Abanyarwanda benshi babashije kugera mu mashuri nibura bakiga amashuri abanza, bazi umugani wa “Nyanshya na Baba”, ukaba ari umugani wuzuyemo ubutumwa ndetse wanashimishije benshi bagiye bawusoma mu bitabo by’I Kinyarwanda.
Kuri ubu umunyarwanda, ukora filime zishushanyije Nicolas Blaise Impano ari gukora filime ishingiye kuri uyu mugani nayo ikaba yitwa “Nyanshya na Baba” nk’uko uyu mugani witwa, ikazaba iri mu bwoko bwa filime zishushanyije (Animation), abinyujije mu nzu ye itunganya filime ya African Fiction Films.
"Nyanshya na Baba" ni umugani uzwi cyane mu Kinyarwanda, mu minsi micye murawubona muri filime
Mu kiganiro na Inyarwanda.com, twatangiye tumubaza kuri amwe mu mateka ye muri sinema ndetse n’uburyo yaje guhitamo kwibanda mu gukora filime mu buryo bushushanyije, maze agira ati: “Animation nayitangiye muri 2012 nigira kuri internet kuri Youtube, nyuma nza kubona amahugurwa magufi ku ishuri ryitwa Gnomon school of visual effects, rikaba ari ishuri naryo ryo kuri internet. Kugeza ubu nabanje gukora film yitwa “Kanyambo” ariko ntabwo ari animation, ikaba yaragiye itwara ibihembo binyuranye nka Best Short film muri Rwanda Movie Awards, yerekanwa muri Rwanda Film Festival no muri Durban Film Festival,…
Mu bijyanye rero na Animation, nakoze filime ya mbere yitwa My First Ball, ariko ikaba igikorwa itararangira, ubu nkaba ndi gukora iya 2 yo muri ubwo bwoko ariyo nakuye ku mugani wa Nyanshya na baba.”
Inyarwanda.com: Nyanshya na baba ni umugani usanzwe uzwi mu migani nyarwanda, ese waje gutekereza ute kuri iyi nkuru?
Blaise: Nyuma yo kubona ko inkuru z’u Rwanda nyinshi zitagiye zigira amahirwe yo gukorwamo film, nahisemo gufata inkuru imwe izwi cyane ngo nyikoremo film kugira ngo abanyarwanda babe bayibuka ndetse n’abatari bayizi bayibone.
Ikindi ni uko film mu Rwanda abana bagiye bibagirana, nk’ubu filime zikorwa mu Rwanda ni iz’abantu bakuru. Niyo mpamvu nahisemo gukora filime ngo mbashe kuba nashimisha abana mbakure mu bwigunge bagiye bagira.
Nicolas Blaise Impano, uri gukora filime Nyanshya na Baba
Inyarwanda.com: Ko ikintu bya animation zikozwe n’abanyarwanda ari ikintu gisa nk’aho ari gishya, ni iyihe mpamvu yatumye uhitamo kuyikurikirana?
Blaise: Impamvu ni uko animation ni imagination. Ni ikintu ukora, kigatuma ubasha gukora ikintu utashobora gukora ukoresheje camera, cyangwa se ushatse kubishyira mu buzima busanzwe. Hari Inkuru nyinshi nandikaga, ariko nkabona sinazikora nkoresheje abantu basanzwe. Niyo mpamvu nahisemo animation.
Inyarwanda.com: Umushinga wa Nyanshya na Baba ugeze he?
Blaise: Nyanshya na Baba igeze kure, ndi gutunganya amashusho, nkaba hatagize igihindutse yasohoka mu ntangiriro z’ukwa 11.
Igikoko giteye nyanshya mu rutare kiganye musaza we mu ijwi. (Soma umugani hasi)
Igikoko kivugwa muri uyu mugani ni uku kizagaragazwa muri iyi filime
Inyarwanda.com: Nk’uko twigeze kubivuga, ikintu cya animation ikozwe n’umunyarwanda, ni ikint gishya ku banyarwanda. Urateganya iki ku kijyanye n’isoko?
Blaise: Icya mbere ndateganya ko nzazenguruka igihugu nyerekana mbere y’uko igera ku isoko, nkaba nteganya no gukorana n’amateleviziyo yo mu Rwanda bakaba bayerekana. Ndanateganya isoko mpuzamaghanga, hakaba hari abantu tumaze kuvugana bashobora kuzayicuruza hanze.
Inyarwanda.com: Gira ikintu usaba abanyarwanda, ku bijyanye n’iyi filime yawe.
Blaise: Ikintu cya mbere mbona ni uko animation atari iz’abana gusa nk’uko abantu benshi babikeka. Kuri ubu muri Amerika film zigezweho cyane ni animation, ku buryo unasanga zinjiza amamiliyoni. Nkaba nashishikariza abanyarwanda b’ingei zose gukunda animation cyane ko ari film zigezweho ku isi, kandi usangamo ibitekerezo byinshi.
Baba yavaga guhiga utunyamaswa bakotsa aho babaga mu rutare
Bakiryamira mu rutare
Ikindi, ndagira inama abanyarwanda bakora film ni ukumva ko twese turi mu iterambere, ntihagire bamwe biyumvamo ko bazi ibintu kurusha abandi, ahubwo nkabasaba gufatana bumva ko bashaka kugera ahantu. Ibyo nibigerwaho sinema nyarwanda izatera imbere.
Ese umugani wa Nyanshya na Baba uvuga iki?
Kera habayeho umugabo n’umugore bakagirana abana babiri, umuhungu n’umukobwa. Umuhungu akitwa Baba naho umukobwa akitwa Nyanshya. Bukeye uwo mugabo aza gupfa. Hashize iminsi na wa mugore arapfa. Abana basigara bonyine. Nyanshya na Baba bajya mu ishyamba, bakajya batungwa no gutega utunyoni. Umuhungu ashakira mushiki we akazu mu rutare.
Umuhungu akajya ajya guhiga utunyoni. Umukobwa agasigara aho. Umuhungu akaza nijoro. Yaba atahutse akaririmba ati
«Nyanshya ya Baba, nyugururira. Mwana wa mama nyugururira.
Nishe akajeje ni akawe na njye. Nishe agaturo ni akawe na njye. Nishe agafundi ni akawe na njye. Akanini karimo tuzakagabana.»
Mushiki we ati « baruka rutare Baba yinjire. » Urutare rukabaruka. Akazana utunyoni bagateka, umukobwa yaba afite agafu, akarika, bakarya. Bwacya mu gitondo, igihe cyo mu bunyoni, musaza we akabaduka akajya guhiga utunyamaswa two kubatunga. Akica agafundi, akica udukwavu, akica agakware, bwakwira agataha. Yagera kuri rwa rutare akaririmba, ati:
« Nyanshya ya Baba, nyugururira. Mwana wa mama, nyugururira.
Nishe akajeje, ni akawe na njye. Nishe agakwavu, ni akawe na njye.
Nishe agafundi, ni akawe na njye. Akanini karimo tuzakagabana. »
Nyanshya ati: « baruka rutare Baba yinjire. » Urutare rukabaruka. Musaza we akinjira. Bagateka bakarya. Bwacya mu gitondo agasubira guhiga.
Bukeye haza igipyisi, cyumviriza ibyo Baba avuga aririmba. Umunsi umwe kigerageza kumwigana. Wa mukobwa ati « iryo jwi ko atari irya musaza wanjye? » Aricecekera, cya gisimba kiragenda ariko ntibyatinda kiza gushobora kwigana Baba. Nuko kiraza kirahamagara, umukobwa ati « baruka rutare Baba yinjire. » Urutare rurakinguka. Abona igipyisi kiraje. Ati « ye data we ! »
- Sogokuru, ngukarangire utuyuzi tw’ utudegede ?
- Turakakudegeda mu nda.
- Sogokuru, ngukarangire utuyuzi tw’impaza ?
- Yego mukaka wanjye.
Wa mukobwa afata akungo, akaranga utuyuzi, ati « rero sogokuru, urutaruka rujya hanze, ni urwawe, urutaruka rujya mu mbere ni urwanjye, urujya mu rutara, ni urwa musaza wanjye » Warupyisi iti « ndabyemeye. »
Nuko akaranga za nzuzi. Uruyuzi rumwe rurataruka, rujya hanze. Nyanshya ati « ngurwo urwawe ruragiye. » Cya gipyisi cyiruka kijya hanze. Wa mukobwa ati «fatana rutare. » Urutare rurafatana… Umukobwa aguma aho. Cya gipyisi kiragenda.
Musaza we aza kuza nimugoroba, yongera guhamagara mushiki we uko asanzwe abigenza. Undi araceceka, agira ubwoba agira ngo ni cya gipyisi kije. Musaza we arongera arahamagara, mushiki we aza kumva ko ari we. Abwira urutare ati « baruka Baba yinjire.» Urutare rurabaruka.
Baba arinjira, asanga Nyanshya yagize ubwoba. Ati « ni bite ? » Undi ati « ndeka aha haje ikinyamaswa kimpamagara nk’uko usanzwe umpamagara. Maze nti ‘baruka rutare Baba yinjire’, urutare rurakinguka, mbona hinjiye igisimba. Ndakibwira nti ‘Sogokuru, ngukarangire utuyuzi tw’ utudegede ?’ Ngo ‘turakakudegeda munda. ‘Ngukarangire utuyuzi tw’impaza?’ Ngo ‘yego Mukaka wanjye.’ Ndakibwira nti ‘urujya hanze ni urwawe, urujya mu rutara ni urwa musaza wanjye, urujya mu mbere ni urwanjye.’ Noneho uruyuzi rugiye hanze ndakibwira nti ‘fata.’ Cyirukiye hanze mbwira urutare rurafatana. Kimbwira ko nikigaruka kizandya. »
Musaza we yirirwa aho, yiriranwa icumu n’umuhoro agira ngo nikigaruka acyice. Ariko cyari cyabumvirije kimenya ko ahari. Agitegereza iminsi itatu nticyaza.
Inzara ibishe ahinduka mushiki we, ati « umenya ari ubwoba bwari bwakwishe. » Nuko ajya guhiga utunyamaswa. Igihe atarahiguka, cya gipyisi kiragaruka kirongera cyigana Baba. Umukobwa agira ngo ni musaza we, abwira urutare ngo rukinguke. Agiye kubona, abona hinjiye cya kinyamaswa. Ati « ntabwo ibyanjye birarangiye. » Akibwiye ngo agikarangire utuyuzi, kiti « ntatwo nshaka.» Giherako kiramurya.
Musaza we aza kuza asanga cya gipyisi cyariye mushiki we, ahamagaye abura umwitaba. Abwira urutare rurakinguka, arinjira acana mu ziko. Arabutswe mu rusenge rw’ urutare ukuguru kwa mushiki we, akeka ko yahagiye kubera ubwoba, ariko akumva amaraso amutonyangira. Arashishoza, asanga ukuguru ari ukwa mushiki we cya gipyisi cyashigaje.
Nuko arara aho, aryama ataryamye, bucya ajya guhorera mushiki we. Amaherezo avumbura cya gipyisi, agiye kucyica, kiti « banza uce aka gatoke ukuremo nyogosenge nariye. Ca n’akangaka k’iburyo ukuremo sowanyu nariye. Tema n’iki gikumwe, ukuremo mushiki wawe » Baba abigenza atyo, agikuramo bene wabo. Agitera icumu aracyica. Anyaga ibyo kwa cya gipyisi byose, nuko araboneza aritahira, ibyishimo ari byose.
Sijye wahera hahera umugani.
Uyu mugani tuwukesha Gakondo.com
Mutiganda Janvier
TANGA IGITECYEREZO