gikorwa cyo gufata amashusho ya filime Ruzagayura kuri uyu wa 3, Umumararungu Sandra akaba ari umukinnyi wimena wiyi filime yavunitse ummugongo bikaba byahagaritse gukomeza gukina iyi filime nkuko byari biteganyijwe.
Nk’uko Bahati akaba ari producer w’iyi filime yabitangarije inyarwanda.com, Sandra yavunitse ubwo yari gukina akanyerera akagusha umugongo, dore ko n’imvura yagwaga.
Bahati yabisobanuye ati, “twarimo gukora scene abona umuntu akamwitiranya n’undi akamurasa, yagera ku murambo agasanga uwo yashakaga siwe yishe. Muri filime handitse ko yagombaga kwikanga abantu agahita yiruka akaza kunyerera akikubita hasi. Mu kubikina rero yikubise hasi aagwa nabi agushije umugongo, kuko yari afite pistol (imbunda nto) inyuma yarayigwiriye imuvuna igufa ry’inyuma mu mugongo.”
Sandra Umumararungu
Bahati yakomeje agira ati, “kuri uwo munsi twamucyuye mu rugo tubona bidakanganye, ubwo ejo njya gufata andi mashusho atari kugaragaramo. Dutashye nibwo twasanze ameze nabi imvune ikomeye duhita tumujyana kwa muganga kuri uyu wa kane nimugoroba, ariko muganga yatubwiye ko ifufa ntacyo ryabaye ari ukwikanga gusa byabayeho akaba nta kibazo gikomeye afite.”
Sandra yavunitse ari gukina filime Ruzagayura izagera hanze mu mpera za Werurwe
Bahati yakomeje adutangariza ko kuvunika kwa Sandra byagize ingaruka ku ifatwa ry’amashusho y’iyi filime. Yagize ati, “kuvunika kwe byagize ingaruka ku ikorwa ry’iyi filime dore ko yari gukina kuri uyu wa 5, tugasoza ku cyumweru nk’uko shooting plan yabivugaga, ariko urumva ko gahunda yahindutse.”
Umumararungu Sandra niwe mukinnyi w’imena w’iyi filime nshya iri gutunganywa na 22 Pictures, nyuma yo gukora Kaliza, iyi filime ikaba izaba ivuga ku ngaruka jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yagize ku buzima bw’abana b’abakobwa bayiburiyemo imiryango.
Mutiganda Janvier
TANGA IGITECYEREZO