Umuganwa Sarah ni umwe mu bakinnyi ba filime y’uruhererekane Seburikoko imaze kumenyerwa kuri Televiziyo y’u Rwanda, nyuma yo guhamya no kwemera ko afite umukunzi yamaze kwambikwa impeta.
Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 19 Werurwe 2017 ubwo yizihizaga isabukuru ye y’amavuko yaje gutungurwa n’ umukunzi we Jimmy amwambika impeta y’urukundo (fiançailles). Aha ni nyuma yaho uyu mukinnyi uzwi ku izina rya Mutoni muri filime y’uruhererekane Seburikoko yari yaremereye Inyarwanda.com ko yamaze kubona umukunzi, nawe mu gihe kidatinze abyemeza amwambika iyi mpeta.
Jimmy atera ivi imbere ya Umuganwa Sarah uzwi nka Mutoni
Umuganwa Sarah wari wateguriwe ibi birori n’uyu mukunzi we yaje kuza kwisanga hagati y’inshuti ze, abo bakinana n’abandi, bamuririmbira bamwifuriza isabukuru nziza y'amavuko. Ibi ntibyaje kurangirira aho kuko abari baziko batunguye Sarah nabo baje gutungurwa na Jimmy ubwo yazaga gutera ivi.
Babanje gukatana umutsima mbere yo kwambikwa Impeta
Mu ijambo rye Jimmy yakomeje gushimira uyu mukobwa no kumurata ibigwi nyuma y'igihe bamaze bakundana, dore ko yahamirije abari aho ko nta wundi mukobwa wigeze amurutira Sarah. Yaboneyaho no kubwira Sara ko amukunda cyane.
Byari ibyishimo bikomeye nyuma yo kwambikwa impeta
Sarah wari wasazwe n’ibyishimo bivanze n’amarira mu magambo macye yemereye uyu musore ko amukunda cyane ndetse anamushimira ibyo yari amaze kumukorera byose.
Mwanangu Richard, Mucyo Audance , Dj Bob n'abandi bari baje kwifatanya na mugenzi wabo
Kirenga Saphine aha impano Sarah
Reba Kamwe mu duce twa filime Seburikoko ikinwamo na Sarah
TANGA IGITECYEREZO