Filime LIZA, ni filime ndende ivuga ku ngaruka z’ibiyobyabwenge mu muryango, aho ivuga inkuru y’umwana w’umukobwa LIZA wafashwe ku ngufu na nyirarume abitewe n’ibiyobyabwenge, nyuma yo kumuvana mu kigo kirera imfubyi yabagamo akamuzana mu rugo kumurera.
Filime yanditswe ndetse itunganywa na Muhire Jean Claude, umwanditsi akanakora sinema w’umunyarwanda wamenyekanye cyane ubwo yazaga muri 20 ba mbere ku isi batsinze mu marushanwa yo kwandika inkuru ya Global Dialogues uyu mwaka.
Iyi filime ye ya mbere ndende ifite igihe kigera ku isaha, kuri ubu iri ku rubuga nkoranyamashusho rwa Youtube, aho ushobora kuyireba ku buntu.
Muhire Jean Claude ari kumwe n'abakinnyi Nkota Eugene na Natacha Nyinawabasinga bakinnye muri filime ye LIZA
“Nashyize filimi LIZA kuri YouTube kubera ko nshaka ko abantu bayimenya ari benshi! Nashakaga ko abakunzi ba cinema nyarwanda bagira ubushake bwo kureba filimi z’inyarwanda bakoresheje ikoranabuhanga. Nashakaga gushimira abayigizeho uruhare bose mbereka abantu bakoresha ikoranabuhanga kuko hari abashobora kureba LIZA bakifuza gukorana n’abayigizeho uruhare. LIZA ni nk’isomo natanze kugirango abakoresha internet babashe kuryiga ku buntu maze basangize ubumenyi abandi bakwifuza kuryiga! Ni filime ikubiyemo ubuzima bubaho mu miryango myinshi, nizera ko kuyireba bizahindura imyimvure n’imitekerereze y’abakora ibirimo bidakwiye!” Aya ni amagambo Muhire yatangarije umunyamakuru wa Inyarwanda.com ubwo yamubazaga icyamuteye gushyira iyi filime kuri Youtube.
REBA FILIME LIZA
Muhire kandi avuga ko inyungu ye iri mu, “kumva ibitekerezo by’abayirebye: nifuza ko abayireba baduha ibitekerezo bakatwandikira batubwira uko bayibonye. Ibi bizamfasha kumenya neza uburyo nshobora kuba nakora indi mishinga ya filime kugira ngo izo nzakora ubutaha zizabe nziza kurusha LIZA.”
TANGA IGITECYEREZO